Impamvu zikwiye gutuma buri mugabo akunda kurera no kwita ku bana

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 20 Ugushyingo 2017 saa 07:04
Yasuwe :
1 0

Akenshi mu muco wa kinyafurika usanga abana bato baharirwa abagore, bigasa nk’aho kuba umugabo yagaburira umwana, akamwuhagira cyangwa akamuheka byaba bitiyubashye.

Imirimo yerekeye abana iharirwa abagore kubera umuco, bigatuma n’umugabo wumva ko ntacyo bitwaye atabyitaho ngo adasuzugurwa muri sosiyete.

Umwanditsi w’ibitabo Dr. Kyle D. Pruett akaba n’umuhanga mu byo kurera wigisha muri Kaminuza ya Yale muri Amerika, we asanga iyo abagabo bakunze kurera abana, nabo ubwabo babyungukiramo.

Mu yise ‘The Nurturing Father: Journey Toward the Complete Man ’, agaragaza impamvu zikwiye gutuma umugabo wese akunda kwita ku bana akabagaburira, akabuhagira , akabakinisha n’ibindi byinshi bibashimisha.

Agaragaza ko iyo umugabo akunda kwita ku bana uretse no kuba bituma abana bakura neza n’umugabo nawe ubwe bimugiraho ingaruka nziza nko kurushaho kugira ubumuntu, kugira ubuzima buzira umuze , guhorana ibyishimo n’ibindi.

Uyu mwanditsi avuga ko abana ubwabo badatoranya ugomba kubarera kuko iyo ubabajije niba bishimira se cyangwa nyina, bo bagaragaza ko bishimira uwo bamarana nawe umwanya munini, utabarambirwa , utinuba ndetse ufite impano zitandukanye zibafasha.

Impamvu Dr Kley agaragaza zatuma abagabo bakunda kwita ku bana

1. Umwana warezwe na se ntaba umunebwe

Uyu mwanditsi agaragaza ko iyo abagabo bita ku bana mu myaka itanu ya mbere abana bagaragaza impinduka zikomeye kurenza iyo bahariwe abagore.

Avuga ko mu bushakatsi bwe ku bana bafite ibyumweru bitandatu bugaragaza ko iyo umubyeyi w’umugore yegereye umwana uri muri icyo kigero, umwana yituriza, agahumeka buhoro ari nko kugaragaza ko ubwo nyina ahari agomba kwituriza.

Ariko ngo iyo se yegereye bene uwo mwana bitewe n’uburyo asanzwe amuganirizamo, umwana ahita arambura amaso akamureba, intugu zikinyeganyeza ndetse agahumeka cyane kurusha uko yabikoraga mbere bimeze nko kuvuga ngo ‘Papa reka dukine’ .

2. Abagabo bagira ubuzima bwiza bakanaramba ku kazi

Ubushakashatsi bw’uyumwanditsi muri icyo gitabo cye, bugaragaza ko umugabo ukunda kurera no kwita ku bana agira ubuzima bwiza, agakora neza akazi ke bikamuhesha kukarambaho, kuko kurera abana bimwigisha kwihanagana biruseho.

3. Bituma umugabo adakenesha urugo

Igihe umugabo ari umunyagitugu atita no ku bana, byagiye bigaragara ko bikenesha urugo. Ntacyo aba yitayeho mu byo umwana akenera.

Iyo rero umugabo noneho yita ku bana , bituma abona ibyo bakenera ngo bakure neza , bikamutera gutanga amafaranga yo kubishaka ndetse agatanga n’umutekano mu rugo.

4. Umubiri w’umwana ukomera vuba

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu nshuro icumi umugore ateruramo umwana, inshuro icyenda ahora amufashe mu buryo bumwe, akamubyinisha mu buryo bumwe kandi nabwo kumuvuduko udahinduka.

Ibyo bitandukanye n’abagabo, bo nta tegeko bagira ryo gufata umwana, ashobora ku muterura afashe mu rubavu, ukuguru n’ahandi.

Ibyo bituma umwana atinyuka kandi agakomera vuba ku buryo ataba wa mwana utinya.

Uburyo abagabo bakinamo n’abana usanga badakunze kwifashisha ibikinisho nk’uko abagore babyifashisha, iyo rero bakina n’abana bituma abana bamenya imikino itandukanye ari bato.

5. Umwana yigirira icyizere akiri muto

Abagabo batoza abana kwigirira icyizere , akamwohereza ahantu abona ko hari ikibazo agira ngo arebe uko aza kubigenza.

Nubwo umubyeyi aba amuri hafi kugira ngo aze kumusingira nabona ko bimunaniye ariko aba ashaka kwereka umwana we ko yabishobora.

Ibyo byose aba ari abikora ugira ngo yereke umwana ko ari we wenyine ugomba kuhikura, ibyo rero abagore ntibabikora kuko bahorana impungenge ku bana.

Ibyo bituma abana iyo batangiye kugira imyaka ibiri cyangwa ibiri n’igice usanga bakunda kwishimira gutemberana na ba se kurenza kujyana na ba nyina.

6. Umwana akurana kwiyumvamo ababyeyi bose

Dr. Kyle ati “ Mu byukuri abana benshi ubabajije uwo biyumvamo cyangwa bakunda cyane, bakubwira ko ari mama. Ni uko ari we baba baramaranye igihe kinini ubwo bari bakirimo kubaka imico yabo n’ubumuntu.”

Akomeza avuga ko iyo rero umugabo yimenyereje kurera ,abana barinda bagera mu bugimbi n’ubwangavu bamwiyumvamo ndetse bakamubaza n’ibibazo usanga bikunze kubazwa ababyeyi b’abagore. Abo bana kandi nta bibazo bagira mu bwangavu bwabo.

Uyu mwanditsi agaragaza ko umugabo iyo yimenyereje kurera nk’uko umugore abigenza, abana barushaho gukura neza kuko hari ibyo umugore aba atabasha kugeraho kandi umugabo abishoboye ku buryo babasha kuzuzanya.

Umugabo ukunda kwita ku bana bituma imikorire ye irushaho kuba myiza kurenza guharirwa nyina


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza