Impamvu zituma uwo mwashakanye asiba bwangu ubutumwa bugufi yandikiwe

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 29 Ukwakira 2017 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Ubutumwa bwaba ubwa telefoni, e-mail n’ubundi bwose bwohererezanywa ku mbuga nkoranyambaga bushobora gusenya ingo cyangwa bugateza umwuka mubi mu muryango.

Muri iyi minsi abantu bashatse igisubizo aho kugira ngo ubutumwa bubateranye bwaba bwiza cyangwa se bubi bibwiriza bwaza bagahita babusiba ako kanya mbere y’uko uwo bashakanye abubona.

Nubwo umuntu wese aba afite impamvu yabimuteye, urubuga elcrema rwandika inkuru zijyanye n’imibanire y’abashakanye ndetse n’inkuru zerekeye urukundo muri rusange rwatangaje inkuru igaragaza zimwe mu mpamvu umwe mu bashakanye cyangwa mu bakundana ahita yihutira gusiba buri butumwa yakiriye.

1. Kugira ngo hataboneka agatotsi mu mubano wanyu

Abakundana iyo umwe azi ko uwo bakundana cyangwa babana ashobora kugira ishyari cyangwa se akarakazwa n’ubutumwa undi yandikirwa cyangwa se yanditse ,yigira inama yo kujya ahita abusiba ako kanya muri telefoni ye.

Umugore cyangwa umugabo uhita ufata iki cyemezo ni uko aba yaragiye abona uko uwo bakundana aterwa ishyari no kuba undi yandikirwa cyangwa yandikirana cyane.

2. Kwanga kwinjirirwa mu buzima

Ntabwo buri gihe ikintu kiri muri telefoni y’umukunzi wawe kiba kikugenewe, hari ibyo wareba hakaba n’ibitakugenewe.

Hari ubwo haba hari amabanga y’akazi umugore wawe cyangwa umugabo wawe aba atagomba kumenya. Iyo rero umwe adashaka ko undi amenya amabanga y’akazi cyangwa amabanga y’umuryango we ahita ayasiba.

3. Guhisha ubutumwa bw’abagushakaho ubucuti

Kuba umuntu afite inshuti cyangwa yarashatse ntibikuraho n’abandi bakomeza kumukunda. Iyo abona rero ko ubutumwa yohererezwa bwateza ibibazo, niyo yaba atagamije guca inyuma inshuti ye, yibwiriza kubusiba.

4. Abacana inyuma nyabyo

Iyi ngingo niyo nyamukuru ituma abenshi bahita basiba ubutumwa bugufi, bandikiwe . Iyo ashaka ko ibyo akora hatagira ubirabukwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza