“Ingaruka zo kubeshya abana zishobora no kugera ku buzima bwo mu mutwe”

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 01:11
Yasuwe :
1 0

Inzobere mu byo kwigisha imiryango, Sentenga Peterson akaba n’Umunyarwanda uba mu Bwongereza, avuga ko igihe cyose ababyeyi babeshye umwana batekereza ko ari bwo bakemuye ikibazo ahubwo baba barimo kumwangiza mu mutwe.

Sentenga avuga ko ubusanzwe umubyeyi ari we mwarimu w’ibanze umwana yigiraho imico, imyitwarire ndetse no gukunda umurimo.

Iyo umubyeyi abeshye umwana akazakura akamenya ukuri hari byinshi bimwangizaho ku buzima bwe bwo mu mutwe no ku mibanire ye n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko umwana wagizweho ingaruka no kubeshywa n’abamurera cyangwa ababyeyi agira ukwigunga iyo amenye ukuri, atongera kugirira icyizere abantu bakuru n’iyo haba mu bintu byoroheje.

Agira agahinda gakabije iyo ari ikintu gikomeye yabeshywe, ahinduka na we umubeshyi kabuhariwe kandi akumva nta n’icyo bibatwaye n’ibindi bigatuma ashobora no gutsindwa kubera kwibaza ibyabaye.

Ati“ Kubeshya umwana ntabwo ari bibi gusa, ahubwo uba urimo no kumwangiza mu mutwe. Ababyeyi benshi babikora atari uko babigambiriye ahubwo bashaka kwikiza abana babo batazi uburemere bw’icyo bakoze.”

Sentenga atanga urugero ku mwana w’imyaka itandatu wabajije se niba ari buze kumutahana ku ishuri maze abyemera atazuyaje kandi azi neza ko aza kuba yagiye mu rugendo rwa kure.

Uyu mwana ngo yabonye undi muntu aje kumucyura aranga ati “Ndindiriye papa, ni we wabimbwiye ko antahana, nyina yariyiziye nabwo umwana aratsemba ariko biba ngombwa ko bamushyira mu modoka ku ngufu baramutahana agenda arira.”

Ku mugoroba nubwo se yamusabye imbabazi ariko umwana yari yamaze kumutakariza icyizere.

Iyi nzobere ivuga ko kubwiza umwana ukuri bituma akura azi icyo kwemera no guhakana bivuze.

“Iyo ubeshye umwana, na we akura abikora kuko ni byo akwigiraho. Utuma atizera n’abandi bantu bakuru, noneho iyo ari ibintu bikomeye wamubeshye nko kumuhisha uwitabye Imana, cyangwa ikindi cyabaye mu muryango yumva ko adakunzwe maze agakuza kwiheba n’agahinda gakabije.”

Uyu mugabo yatanze urugero rw’umukecuru w’inshuti ye kuri ubu ufite imyaka 50 ngo ababyeyi be bamubwiye ko bazamuhemba naramuka abaye uwa mbere ubwo yigaga mu mashuri abanza.

Umwana ngo yarabikoze arindira ko iwabo basohoza isezerano araheba, ku buryo kugeza magingo aya uwo mukecuru byanze kumuvamo.

Ati “Iyo tuganiriye arambwira ati ‘Na n’ubu ndacyabyibuka, byarankomerekeje kandi byatumye ntakariza icyizere ababyeyi kuko bambeshye’.”

Yavuze ko kubera ko abana badapfa kwibagirwa ,iyo ubabeshye bibagiraho ingaruka zo guhora bagutekereza nabi mu myaka yabo.

Asaba ababyeyi n’abarezi ko igihe habayeho gutandukana, kubura akazi, umwe kuba yava mu buzima, gufungwa n’ibindi, ko babiganiriza abana hakoreshejwe amagambo atabatera ubwoba kuko amaherezo kubibwirwa n’abandi bibaremo ibitekerezo bibi, uwababeshye ugahinduka umwanzi wabo nyamara yibwiraga ko ari bwo akemuye ikibazo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza