Kigali: Agahinda k’umwana watewe inda n’umuboyi, abyaye abura ubwishyu bw’ibitaro biramuherana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kanama 2017 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Nubwo yari akiri umwana urerwa w’imyaka 16 y’amavuko mu mwaka ushize, ubukene bwamuhagurukije mu Karere ka Nyagatare, aza gushakira ubuzima i Kigali akora akazi ko mu rugo.

Uyu mukobwa [tutandika amazina ye kuko akiri umwana] ntiyahiriwe no gushakisha ubuzima, yatsinzwe urugamba rwo kurinda ubusugi bwe, aterwa inda na mugenzi we bakoranaga mu rugo rumwe hashize amezi atatu atangiye akazi.

Agahinda ni kose nyuma y’iminsi mike abyariye ku bitaro bya Muhima akabura ubwishyu ngo bumwemerere gusohoka. Ikiniga cyari cyose avugana n’umunyamakuru wa IGIHE, asubira mu mateka y’uko yagiriwe inama yo kuza i Kigali na nyina wabo wamureraga nyuma y’aho ababyeyi be bamaze kwitaba Imana kuko nawe yari ntaho nikora.

Agiterwa inda, uwayimuteye yahise atoroka, umwana w’umukobwa asigara yikoreye umusaraba kwitegura kubyara.

Bikimenyekana ko atwite, uyu mwana yahise yirukanwa agitaraganya na nyirabuja, amuhemba amafaranga ibihumbi bitanu kuko byari bigeze mu kwezi hagati.

Ntiyasubiye i Nyagatare ku ivuko kuko avuga ko ntawe ufite ubushobozi bwo kumufahsa yahasanga, acumbikana n’abandi bakobwa babiri bibanaga, ariko umubaza icyo bakoraga ubona afite intimba ku mutima, akanga kugisibanura.

Uyu mwana ntaramenya uko azasohoka mu bitaro bya Muhima, dore ko yahabyariye nta bwishingizi bwo kwivuza afite.

Yagize ati “Ubu maze hano icyumweru kimwe ariko sinzi uko nzava hano kubera ko nta mafaranga mfite yo kubishyura nubwo ntari namenya ngo ni angahe.”

Uyu mwana uvugana ukwicuza kwinshi ku gutsindwa yagize agaterwa inda, nubwo atazi uko azabaho ejo hazaza, urukundo n’impuhwe za kibyeyi zuzuye mu magambo yose amusohoka mu kanwa.

Yagize ati “Ubu mbabazwa n’uko umwana wanjye atazamenya se, ikindi n’uko ntazi iherezo ryanjye kuko n’uko umbona gutya kurya ni ikibazo, ndya ari uko abagiraneza b’abarwaza banzaniye nk’ibiryo cyangwa bampaye ibyo basigaje."

Uyu mubyeyi afite ukwizera ko igihugu nk’u Rwanda kitazaburamo abagiraneza bamufasha, umuziranenge we agakura, nawe agashakisha ubuzima.

Uyu mukobwa wabyaye akiri muto akabiboneramo isomo rikomeye, agira bagenzi b’abakobwa kwitondera kwishora mu mibonano mupuzabitsina.

U Rwanda rubyara imfura, ab’inkwakuzi bashatse uyu mwana bamusanga ku bitaro bya Muhima, abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’ababyeyi bahita babamugezaho.

Umwana wabyaye akabura ubwishyu, ibitaro bya Muhima bikamuherana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza