Kuvuguruzanya kw’ababyeyi bishobora gutera umwana uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Kuba ababyeyi bahora bavuguruzanya mu mabwiriza baha abana bishobora kugira ingaruka zikomeye mu mitekerereze bikamuviramo no gufatwa na bumwe mu burwayi bwo mu mutwe.

Kuvuguruzanya kw’ababyeyi imbere y’umwana, kutamutega amatwi ngo bumve ibisobanuro abaha ahubwo bakihutira kumwuka inabi no kumuha ibihano bikarishye ni kimwe mu bishobora kumuviramo uburwayi bwo mu mutwe.

Mu kiganiro inzobere mu bijyanye n’imyitwarire n’imitekerereze ya muntu, Dr Sezibera Vincent, yagiranye na IGIHE, yavuze ko ababyeyi bamwe ari bo nyirabayazana y’uburwayi bwo mu mutwe ku bana babo.

Yagize ati “Indwara zitari nke z’ubuzima bwo mu mutwe zigaragara ku muryango, ababyeyi babifitemo uruhare rukomeye. Niba umwana yarakuze ateshwa agaciro, ababyeyi bavuguruzanya imbere ye umubyeyi w’umugabo amubwira ati kora iki, nyina akamubwira ati oya kora kiriya bicanga umwana ntamenye ngo ni iki cyo gukora, akaguma mu rungabangabo ku buryo imitekerereze ye igera aho igacanganyukirwa bikaba byamuviramo bumwe mu burwayi bwo mu mutwe.”

Dr Sezibera akomeza agira ati “Burya si byiza ko ababyeyi bavuguruzanya imbere y’umwana, bagomba kubyirinda cyane kuko bituma imitekerereze y’umwana izamo akavuyo ‘désordre’ bigahungabanya imitekerereze ye.”

Wamenya gute ko umwana afite ikibazo mu mitekerereze?

Iyi nzobere ivuga ko hari uburyo butandukanye bukoreshwa n’ababifitemo ubumenyi bakavumbura ko umwana afite ikibazo mu mitekerereze, ariko kandi ngo n’umubyeyi ashobora kubimenya.

Ati “Hari ibintu bidasanzwe umwana akora umubyeyi akaba yahita amenya ko afite ikibazo mu mitekerereze ye. Umwana ashobora kugira ubutiriganya ‘amanyanga’ ku buryo bukabije nk’urugero ukabona atahanye amakaramu 10 yibye bagenzi kandi yavuye mu rugo wamuhaye ikaramu cyangwa se ukabona umwana wawe arabeshya cyane, uba ukwiye gutangira kumukurikiranira hafi ukamushyira abaganga b’inzobere mu mitekerereze ya muntu.”

Bumwe mu burwayi bwo mu mitekerereze bushobora kuvamo ubwo mu mutwe, iyo butavuwe bushobora gutuma umwana yishora mu biyobyabwenge ndetse no mu bindi bikorwa by’urugomo bitandukanye.

Akomeza avuga ko atari byiza ko umwana ufite imyitwarire idasanzwe ababyeyi bihutira kumuha ibihano bibabaza umubiri, ahubwo ngo baba bakwiye kumujyana ku baganga babyigiye kuko bafite uburyo butandukanye bwo kumuvura agakira.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza