Uburyo buboneye bwafasha umubyeyi gutahura impano z’umwana we

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko gutahura impano y’umwana ni kimwe mu bifasha umubyeyi kumutegurira ejo heza, gusa na none kubyirengagiza bigira ingaruka zikomeye ku burere bwe.

Ubu ni uburyo bwafasha umubyeyi guhishura impano y’umwana.

Kumwitegereza akina

Iyo umwana akina akenshi yibanda ku byo yiyumvamo, kumwitegereza bifasha umubyeyi kumenya impano afite, akabona aho ahera ayimukundisha kurushaho.

Umubyeyi asabwa kwitegereza agakurikiranira hafi uko umwana we akina. Akamenya niba akunda gukina hamwe n’abandi cyangwa akunda kuba wenyine, bituma umubyeyi amenya uko yakwitwara kugira ngo impano abonye mu mukobwa cyangwa umuhungu we ikure.

Kumuha amahirwe yo guhitamo

Mu gihe umwana afite ikintu runaka akunda, umubyeyi asabwa kumufasha mu buryo bwose akamwereka amahitamo akwiye ariko akanamuha ibyo akeneye.

Urugero niba akunda umuziki, umubyeyi yakamuguriye ibikoresho bijyanye n’umuziki nka piano, guitar n’ibindi, kugira ngo uko abikoresha arusheho gukunda umuziki.

Gusa hari ubwo usanga yiyumva muri byinshi, icyo gihe ahitirwamo icyo umubyeyi abona kizamugirira akamaro ariko gushingiye ku bumenyi asanzwe afite hanyuma we akazisanga akunda kimwe kurusha ibindi bitewe n’inama agenda ahabwa.

Kudaca intege umwana

Kenshi na kenshi ababyeyi baburizamo impano z’abana babo kubera kubaca intege bababwira ko ntacyo bazageraho.

Urugero, igihe umubyeyi abonye umwana akunda gukina imikino yo kuri mudasobwa cyangwa telefoni (Games), ntakwiye kumubwira nabi ngo amwumvishe ko ibyo akora ari bibi, kuko akenshi agenda yungukiramo ubumenyi agafunguka mu mutwe, ahubwo ni byiza kumutera imbaraga kuko bituma impano afite yayikoresha n’ibindi birenzeho byazamubyarira inyungu.

Kudahatira umwana ibyo adashaka

Imbuga zitandukanye zandika inkuru zivuga ku burezi nka education.com n’izindi zigaragaza ko ababyeyi benshi usanga bahitiramo abana babo icyo bifuza kuba, ugasanga amuhitiyemo nko kuba umuganga bitewe n’uko na we ari we, … Bituma umwana abikora atabyishimiye kuko aba yarabujijwe amahirwe yo kwihitiramo icyo yiyumvamo.

Guha umwana uburenganzira bwo kwihitiramo bifasha umubyeyi kumukurikirana no kumwongerera imbaraga akabasha gukoresha impano ye.

Kumuganiriza ku byo akunda

Ni byiza kumenya icyo umwana akunda; umubyeyi akwiriye kumwegera akamubaza ibyo akunda kurusha ibindi hanyuma akanabimushyigikiramo.

Niba umwana yiga amasomo arimo imibare, indimi, siyansi n’iyobokamana, bikwiye ko umubyeyi amubaza amasomo akunda cyane akamufasha kuyacengerwa kurushaho byaba na ngombwa akamushakira umwarimu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza