Ukeka ko ufite akazi kabi! Abakora isuku mu Mujyi wa Dhaka barya umwanda musa (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 12:02
Yasuwe :
0 1

Umwuga wose ukoranywe ubwitange n’ubushishozi kandi utabangamiye rubanda amaherezo nyirawo agera ku bukungu, niho ‘Kazi ni kazi’ byaturutse gusa mu Mujyi wa Dhaka ho birenze kwitangira ifaranga.

Umuraperi Bull Dogg mu yitwa ‘Customer Care’ ni we waririmbye ngo ‘Money Money please be my honey’. Abahoze bagize P Square na bo bararirimbye ngo “twe turavuga amafaranga, mwe muri mu bidafite agaciro [Beautiful Onyinye]’ barongera bati ‘turaca ibintu muri Uganda, tugakurikizaho Calfornia…ubu turakirigita ifaranga [O Set]’.

Izi ndirimbo zumvikanisha bidashidikanywaho ko benshi mu Isi batagoheka bahiga ifaranga. Umuntu wese ku Isi, akora ahanze amaso akobo kavamo amafaranga, ibi nibyo bihangayikishije abakora isuku muri za ruhurura no mu miferege mu Mujyi wa Dhaka muri Bangladesh.

Mu nkuru ya Mail Online, basohoye amafoto agaragaza agahinda n’ubuzima buteye inkeke abagabo bakora isuku mu Mujyi wa Dhaka babayemo. Abatabarika bapfa buri mwaka bazize indwara zikomeye bahura nazo muri aka kazi, abandi bakagwa mu byobo bagahita bapfa.

Akazi bakora ni ukwirya ubuzima, usanga bibira mu byobo biyobora imyanda mu Mujyi wa Dhaka ntacyo kwirinda bikinze ku buryo usanga boga mu biziba nka kumwe bigenda mu mazi magari abantu bakora siporo mu mazi.

Iki kinyamakuru cyavuze ko hari n’imyobo y’imyanda abantu basohora aba bakozi bogamo bashaka kuyizibura kugira ngo umujyi utazahura n’ikibazo cy’umwuzure ukunze kwibasira Bangladesh.

Umujyi wa Dhaka ari nawo Murwa Mukuru wa Bangladesh utuwe n’abaturage basaga gato miliyoni 14; ukunze kwibasirwa n’imyuzure kubera imvura ikunze kuhagwa, iyo hikubiseho ko ruhurura nyinshi usanga zarazibye kubera imyanda amazi abura aho aca umujyi ugasendera ibiziba byuzuyemo uruhurirane rw’imyanda.

Dhaka City Corporation ihemba aba bakozi umushahara w’intica ntikize. Abazi gukorana ingufu iyo bakoze amasaha menshi ku munsi, usanga bahabwa hagati ya £4.50 na £7.50[hafi 8,000Frw].

Abatabarika bapfa bazize aka kazi bakora muri Bangladesh
Bahemberwa gukura imyanda mu miferege n'imyobo iyobora amazi i Dhaka
Aka kazi gahemba ama-pound 7.50 ku munsi ku banyembaraga
Ni gutyo gakorwa...
Uyu musaza yiyemeza kwibira mu mazi y'ibiziba buri munsi kugira ngo umuryango ubone icyo urya
Muri iyi myobo hari imwe iba irimo umwanda w'abantu
Aka kazi ni indya nkurye
Ibi ni uguhara amagara...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza