Hari ibintu bimwe na bimwe ababyeyi bakora bikagira ingaruka ku bana babo, aho ababyeyi bamwe na bamwe badatinya kuvangura abana ku mugaragaro ndetse no guha bamwe ibyo bakeneye abandi bakabibima.
Uku kurobanura abana ngo hari igihe bishingira kw’isura y’umwana, ubwenge ndetse n’igihagararo cye.
Ababyeyi bamwe ngo ntibatinya guhamagara abana babo amazina yo kubaninura ndetse ngo bakanabagaburira ibyo kurya bitandukanye n’ibyo bo baba bariye, cyangwa bagatemberana na bamwe abandi bakabasiga mu rugo, abandi bakabwira abana babo ko baterwa isoni nuko bababyaye.
Ikindi gikunze gukorwa na bamwe mu babyeyi ngo n’aho bafata umwana umwe bakamujyana kwiga ku kigo runaka, gikomeye abandi bakabajyana kwiga ku kigo giciriritse.
Ibi rero nk’uko bitangazwa na bamwe mu bana twaganiriye bari hagati y’imyaka 12-20 ngo bituma abana bagirirana ishyari hagati yabo ndetse bakanakura badakunda ababyeyi babo ngo ku buryo bamwe muri bo bishora mu ngeso zimwe na zimwe nk’uburaya, kunywa ibiyobyabwenge, n’ izindi ngeso mbi zitandukanye.
Umwana witwa Kabera David ufite imyaka 15, yadutangarije ko avuka mu muryango w’abana bane akaba ari uwa 3 muri bo.
Iyo ashatse ikintu runaka yaba umwenda cyangwa igikoresho cy’ishuri abwira mukuru we akaba ariwe ubisaba ngo kuko se na nyina bahora bamubwira ko ntacyo azimarira mu buzima, bityo nicyo abasabye cyose ntibakimuhe.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE batangaje uwo muco wo kurobanura abana ahanini bawuterwa nuko ngo mu bana umuntu abyara, haba harimo umwe cyangwa babiri ubona bafite ubwenge cyangwa ingeso nziza, bubaha, ubatuma bakabanguka ndetse ngo bazi no kwita ku byo mu rugo.
Hakabamo n’undi mwana ureba ngo ukabona azaba ikirumbo bityo ukumva udashaka no ku mubona mu maso yawe.
Umubyeyi witwa Kanzayire Stephanie we ngo siko abibona ngo kuko abana bose ni abana, ntawe ukwiye kuruta undi ngo naho umukuru yahana abato ngo nawe hari umupaka aba atagomba kurenga, ahubwo akaregera ababyeyi akaba aribo bafata icyemezo ku mwana runaka wananiranye.
Avuga ko ibyo kugaburira abana ibyo kurya bitandukanye nibyo ababyeyi bariye, ngo kubwe asanga uwo ari umuco w ‘ubusambo n’inda nini ngo kuko ntakindi umubyeyi avunikira kitari abana be. Ibi kandi akaba yarabihuriyeho n’ababyeyi batandukanye baganiriye na IGIHE.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe rubera umutwaro bamwe
10.05.2013 |
|
Umwuga usaba kwihangana ngo utangire gukirigita ifaranga
2.05.2013 |
|
Ntabwo abantu twumva ibintu kimwe- Dady de Maximo
2.05.2013 |
|
Bamwe mu basore batinya kubwira abakobwa ko babakunda
30.04.2013 |
|
Umwanya muke w’ababyeyi uhungabanya imirire y’umwana
28.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |