Umuceri ni ifunguro ryo mu bwoko bw’ibinyanyampeke ukaba ukunzwe kuribwa cyane mu bihugu bitandukanye ku isi nk’ubushinwa by’umwihariko, kuri ubu rero hakaba haramaze kuvumburwa ko uretse kuwurya bisanzwe umuceri ukorwamo Salade yo mu rwego rwo hejuru.
Ibirungo bifashisha mu gutegurira nibura abantu bane
• 400 gr z’umuceri akenshi bakoresha Basmati
• Inyanya 4
• 1/2 poivron rouge ( y’umutuku )
• 1/2 poivron vert ( icyatsi )
• 1/2 poivron jaune ( y’umuhondo )
• 1 boite de thon au naturel ( ni umukebe ubamo ifi ijya gusa na Saladine)
• 1 boite de maïs ( ni agakebe kabamo imvungure z’ibigori
• Ibitunguru bibiri bishyashya
• Amagi 3 atogosheje
• Ibiyiko bine by’amavuta ya Olive
• Ikiyiko kimwe cya vinaigre balsamique
• Akayiko gato moutarde
• Umunyu
• Pavulo
• Tiges de ciboulette
• 4 batons de surimi
Ibikoresho bikenerwa
• Agasafuriya
• Passoire yifashishwa mu gusya imboga n’ibirungo
• Akabaho ko gukatiraho
• Icyuma
• Akuma kavanga Vinaigrette bakita ( mélangeur à vinaigrette)
• Umupfundikozo
• Ikindi gikoresho gifukuye
• Amasahani yo guteguraho salade
Uko bitegurwa
1. Muri rusange ugomba kubanza gutegura no kwiyegereza ibirungo byose n’ibisabwa bindi.
2. Teka umuceri mu minota 12
3. Nyuma yo kumva ko uhiyeneza kandi wumutse wushyire ahantu hakonje.
4. Kata za Poivro mo uduce duto twa Cube.
5. Kata za nyamya mo uduce duto twa cube natwo
6. Kata igitunguru
6. Teka ya magi namara gushya yashyire mu mazi akonje indi minota 10 hanyuma uyatonore.
7. Tegura vinaigrette hamwe na vinaigre balsamique, moutarde, umunyu na poivre.
9. Nyuma yo kwivanga neza ongeramo ya mavuta ya Olive
10. Muri cya gikoresho gifukuye, garura mo wa muceri wamaze gukonja, poivrons wakase , boite de thon égouttée hamwe na émiettée,ma wongere mo ya boite de grains de maïs, bâtons de surmi,na bya bitunguru wakases,usoze ushyiramo ya magiatogosheje wayakazemo uduce duto maze usuke muri ya vinaigrette muri uwo muceri.
11. Vanga neza ariko udacucuma
12. Tegura salade uyi take ukoresheje amabara y’irungo birimo ku isahani yabugenewe nyuma uyi subize ahantu hakonje biringaniye.
Twabamara impungenge ko ibi birungo byose byavuzwae biboneka muri za alimentation zitandukanue zo mu gihugu cyacu kandi hari ibyo twandika mu ndimi z’amahanga kubwo kubura ikinyarwanda cy’umwimerere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Uko bakora Cappuccino
31.10.2012 |
|
Ari ikinyabupfura gike cyangwa umururumba ni iki gitera umuntu kwarura ibiryo atari bumare ?
5.07.2012 |
|
Crepe : Ifunguro ritera imbaraga, rihendutse kandi ryoroshye kuryitegurira
28.05.2012 |
|
Kubw’akanyamuneza ibatera bayise isosi y’aba Papa
13.03.2012 |
|
Sobanukirwa n’uko wategura Potaje y’ifi
17.02.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |