Gutwara igare buri gihe ku bantu b’igitsina gore bishobora ku batera ingaruka zo kudashaka gukora imibonano mpuzabitsina, bitewe n’uko igare rishobora kuba rigabanya ibyiyumviro bituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Inkuru dukesha urubuga rwitwa maxiscience, mu bushakashatsi bwakozwe na Dr Marsha K.Guess, wigisha mu Ishuri ry’Ubuganga muri Kaminuza ya Yale, bwagaragaje ko abagore batwara igare ku buryo buhoraho, ubushake bwabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanuka, bitewe n’uko igare rishobora kuba rigabanya ibyiyumviro bituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Impamvu nyamukuru ituma ubu bushake bugabanuka, ni uko ngo iyo umugore atwaye igare intebe yaryo iba isa n’iyinjiye mu gitsina ikagenda isa naho igitsindagiye ndetse itaretse n’ibindi bice bigikikije.
Uko gutsindagirwa kwa buri gihe gutuma utugirangingo tw’ibyiyumviro byo mu gitsina tudakora neza bityo bikagabanuka.
Abagore 48 bakoreweho ubu bushakashatsi, batwara igare ahantu hareshya n’ibirometero 16 mu gihe cy’icyumweru, bose bakaba nta n’umwe wari waracuze cyangwa ngo abe atwite, bakaba baragereranijwe n’abandi bakoraga siporo yo kwirukanka n’amagaru.
Ubushakashatsi bwaje kwerekana ko ku bagore batwaraga igare, habayeho kugabanuka kw’ibyiyumviro byo mu gitsina (dimunition de la sensibilite vaginale) mu ruhande rw’ahagana imbere igice cy’ibumoso h’igitsina cyabo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Bimwe mu bikurura abakobwa gukunda umusore
18.05.2013 |
|
Urupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe rubera umutwaro bamwe
10.05.2013 |
|
Umwuga usaba kwihangana ngo utangire gukirigita ifaranga
2.05.2013 |
|
Ntabwo abantu twumva ibintu kimwe- Dady de Maximo
2.05.2013 |
|
Bamwe mu basore batinya kubwira abakobwa ko babakunda
30.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |