Ibintu 3 byafasha umukoresha kwirinda kurakara uri ku kazi

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 1 Mutarama 2013 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Mu kazi gasanzwe ka buri munsi hari igihe umukoresha arakarira abo ayobora, kandi ibi akabikorera no mukazi bifatwa nabenshi nk’ibitari byiza, aha rero hari ibintu bitatu byafasha umukoresha kwirinda kurakara ku kazi.
Urubuga rwa References dukesha iyi nkuru rubitondekanya ku buryo bukurikira:
1. Rinda icyubahiro cyawe
Igihe umukoresha agaragaje uburakari bukabije ku kazi bituma asuzugurwa n’abakozi.
Nta muntu ukunda gutukirwa mu ruhame, bitera igikomere ku mutima kandi bisuzuguza (...)

Mu kazi gasanzwe ka buri munsi hari igihe umukoresha arakarira abo ayobora, kandi ibi akabikorera no mukazi bifatwa nabenshi nk’ibitari byiza, aha rero hari ibintu bitatu byafasha umukoresha kwirinda kurakara ku kazi.

Urubuga rwa References dukesha iyi nkuru rubitondekanya ku buryo bukurikira:

1. Rinda icyubahiro cyawe

Igihe umukoresha agaragaje uburakari bukabije ku kazi bituma asuzugurwa n’abakozi.

Nta muntu ukunda gutukirwa mu ruhame, bitera igikomere ku mutima kandi bisuzuguza ubikorewe mu ruhame.

Igihe umwe mu bakozi atarangirije akazi yagombaga gukora ku gihe, mu cyahe mu kinyabupfura, witonze, utagaragaje uburakari, kuko gukorana ubushishozi, bituma hagati yawe n’abakozi haba umwuka wo kubahana, no gutuza nta numwe ubangamiye undi.

2. Shishoza mbere yo gufata ibyemezo:

Ntukagire icyemezo na kimwe ufata warakaye, kuko bishobora kugira ingaruka mu kazi.

Uburakari bushobora gutuma ufata icyemezo nko kwirukana umukozi ku kazi, cyangwa ugatuma asezera, kandi atari ngombwa.

Ntukemere ko amarangamutima y’uburakari akuyobora mu gihe hari akazi gakeneye abakozi bo ku gakora.

Mu gihe hari icyakurakaje byirengagize, uko umwanya ugenda ushira n’umujinya uragenda ushira, nawe ubone umwanya wo gutekereza no gufata icyemezo witonze.

3. Tekereza ku byabaye

Hari impamvu yatumye urakara, nk’umuntu ufite icyerekezo n’inshingano, ntugomba guhutiraho ngo ugaragaze uburakazi imbere y’umukozi, banza ushishoze urebe icyabiteye, ubone kugira icyemezo ufata.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza