Nubwo igitsina gore aricyo gikunda gutekerezwaho ko gikoresha ikinyoma cyane ariko ngo burya siko bimeze kuko mu bushakashatsi bwakozwe na BMW Financial Services, ibyabuvuyemo byagaragaje ko abagabo babeshya inshuro 3 ku munsi kurusha umugore.
Ibi bishyizwe mu mibare ifatika bihinduka ibinyoma 1,092 bisohoka mu kanwa ka buri mugabo mu gihe cy’umwaka, mu gihe umugore ibinyoma bimusohoka mu kanwa ku mwaka bingana na 728.
Urubuga rwa 7sur7 rutangaza ko, muri ibi binyoma by’abagabo usanga byiganjemo cyane cyane ibirebana n’ibitsina, aho abagabo baba babeshya abakobwa bagamije kubasaba igitsina , gahunda nyinshi zibyara inyungu ku bagabo ngo kugirango bazigereho bifashisha ikinyoma, ibi kandi ngo biba ari ibanga rikomeye kuburyo n’abagore babo batabimenya
Abagore bo bagera kuri uyu mubare w’ibinyoma mu gihe bavuga ku birebana n’amafaranga cyangwa ku kugura imyenda, ndetse no kubeshya abagabo babo ku birebana ni bikenewe mu rugo cyangwa ibyakozwe mu rwego rwo kugirango bahabwe amafaranga y’ikirenga.
Nubwo ariko bamwe mu bantu bakunda gukoresha ikinyoma cyane bibwira ko ikinyoma cyabafasha kubaho neza, uko bifuza burya ngo nta nubwo baba bibeshye cyane nk’uko Karen Pine, Umwarimo mu bijyanye n’imitekerereze yabisobanuriye muri aya magambo : ’’ Dutekereza ko kubeshya buri gihe ari bibi, yego ni bibi, ariko mu by’ukuri burya ubushobozi bwo guhumya amaso abantu runaka wifashishije ikinyoma ngo hari abo bifasha kubaho nk’abandi’’.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Bimwe mu bikurura abakobwa gukunda umusore
18.05.2013 |
|
Urupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe rubera umutwaro bamwe
10.05.2013 |
|
Umwuga usaba kwihangana ngo utangire gukirigita ifaranga
2.05.2013 |
|
Ntabwo abantu twumva ibintu kimwe- Dady de Maximo
2.05.2013 |
|
Bamwe mu basore batinya kubwira abakobwa ko babakunda
30.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |