mwese mwakoze ku bitekerezo bitandukanye jyewe ndumva byaba byiza abagabo bakagabanya agacupa bakita ku isuku y'umubiri wabo. twese turakora tugahembwa ariko 90% y'umushahara w'umudamu niwo utunga urugo, naho umugabo akoze ishyano akongeraho 10%, asigaye yose agashyira ku mufuka akamenya agacupa ke n'ibindi bibazo bya famille ye !! wamubwira ngo zana cash nkugurire isengeri cg socks ati biriya mfite birahagije. ntagura umwenda w'umwana, ntagurira umugore, nawe ntiyigurire, ubwo wakumva ngo tuzabitaho twashingirahe ? twebwe turi tayari kubitaho ariko nabo nibaduhe support. ubwo se ampaye amafaranga ngo mugurire amasogisi cg isengeri ntabwo nabimugurira akambara neza kimwe n'abandi bagabo. Mukome urusyo mukome n'ingasire. tugira akazi kenshi ariko se ubwo afite amasogisi pair 5 ntizihagije. Reka dufatanye kubaka ingo buri wese akora ibimureba naho ubundi ntawishimiye kubona umugabo we asa nabi.
Ariko koko mwagiye mwubaha abakuru.Nk'uyu wiyise Angelina MUGANZA koko niko witwa ?cg ?Niba atariko witwa byaba biteye ishozi.Angelina MUGANZA Angelina MUGANZAAAA !Aha nzaba mbarirwa.
Iri nisebanya buhanga !
Bene data, nshimye ko mutatangaje amazina ya bagabo babikora, ariko uramutse uvuze inenge y'umugabo nawe uzaba usebye kandi n'umugabo navuga iyawe nawe azaba asebye. Byiza ko nubona inenge nkiyo ko umwe muri mwe ayifite mwegere umuganirire kandi nibyanga ubikore kuko nicyo wiyemeje.Nibitagenda gutyo ntabwo zizakomera ndabarahiye. urugo ni nk'ikipe runaka iyo ikipe itsinzwe muba mutsinzwe mwese ntabwo haba hatsinzwe umwe murimwe ; niyo mpamvu mugomba kuzuzanya. Mugire ibihe byiza kandi Imana ibarinde.
25.11.2012 saa 05:54
Ndumva mumpohoteye kutuzana muri iyi debate/ discussion. Ntarugero rudakwiye naha abantu abo aribo bose. Mugire amahoro. Angelina
Ariko rwose muransekeje erega urda mwibuke ibihe rwaciyemwo ubu ipfubyi nyinshi zireze ntizigishijwe ibyo bintu byose nonese ubu koko mwarenganya abantu wajyaga guhiga utwo kurya twabo wasigaranye ugataha murucuku ukongera ukazinduka wirukanka erega shahu rwose ubu ngewe ngaya cyane ababyeyi basigaye nyuma yintamba ra nabatashye bavuye ishyanga kuko n tibigeze begera abato rero mujye mubabarirana rwose ahubwo muhugurane mumibereho nyabusa
ubwo se barinda bavuga gutyo bashinzwe iki nk'abafasha niba bambara imyenda itameshe bahari urumva atariho habera ikosa ikosa sinarishyira ku bagabo rwose bameze nkababandi babaza imyenda y'imbere bakabaza kadogo ubwo ibyo urumva bibaho nkumufasha w'umuntu dore nuko zisenyuka ngo nayanjye sindashaka ariko mbona wenda abagore bafite abagabo bite ku isuku y'utwo twambaro tww'abagabo bareke kuvuga gutyo naho abasore bobo bagomba kugerageza nabo bakajya bakora isuku ntakindi.
@Lily umufasha si ugufasha amasogisi namasengeri !ubwo se kuki umuntu mukuru atiyitaho ?ubwo se hejuru yakazi kicyi gihe gatangira saa moya ,ukava mu rugo saa kumi nabyiri ,wogeje abana akabaha icyayi warenzaho numwanda w'umugabo ?nabo bagomba kwimenya aho kurara amajoro bakiyitaho !
30.07.2012 saa 06:34
jeje
Ndabaramukije cyanee !!! Ariko kuki abagore n'abakobwa bamwe bakunda kwiyemera cyaneee bumvikanisha ko ari abantu ba Danger ?? Abenshi nyamara bagira isuku nke kurusha abagabo kandi umugabo ni umugabo mu rugo kwitabwaho n'umugore ni inshingano nyamukuru ku mugore. Usanga bihandagaza bakavuga nabi abagabo umugore ni ibiryo by'umugabo ntushobora kubihindura uko byagenda kose. Naho uriya wivugisha ngo gutereta wananira umugabo umwe cg se umusore wagera hirya mugenzi we akakugarika unamwinginga alors umugabo ni danger.
Yewe, ndabona bitoroshye ! Uwanjye we iyo mubwiye nti ambara ibi nibyo byiza ansubiza ko n'ibyo yambaye ari nta kibazo ! Isuku umuntu ayitozwa akiri muto, mu rugo iwabo. Ntiwibwire ko wayimutoza mubanye ngo bikunde ! Ahubwo ababyeyi nibatangire kare batoze abana b'abahungu uko biyitaho bityo iyo bageze mu ngo zabo byorohera abagore babo kubafasha kwitunganya ! Ariko abagabo nabo ntibagakabye ! Wagenda unukira inzira nawe ubyumva ngo urahima umugore wawe kuko atabigukoreye ! Wabyuka mu buriri ari wowe wabusigayemo ntuburambure bukirirwa butyo ngo kuko umugore adahari ! Ibyo nta kwiyubaha kurimo kandi kandi iyo umugore aje agasanga nawe hari effort wakoze nawe arishima kuko nawe afite uburenganzira bwo kubona ko umugabo we yamufashije ! Reka uburere tubutangirire mu ngo dufashe abana b'abahungu kwiyitaho bakiri bato bazabikurana !
@Julie n'abandi bari batekereza nka we murababaje,kuko wagirango nta burere bw'umuco wa kinyarwanda mwabonye. Umugore agomba kwita ku myambaro y'umugabo we,akamenya ko imeshe,yaba afite akanya akayiterera n'ipasi. Ubwo lero wabwira umugabo wawe ngo ajye yimesera amakariso ? Ubwo si uburinganire da,muri iki gihe hari ingo nyinshi abakozi b'abakobwa aribo bamesa utwo twenda twa ba shebuja,gutyo bigatuma bamenyerana agatangira kujya amusokoza. Mwisubireho mwubake ingo zanyu,mwereke urukundo abo mwashakanye murushaho kubitaho,mureke uwo muco mubi wo kuvuga ngo mwarabigaranzuye. Ibitsina birasa.
Yego nibyo abagabo tugomba kugenzura imyenda yacu. Twaramuka dusanze umugore atayiteguye neza tukamubaza igituma yitwa umufasha. inshyi hafi aho. nonese umugore utazi kwita kumugabowe aba amaziki ? se muzi impamvu umugore agenda inyuma yumugabo. ; nukugirango agende areba ibidatunganye kumugabo. Bagore mwite kubagabo banyu Ejo batabacika ugasanga muririrwa mwandika ngo muragisha inama.
Oya nimuhe abagore uburenganzira bwabo. Koko uzagenda unuka inzira yose ngo umugore ntiyakwitayeho. Ese umugore niwe uzuhagira n'umugabo ? Ko akenshi ikariso uyimesa ukimara gukaraba ? Ahubwo abagabo bagomba kuba batagira isuku muri kamere yabo. wansobanurira gute ko niba ugira isuku waterura isengeri yaboze ukayambara ? Amasogisi yo sinavuga. Muzarebe abasore n'abakobwa batararushinga ninde ugira isuku, si umukobwa ? Nimutureke igitsina gore turiyubaha. Ntabwo umugore ariwe utera isuku y'umugabo. Iyo umugabo atagira isuku niyo wagira ute usanga yihitiramo ibyaboze. Maze hari n'igihe umuha ishati cg isogisi ryiza agahitamo ikiboze ?
Ibyo byose biterwa na gahunda z'ingo hongeyeho agaciro buri wese yiha akanakihesha. Niba umugabo ar'umufundi cg umukanishi akazi ke gatuma yandura cyane,yakagombye guhindura imyambaro buri munsi kuko burya umubiri wabagabo ntugaragaza umwanda nk'uwabagore,umugabo asibye rimwe ntakarabe ntanahindure imyenda bitendukanye kure cyane n'umugore.
Gusa gukabya nibyo biba bibi.Iyo wubatse ntuba ugiye kurerwa. Kora igikwiye
uniyubahishe,ntawe ubangamiye,wiheshe icyubahiro n'agaciro,uzaba uciye ukubiri n'utwo tubazo twamafuti.
25.11.2012 saa 18:48
Rulinda
Simvuze ngo abagore bajye babyuka bamesa amakariso y'abagabo ariko kandi bagomba kugira uruhare mw'isuku y'abagabo babo. nawe se usanga abayaya aribo bamenya icyo shebuja ari bwambare, abagore bakanuye amaso nk'amashu yo mu gishanga cyangwa biberereye muri nararaye, ejo umuyaya kubera ukuntu akwitaho umugore yasanga "wamupyatuye" agatangira kurira ayo kwarika. Abagore b'ubu hari byinshi batacyitaho bitwaje uburinganire, kandi bamwe mu babiboshya wasanga mu ngo zabo atariko bimeze. Ubu se Angelina Muganza yatinyuka kubwira Canisius Muganza ngo nasase igitanda ? aha, njye narumiwe !
@Keza
Uzibaze impamvu yiyuhagira avuye ahantu kandi atahamaze igihe
Haaaa cunga sana
Mu nshingano Imana yahaye umugore kwita ku mugabo we nibyo byambere nonese umugabo niba atabizi azabimenya ate numuta ukigendera ngo agira umwanda, uramumesera ukamuterera ipasi ukamutegurira icyo yambara mu gitondo nutabikora ntibazaseka umugabo bazaseka wowe. ahubwo abagore batabikora mwisubireho ubwo ni ubusongarere kugenda utazi icyo umugabo wawe aribwambare ? mwarasaze ahubwo mugerageze mwiyubahishe naho abagabo muri Kamere yabo kwiyitaho ntibibamo bashaka rero ababitaho niba batabibakoreye rero sibo babigayirwa hagawa uwo mugore nawe Carine ndakugaye buriya uwo musore umuciriye bugufi ukamuganiriza wamwibutsa ko bamesa amasogisi n'inkweto akabikubahira ubwo se uba umwereye iyihe mbuto ? ariko abanyarwanda mwabaye mute aho gukosora umuntu uricecekera ukagenda wasanga aba ataziko bikunukira sawa
COMMENT YANJYE KO ITAHISE SE NYAGASANI ?
yebabaweeeee, ubwo uzi ukuntu umugabo w`umwanda atera esesemi, nge sinakwegera rwose. cyokora Imana yankoreye neza pe impa umugabo ugira isuku cyane kandi muribyose niyo twite niwe unsasira agakoropa mucyumba cyacu ntashobora gutuma umukozi akigeramo, iyo yambaye isegeri cyangwa ikariso mugitondo akajya ahantu iyo agarutse ariyuhagira kandi ntashobora kubisubiramo kabone niyo yaba abyambayemo amasaha abiri gusa. Gusa nange ngomba gutunganya buricyo nzi ko yacyenera cyose, ikariso ndizifura nkazitera ipasi nkazimanika aho izibona , umuswaro, amasengeri. niyo agiye muri misiyo muha ibingana nigihe azamarayo koko nziko adashobora gusubira mumwenda.
yeah !!! you re right my dear. abagore benshi ntibakimenya inshingano zabo kubijyanye no kwita kubagabo babo...bibwira ko mariyage irangirira muburiri..
Reka mbabwire muravuga isuku n'ibindi babaye ntibindeba wamugani wa Sindikubwabo. abagabo b'ubu ntibakimenya ibyerekeranye n'isuku hari igihe umubwira uti ambara aka niko keza kandi gateye ipasi akanga ngo n'iyi ntakibazo. ubwo se wakora iki ? Abagabo ni abantu bafite umutwe ukomeye ntabwo babwirwa, umugore bumva ko ntacyo aricyo ko nta nama y'umugore n'ibindi. Kandi ahanini umugore ariwe kuri iki gihe utunze urugo umugabo umugabo akigira ntibindeba nkaho mwasezeranye kurutunga wenyine. wavuga ukakubitwa iz'akabwana ka........murugo. Jyewe narumiwe pe !!!!!!
ARIKO REKA MBAZE UYU WITWA EL DIABLO, UMUGABO SE NTABWO ASHOBORA KWITEGURIRA IMYENDA YE YO KWAMBARA MPAKA UMUGORE ABE ARIWE UZA GUSHAKA IMYENDA YE YO KUZAMBARA ? NI UMWANA SE W'IMYAKA 2 ?WE SE NTA SONI BIBA BIMUTEYE KWAMBARA IMYENDA INUKA CG YACIKAGURITSE NGO MPAKA UMUGORE ABIBONE ABIHINDURE, PLEASE !!!!
UBWO WOWE WUMVA URI UMUGABO UHAMYE UGOMBA KUJYA MU BANTU UBANUKIRA CG SE WAMBAYE IMYENDA IGUSEBYA MU BANTU ?YEGO ABAGORE NTABWO BARI BAKWIYE KUMVA IZO SERIES CG MOVIES ARIZO BASHYIZE IMBERE KURUSHA INGO ZABO ARIKO NABAGABO NABO BUMVE KO IBINTU BYOSE BITAREBA ABAGORE HAGOMBA KUBA GUFATIKANYA
El diablo reka nemere kuri bimwe wavuze ko abagore bakagombye kubibafashamo ariko se abasore bo badafite abagore babifashwa mo na bande cga bo iyo suku ntibareba. Abagore namwe ntimukabafate nk' ibikoresho byo mu rugo gusa, umugore abikora ku bw' urukundo n' icyubahiro agomba umugabo ariko iyo atabishoboye kuki umugabo yagenda anukira inzira woshye utagira ubwonge n' amazuru ? Erega ngo hari n' abanga kuvanamo imyenda ugasanga agashati kazanye ubuki cg karanuka icyuya ngo barahima abagore !! Abandi ngo wa mugore we ntukamporeze imyenda mu mazi bituma icika cyangwa igacuya cga ngo nta mugabo unutsa imyenda n' ibindi bisa n' ubujiji ku bagabo bamwe na bamwe. Muve mu bujiji mwite ku isuku twese iratureba kandi isuku ugira ikugirira akamaro mbere yo kukagirira umugore wawe yewe n' umukozi.