Rwanda Clothing Home yateguye imurika ry’imyambaro y’Abagabo n’iy’Abagore


Yanditswe kuya 29-07-2012 - Saa 08:10' na Kwizera Emmanuel

Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi batangiye gusobanukirwa no kumenya ibijyanye n’imyambarire, Ikigo Rwanda Clothing Home cyateguye imurika ry’imyambaro 50 itandukanye y’Abagabo n’iy’Abagore, rikazabera muri Hotel Serena ku itariki 5 Kanama.

Bamaze kubona ko Igihugu cyateye imbere muri byinshi bitandukanye birimo ubukerarugendo, ubugeni n’ibindi, abagize Ikigo Rwanda Clothing Home ngo basanze bakwiriye no kuzamura Abanyarwanda mu bijyanye no kubambika neza, dore ko biri no mu bintu bimwe Abanyarwanda bitayeho cyane.

Umutoniwase Joselyne uhagarariye iki Kigo, avuga ko hifashishijwe imyiyerekano bazamurika imyenda 50 itandukanye idozwe ku buryo bwiza haba ku bagabo ndetse no ku bagore.

Hazamurikwa imyambaro ya kizungu ikozwe mu bitambaro bya Kinyafurika

Yagize ati : “Kubitegura ni ngombwa kuko Abanyarwanda benshi bamaze kugera ku rwego rwo kumva ko bagomba kwambara neza by’umwihariko ku bagore ariko ntasize n’abagabo, aho abenshi muri bo usanga bambara imyenda nk’iyi tuzamurika idodwa mu bitenge. Rero tumaze kubona ko iryo terambere rikataje nko mu bukerarugendo, mu bugeni no mu bindi bitandukanye, niyo mpamvu natwe twiyemeje gukora mu bijyanye n’imyambarire ku bitsina byombi”.

Akomeza avuga ko imyenda yabo ari iya kizungu ariko ikoze mu bitambaro Abanyarwanda bahuriyeho n’Abanyafurika muri rusange, aho arimo amakote, amajipo n’ibindi by’Abanyafurika.

Umutoniwase avuga ko abumva ko muri Afurika cyangwa mu Rwanda batakigeza ku bintu nk’ibi, bagomba kwiyumvamo ubushobozi n’icyizere, bakihangira ibikorwa binarenga imbibi z’u Rwanda.

IBITEKEREZO
ni byiza bije bikenewe arko nizere ko atari muri Kgl gusa kuko no mu ntara birakenewe. natwe muzatuzirikane dukeneye kwambara tukaberwa
Musubize29.04.2013 saa 00:44
pablo
ni byiza bije bikenewe arko nizere ko atari muri Kgl gusa kuko no mu ntara birakenewe. natwe muzatuzirikane dukeneye kwambara tukaberwa
Musubize29.04.2013 saa 00:40
pablo
ni byiza pe bije bikenewe ;
Musubize25.11.2012 saa 05:30
adelyne
i love fashion especially African print
Musubize30.07.2012 saa 07:16
jojo
njye numva ko buri wese yifuza kugaragara neza imbere yabantu niyo mpamvu hari hakwiye kwerekana inyambarire kugirango dukuremo ishusho dushaka nicyo twungutse munyamabarire.
Musubize30.07.2012 saa 05:41
kwiza mitch

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!