IGIHE.com > Abantu > Kubaho

“ Kubyara ni nko kugabwaho igitero n’abiyahuzi”


Yanditswe kuya 13-08-2012 - Saa 13:04' na Umurerwa Emma-Marie

Nyuma yo kubyara, umugore umwe kuri batatu agaragaza ibimenyetso by’ihungabana. Iri hungabana ngo ryaba rifite aho rihuriye ni ntambara cyangwa ibitero by’abiyahuzi.

Nkuko urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rubitangaza, iyo abagore bamaze kubyara bwa mbere bakomeza kwibuka ububabare bagize, ndetse ngo bagakomeza no kwibuka uko batabazaga, ibyo bikaba byabaviramo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima, ndetse bigatuma batinya no kongera kubyara.

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Isiraheli bwagaragaje ko kubyara bifatwa nka bumwe mu buryo bushobora gutera ihungabana, nubwo bishobora gufatwa nabi mu kubitangariza abantu.

Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko kubyara bishobora no kuba imbarutso y’ubwoba bw’indengakamere.

Ibimenyetso by’iri hungabana riba ku mugore umaze kubyara bwa mbere rigaragaza ibimenyetso nk’ibyumuntu watewe ubwoba cyane, uwagize ibikomere bikabije, uwabonye aho bica abantu , ndetse ni bindi bintu bishobora gutuma umuntu ubibonye cyangwa uwo bibayeho agira ubwoba.

Ku bagore bagera kuri 89% babajijwe nyuma yo kubyara, 3,4% bagaraje ko bafite iri hungabana, naho 7,8% bagaragaje ko bafite ibi bimenyetso hafi ya byose, mugihe abagera kuri 25% bagaragaje ibi bimenyetso mbere yuko babyara.

Abaganga bakurikiranira hafi umugore wese ugaragaweho n’ibi bimenyetso by’ihungabana nyuma yo kubyara, kuko ngo bishobora kumugiraho ingaruka, bikaba bibasaba gushishoza no kumenya kwita kuri aba bagore by’umwihariko.

IBITEKEREZO
Kubyara ko ko birababaza ariko bihita bishira kuko iyo bihahamura ababyeyi bacu ntibaba baratubye turi icumi.
Musubize30.08.2012 saa 09:51
jojo
Birashoboka yego, ariko burya igihahamura ni ukurera, abanyarwanda baciyemo umugani ngo uburere burta ubuvuke, burya babazwa no kuba barabyaye bababaye, none bakaba bababara banabarera ngizo za minerval, ibiryo, imyambaro, rimwe ugasanga abenshi nta n'abagabo bafie, byose wabiteranya ukabona kubyara ari ibibazo.Ababyeyi bitonde.
Musubize25.08.2012 saa 07:27
HT
Mubyukuri ihungabana ribaho,atiko ugahita ubyibagirwa nyuma yigihe gito.mu minsi yambere udafite umuntu ngo akwiteho neza wumva utishimye.But all in all,umwana araryoha pee. Musubireyo ntamahwa.........
Musubize15.08.2012 saa 02:39
titok
None se ko badahita bafata icyemezo cyo kutazongera guterwa akabariro burundu ? Iyo nimitwe ubwo se,ko umugore ababara amezi 9 n'umunsi 1 wo kubyara, umugabo akababara imyaka 20 abakorera abatunze,yishyura buri kintu, kandi ntahahamuke ? yirirwa kugatunambwenu ari nk'umufundi ayo akoreye yose akayoberwa iyo aca !! kandi ntahahamuke, ubwo bushakashatsi bwaribeshye
Musubize14.08.2012 saa 15:06
Musoni
@Musoni:Ariko ko numva uyu mugabo avanga amasaka n'amasakaramento ra ! Baravuga ububabare abagore bagira babyara ukazana iby'inka yarembye. Mwagiye mumenya gutanga comment y'icyavuzwe aho kuvangira abantu. Ubwo se ngo bamenye ko ujya uhahira urugo rwawe ra ! Wanasanga nta nicyo ujya utanga murugo mbese uri GASHUHE ! Ese ko numva uri kurizwa no guhahira urugo rwawe, uruhahira umugore we ntacyo akora ? Ikindi niba wumva wari kureka guhahira urugo wari no kureka kurongora ! Plz muzajya mureka kuvangirwa !
26.08.2012 saa 04:43
Ji
Birashoboka nkuko kuri jye rwose ndumva nanjye ntahamya ubwo bushakashatsi kuko nihereyeho NABYAYE UMWANA WAMBERE BAMBAZE KANDI NDI MURINBINO BIHUGU BYA BANYAMWIGENDAHO AHO UMUGABO WANJYE YAbonye gusa ikiruhuko cyicyumweru nukuvuga indi minsi narahagurukaga nkitekera nkoza umwana jyenyine kandi nanjye ngifite ibyo bise byububagwe yewe nkanisanga ndi mukizu cyajyenyine kugeza aho umugabo azagarukira yewe ndibuka ko nyuma yiminsi cyumi byansabye ko nongera kujya kureba Dr wanjye kandi bibujijwe ariko ndibuka ko natwaye Imodoka utibagiwe no kubyuka buri mwanya wonsa uhindura umwana kuko utaba ufite abavandimwe bawe ngo bakwiteho rero ndumva ntabgoba nigenze ngira kandi nyuma yaho nongeye kubyara 2 UBU MFITE BATATU.
Musubize14.08.2012 saa 13:37
RC
Gutwita, Kubyara birababaza kandi biteye ubwoba cyane ! Mwibinyibutsa, jye narahahamutse nanubu sindabyibagirwa kandi hashyize igihe kinini !!! Gusa umuntu areka kubivuga kuberako abantu bashobora kumuseka.
Musubize14.08.2012 saa 08:32
Diane
ni ngombwa kwitanga kugirango uhe undi ubuzima. Yezu ni umwana w'Imana wemeye kubabara arapfa kugirango turonke ubuzima. twe rero nk'abana b'abantu ni ububabare butatwica bukurikirana n'ikiza ndengakamere cyo kubona ukuvuyemo kdi akaba ari n'igitangaza ndengamyumvire umuntu kubwe atakwishoborera. ubwo bubabare rero butica wenda twese tutiyumvisha kimwe ariko buvukamo umuntu (aricyo nise igitangaza) numva ntacyo butwaye na cyane ko bigomba guhoraho kugera kundunduro y'isi. ni nayo mpamvu tutagombye rwose kubitindaho kuko ni uko imitererere y'igitsinagore igomba kugaragariza ubwihangane busumbye ubw'abandi. gusa nyine bigaragayeko hari uwo byakwambura ubuzima, aha niho abaganga nabo bashyiraho akabo mu buryo bwabo butandukanye kandi rwose nabo barabikora turabizi. Murakoze
Musubize14.08.2012 saa 06:49
titi
yego rata, utarabyaye yabyemera ! umwana araryoha cyane, iyo umaze kubyara uhita wibagirwa ubwo bubabare ! ndetse nyuma y'iminsi munani (y'ikilili) ugahita usama indi nda !!! bityo bityo, kugeza ugize imbyaro munani. Abakili bato muryoherwe n'uduhinja. Tilisse.
Musubize14.08.2012 saa 05:09
uzarerwa
ntabwo nemeranya nubwo bushakashatsi umugore iyo arikunda arababara ariko iyo amaze kubyara areba umwana arishima birenze ububabare nikimenyi menyi nuko ashobora gusubira inyuma yumwaka ntahungabanya ribamo ahubwo utabyaye niwe ugira guhungabana
Musubize14.08.2012 saa 05:08
juju
Ubu butwari no kwihangana bikomeye mu gihe batanga ubuzima nibyo twese tugomba guhora tuzirikana mu kubaha umugore. Afasha Imana kurema kandi ni ipfundo ry'urukundo abantu bagirira abandi.
Musubize14.08.2012 saa 03:05
agaciro peace
Ntabwo nemeranywa n'iri shakashaka ry'aba bantu. Kuko umugore wabyaye yego aba yababaye ariko iyo areba umwana yibagirwa ububabare yagize ! Ni nayo mpamvu bongera bakabyara ! None se ni bangahe mwabonye bajyanywe mu bitaro cg bakurikiranywe nyuma yo kubyara n'abaganga cg abajyanama b'ubuzima kuko babyaye ? Ni bangahe se mwabonye bafashe icyemezo cyo kutazongera kubyara biturutse ko bababaye cyane babyara ? Hari ibyo Imana ikora tutabasha gusobanukirwa !
Musubize14.08.2012 saa 02:50
Beza Divine
Uvuze ukuri sha.
14.08.2012 saa 09:00
Gily

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!