IGIHE.com > Abantu > Kubaho

Kuki bamwe mu bagore bagira ipfunwe rwo kubwira abana ba se ?


Yanditswe kuya 17-09-2012 - Saa 23:39' na Umurerwa Emma-Marie

Abagore bamwe Na bamwe babyaye batari kumwe n’abagabo, ntibakunze kuvuga uwo babyaranye, ibi ngo bikaba biterwa Ni gikomere baba baratewe nu mugabo baba barabyaranye, uba yaramwihakanye mu gihe yamubwiraga ko atwite cyangwa se uyu mugore akaba yarafashwe ku ngufu bikamuviramo gutwara inda.

Abagore babyara batari kumwe n’abagabo, ingaruka nyinshi usanga zijya ku bana, aho bakura batazi ba se cyangwa se bagakura uwo bita se atariwe se nyakuri.

Impamvu zitera iki kibazo ziratandukanye nk’uko abagore babyaye batari kumwe n’abagabo babidutangarije, ngo abagabo baba bahunga inshingano baba zo kurera.

Abagabo bamwe, ngo ntibashimishwa no kumva umugore (uteri iwabo ariko bakundana) ababwira ko atwite, iyo umubwiye ko utwite ahita ahinduka, agatangira no kuguhunga, ndetse ngo hari n’abatotezwa bazirako bavuze ko batwite.

Impamvu abagabo batemera ko abana ari ababo, ziratandukanye nk’uko abo bagore baganiriye na IGIHE bakomeje babitangaza.

Bamwe ngo usanga baba bitwaza ko batari bafite gahunda yo kubyara, abandi bakaba bafite abagore basezeranye banga ko bamenya ko babaca inyuma.

Umugore umwe twirinze gutangaza amazina ye, yadutangarije ko yabyaranye n’umugabo wari umukoresha we, ngo mbere y’uko amutera inda bari babanye neza bakundana. Umunsi amubwira ko atwite ngo yahise amubwira ko adashaka kuzongera kumubona imbere ye ngo n’umwana azabyara ntazigere amubwira ko ariwe se.

Umwana amaze gukura yabajije nyina se, nyina amubwira ko yapfuye, umwana we ngo amaze kugira imyaka 10 aziko nta se agira kandi ngo kumumubwira bimutera ipfunwe.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yadusabye ko tutatangaza amazina ye, yatangarije IGIHE ko nyina yanze kumubwira izina rya se, ku ishuri iyo barimubazaga nyina yaramubwiraga ngo avuge irya sekuru. Yakomeje adutangariza ko nyina yamubwiye ko se yamuhemukiye adashaka ko amumenya.

Ikindi cyatangwajwe na bamwe mu bana batazi ba se baganiriye na IGIHE, ngo iyo bageze igihe cyo kurushinga bibabera ihurizo, kuberako baba bikanga ko bashobora kubana n’abavandimwe babo.

IBITEKEREZO
Mana weeee, abo bagabo baba ari abagome, mujye mwirerera abo bana neza mubahe na affection ihagije kuko bagira agahinda n'isoni zuburyo baba bavutsemo.
Musubize7.04.2013 saa 13:07
xoxo
Iki kibazo kirakomeye ndetse cyane !!!!!!!!!! gusa nisabiraga abagabo ko bakwibuka ko umwana agomba kugira uburinganzira nkubwundi,kdi bibuke ko uko byagenda kose amaraso ntiyishira. murakoze !
Musubize10.10.2012 saa 14:17
Mujawamariya Jeanne
uvugishije ukuri , nkanjye nateye umkukobwa inda njye ntabwo nahakanye umwana kuko nuwanjye rwose kandi njye namufashije uko nshoboye kandi ndakekako atigeze abaho nabi , ariko njye ntagahunda nigeze narimwe yo kubana nanyina ,impanvu yabiteye yo kutabana nawe rwose mbabwije ukuri nuko uwo mukobwa tutamenyanye muburyo bwiza , ati ngo bimeze bite uwo mukobwa twaryamanye sanzwe aryamana nundi musirikare kandi uwo musirikare tuzirane byabindi byabahungu ngo nanjye ndashakako ampa nuko uwomusirikare ati sha nazakwemerera ntaribi kabisa , mubyukuri uwo mukobwa yahise ankunda kuko yahise ashwana na wamusirikare , nukuri nukuri ndamaramaje ndemeza neza ko nkimara gukundana nuwo mukobwa atieze asubira kuriya musirikare naniyo mpanvu nahise nemera ko arinjye wamuteye inda . ariko natekereza kubana nawe murugo nkunva agahinda karanyishe uburyo nzabana nawe nkanjya mpura nabariya badjama bose tuziranye bamuronoraga yaharaye kandi nanjye mpari mbona ko bizajya bimbabariza umutima kandi simukunde nkuko bikwiye bituma mureka kuko nabo basore baransererezaga , icya 2 nageraeje kumukodeshereza igihe yari atwite kuko ntiyari gukandagira iwabo kuko najyaga no muruhande rwe rwose, noneho atangira kubana nabandi bakobwa bandi nyine munzu urunvako ariwe wari ufite responsabilite yaho aba , icyambabaje nuko namuhaga amafaranga nka 100 milles yo kumutunga aho , aho kugirangoa be ari we uyacunga ngo ahahire urworugo ahubwo akayaha abo bakobwa babana ngo abe aribo bagena ukuntu bigenda ibyo mpita mbona ko ari iresponsabilite , hari igihe namugaha amafaranga yo kwishyura inzu abamo noneho akayaha bagenzi be ngo abe aribo bazishyura . icya 3 cyambabaje nuko hari igihe nari muri uganda none amasabune yumwana ashira ntaragahagera icyo gihe yari iwabo yarasubiyeyo kuko niho yaje kubyarira noneho nagombaga kuza kuwa 5 amasabune yashize kuwa 2 noneho bigeze nko kuwa 4 kumugoroba anyandikira message ati " mbwira niba kurera umwana wibyariye byakunanine none njye nzamwirere none azakure aziko nta se agira " iryo jambo ryarambabaje cyanee kumutima mpita mbona ko atahaye agaciro ibintu byose namukoreye byose yabigize 0 ntangira gucika intege buri munsi ubwo ahita ananva mumutwe gutyo , ariko muri ibyo bihe nari naramubwiyeko kubana rwose bitarimo ko duhujwe no kurera umwana nkabona umujinya waramwishe cyane, none abakobwa binshutize twari tuziranye bananiriza akaraka akabatuka noneho iyo natindaga nko kukohereza amafarana ho nka 2 deux jours yendaga gusara ubwo niko kunyandikira ama message ngo amafarana nayahaye abagore banye ubwo avuga babakobwa binshutize , ubu sinvugana nawe turahura nkamusuhuza rimwe narimwe yantana kumbona akampunga , ariko umwana we njya kumureba kwa nyirakuru , nukuvugako uwana aba iwabo wumukobwa , ikintangza cyana ndakaje juko umuryango wabo nuwo mukobwa bababazi ko kubera ngo bafite uwo mwana ko nzageraho nki decida kurongora umukobwa wabo kuko ngo babona nkunda umwana wanjye cyane , kandi bakagerageza kunkorera ibidashoboka banca bansaba ibintu byikirenga kumwana ngo igihe nzunvako ibyo bintu aribyinshi ngo nzafata decision yo kurongora umukobwa wabo , ngo cyangwa nindakazwa nibyo bintu byikirenga banyaka ngo byo kurera umwana , ngo igihe ntazabitanga ngo babzaba babone iturufu yo kujya kundaga ko ntabafasha kurera umwana , kandi icyo nkubwiye uwo mwana ntiyigeze yonka narimwe namureresheje amata gusa nyine ntiyamwonsa ngo arimo kwiga . ngaho namwe mungire inama njye nagezeho rwose sukubabeshya ndabihagarika ubu icyo nkora nukujya kumuvuza igihe arwaye nabwo simbaha amafarana njye kumwirebera nkamujyana kwamuganga , ikindi nukumushakira imyambaro kuko nabonaga amafaranga yenda kunshiraho .
Musubize28.09.2012 saa 02:22
true
Reka ngire akantu nongeraho kdi munyumve neza kuli iki gihe ubuzima burahenze simpakana ko ibyo bintu bitabaho ariko nanone ntimukarenganye abahungu ngo banze kubarongora kdi sinikosa ry'umukobwa gutwita cg kubyara gusa hali uburyo byahita bikemuka bitagiye kugera aho hose ngo bikomere kuko ibyo ari byose uwo mukobwa aba azi ibihe bye bya danger kdi igihe cyose ufite impungenge wagakwiye guhita ukoresha pullure du lendemain mwibuke ko hali abakobwa benshi bakoresha ubu buryo ngo bihambire ku bahungu babarongore kdi nawe ubwe ntago aba yihagije cg yifashije ?pullure du lendemain ushobora kuyikoresha mbere y'amasaha 72 muba mushobora kuyikoresha iyi grossesse ntifate, twibukeko kubyara ari ikimezo kigomba kumvikanwaho nabantu babiri kuburyo uwo mwana azarerwa, nonese mugihe ubona uwo mukobwa ntacyo azagufashaho byose bizajya ku mutwe w'umuhungu kdi nawe atishoboye koko ubwo hagati aho byagenda gute ? dutekereza kuli cote zombi kdi zose tuzumve ? ibyo nibyo bivamo agahimano ko kwanga kubwira umwana se kdi na se nawe ashaka ko uwo mwana amumenya ese ubwo ntabwo aru ubuhemu koko bakobwa ntimutekereze ko muturusha gukunda abana ahubwo buriya nimugenzura neza muzasanga abagabo bakunda cyane abana gusa bo babanza kureba imbere kuko avenir yuwo mwana baba bumva ibateye inkeke ntayo baba babona neza ? keretse mwari muli fiancee aho ho warijeje umukobwa ko muzabana ukihakana umwana cg umukobwa uba uhemutse cyane. erega impamvu abasore benshi muli iki gihe batinya kurongora kuko babona inshingano z'urugo zose aribo zigerekwaho kdi uwo mukobwa nawe yitwa ko ngo ni umufasha. Ubuzima muli iki gihe burahenze nshuti ? kdi ntimukagereranye ubuzima bwiki gihe nubwakera kuko kera hali hariho ibintu abantu bahinga bakeza bafite bafite na masambu bazaraga abana babo none ubu buri wese ari rwaliza.
Musubize22.09.2012 saa 04:40
seroo4
uvugishije ukuri , nkanjye nateye umkukobwa inda njye ntabwo nahakanye umwana kuko nuwanjye rwose kandi njye namufashije uko nshoboye kandi ndakekako atigeze abaho nabi , ariko njye ntagahunda nigeze narimwe yo kubana nanyine , nukuvugako uwana aba iwabo wumukobwa , ikintangza cyana ndakaje juko umuryango wabo nuwo mukobwa bababazi ko kubera ngo bafite uwo mwana ko nzageraho nki decida kurongora umukobwa wabo kuko ngo babona nkunda umwana wanjye cyane , kandi bakagerageza kunkorera ibidashoboka banca bansaba ibintu byikirenga kumwana ngo igihe nzunvako ibyo bintu aribyinshi ngo nzafata decision yo kurongora umukobwa wabo , ngo cyangwa nindakazwa nibyo bintu byikirenga banyaka ngo byo kurera umwana , ngo igihe ntazabitanga ngo babzaba babone iturufu yo kujya kundaga ko ntabafasha kurera umwana , kandi icyo nkubwiye uwo mwana ntiyigeze yonka narimwe namureresheje amata gusa nyine ntiyamwonsa ngo arimo kwiga . ngaho namwe mungire inama njye nagezeho rwose sukubabeshya ndabihagarika ubu icyo nkora nukujya kumuvuza igihe arwaye nabwo simbaha amafarana njye kumwirebera nkamujyana kwamuganga , ikindi nukumushakira imyambaro kuko nabonaga amafaranga yenda kunshiraho .
28.09.2012 saa 01:50
true
ahaaaaaaaaaa ! nimwivugire ! iby'abasambanyi biragwira ! gusa icyo nasaba impande zombi mumenye ko abana mubyara mwagakwiye kumenya ko kubarera mwembi ari inshingano n'itegeko,kandi mwibuke ko uwo mwana afite uburenganzira bwo kubaho ! Bakobwa cyane cyane ! nimurengere ubuzima bwanyu,kuko abahungu barashukana,ingaruka ni kuri mwe ! n'abana
Musubize21.09.2012 saa 06:41
Kbt
Ni byiza kubwira umwana se kugirango akure nawe azi yuko guhemukira umuntu atari byiza,kuko nawe akeneye urukundo rwa papa we nubwo mutashoboye kubana, kuko nawe mama ntabwo wabanje kwibaza niba uramutse ubyaye ntagahunda byagenda gute, bwira umwana ukuri kose kugirango nawe azategure ubuzima bwe buri imbere ,kuko umwana ntaruhare afite
Musubize20.09.2012 saa 09:22
beatrice
Njye nababajwe nabana twiganye kuri ETM reka mbivuge gutya. KUKO UMUHUNGU YARI IMFUBYI,UMUKOBWA NAWE ARERWA NA MUKASE KANDI SE NUMUKIRE. NDABABWIZA UKURI KUKO NI THRUE STORY. UMUHUNGU NI NSHUTI YANJYE NDAKEKA YARATANGIYE KWANDIKA IGITABO KURI AYA MATEKA. MUTI BYAGENZE GUTE ? UMUKOBWA YAMENYE KO ATWITE BITETWITWE NUKO MUKASE YAGIYE GUPIMISHA ASANGA ATWITE. NYUMA ABWIRA NYAMUSORE NGO BAKUREMWO INDA NYAMUSORE ATEKEREZA NEZA ARABYANGA. NYUMA UMURYANGO UZA KWIREGA ARIKO HAGATI AHO SINIBUKA NEZA ARIKO NZIKO UMUKOBWA YAGIYE KWA NYIRAKURU WUMUHUNGU AKANABYARIRAYO. NUBWO UMUSORE YANZE KO BASEZERANA IGIHE CYAGEZE AGAHUNGA. ICYO NSHAKA KUVUGA NUKO UMUSORE YIBAJIJE IMPAMVU ASHAKA GUKURAMWO INDA ? YIBAZA IMPAMVU ASHAKA KO BASEZERANA VUBA VUBA NUKO ARABIHUNGA DOREKO BARI ABANA BOSE. ICYAJE KUBAHO NUKO NYIRASENGE WUMUKOBWA YAMAGAJE UMUHUNGU NYUMA UMUKOBWA YAMAZE KUBYARA NUKO UMUHUNGU ABAZWA KO AZEMERA KUMURONGORA ATI NZABIKORA ARIKO MUREKE MBANZE NSHAKISHE. ICYARI GIHARI NUKO UMUKOBWA YARI YAMAZE KWINJIRA MURUKUNDO NA MUBYARA WE. NONE BABANYE NEZA ARIKO NTIBASHAKA KO UMWANA AMENYA SE KANDI UBU NANDITSE AFITE 11 YEARS. ESE KO UMUHUNGU AVUGA KO UMUKOBWA YAMUHEMUKIYE UMUBWIRA NGO BAKUREMWO INDA ARI NAYO MPAMVU UMUHUNGU YAGUMUTSE, UMUKOBWA NAWE NGO YAMUKOJEJE ISONI KUKO BATASEZERANYE. ARIKO UMWANA ASA NKA SE NKINTOBO MWAMFASHIJE KUBAGIRA INAMA SE WUKRI, NYINA , NASE UMURERA KOBOSE NABONYE BAFITE CODE. MBA HANZE ARIKO NUMVISE KO MURWANDA BAHA UBURENGANZIRA IMPANDE ZOMBI ESE BATEGEKA IKI NKUBUYOBOZI ? THX
Musubize18.09.2012 saa 07:13
AMAZINA
Ariko wa mukobwa we ko ari wowe uba uzi iminsi y'uburumbuke yawe,kuki udafata ingamba iyo ugiye gukora imibonano mpuzabitsina,ngo ukoreshe kapoti cg unywe ibinini ? Uba wumva ngo nutwara inda wa muhungu azagomba kugushyira mu rugo,kandi we nta gahunda afite uretse iyo kwifatira ku gitsina cyawe ? Mugabanye uwo mushyukwi wanyu mugerageze kwirinda,kuko uretse no gutwara inda sinzi ko muba mwabanje no kwipimisha ko nta virusi itera SIDA mufite. Lero ntimugatinye inda gusa ahubwo mutekereze no ku buzima bwanyu. Mumenye ko hari n'ikinini ushobora kunywa mu gihe wakoze iyo mibonano kandi ucyeka ko uri mu minsi y'uburumbuke,kikakubuza gusama ;mwegere za farumasi barabifite. Mubabarire abo bana batazagira amahirwe yo kurerwa n'ababyeyi bombi.
Musubize18.09.2012 saa 06:15
Rangira
Wangu aho nanjye sinemeranya nawe kumagambo yambere kuko usa naho amakosa uyashyira kubakobwa ese wowe kuki ukorera aho noneho wowe uba uyobewe ko wamutera inda ? gusa nyuma usoje neza utanga inama ariko hejuru ho wikosore ntabwo abahungu bose baryamana bose baba batabakunda kdi suburaya bose baba bagamije baba babakunze
22.09.2012 saa 04:50
seroo4
ariko abakobwa n ibicucuuuu ubwo ngo mbana mukunze kura ubucucu aho wowe ujya kuryamana n umuntu utazi ko ari na muzima ngo wakunze ugatwara inda umuhungu akiciraho ugasigara asaragurika witesheje agaciro,nanjye ndumukobwa ariko imana yaramfashije nihesheje agaciro nkiri umukobwa
26.09.2012 saa 12:33
b.muhikira@yahoo.com
NANGE NAKUNDANYE N. UMUUNGU NKIGA MURI SEC. ANTERA INDA ARANYIHAKANA IWACU BARANYIRUKANA MBAHO NABI KUBERA UWO MWANA,NONE YARAKUZE NABONYE NUBUZIMA BWIZA RWOSE MURI MAKE NTACYO MBAYE N,UIMWANA WANGE NONE ISE AMEREYE NABI NGO KUKI NTA MUHA UMWANA NGO AMUSURE AKIRIRWA ANVUGA NGO NARAKIZE MWICA HO AKAVUGANGO NTAMWANA UYOBERWA SE SHA NGO NAKURA AZANSHAKA KDI UMWANA WANGE MUHA URUKUNDO RUHAGIJE NTACYO NTA MUKORERA GISHOBOKA RWOSE NAKURA NKA MUBWIZA UKURI NTABWO AZAKUNDA SE RWOSE UMWANA AKUNDA UMUKUNDA KUVUGA NGO NI SE NTACYO BIVUZE ,ARIKO NAGIRANGO MBWIRE ABAHUNGU BABYARA BAKIHAKANA ABANA KO ATARI BYIZA MUZI UKUNTU UMWANA ASHIMISHA IYO AKIRI MUTO MURAHOMBA CYANEEEEEEEEE,NUBWO TUBARERA BITUGOYE ARIKO TURANEZERWA BISHOBOKA ,UMWANA WANGE MU GITONDO ARABYUKA AKABWIRA NGO MAMAN WANGE NDAGUKUNDA CYANEEEEE,BURI GITONDO ARAZA AKABIBWIRA NKUNVA MU MUTIMA WANGE NDANEZEREWE PEEEEEEEEEEE
Musubize18.09.2012 saa 04:52
JANE
Jane, inama nakugira sukuzabwira umwana ububi bwase, kuko nawe ntaho waba utaniye nawe nimba koko uvuga ko yaguhemukiye, ikindi ugomba kumenya ko umwana arengana, ntaruhare naruto afite kuba se mutarabanye, yewe kubana kwanyu ntiyagobye kubizira, nakugira inama yo gukomeza kumurera neza kandi murukundo ariko ntugomba kumuhisha papa we, nawe amufiteho uruhare, kandi kumuhisha bizatuma umwana akwibazaho nawe, irengagize ibyo se yakoze ukore kuburyo umwana abonana na se hanyuma ukuri uzamubwira azakumva. that is true.
19.09.2012 saa 05:23
Gihozo
ariko kuki uli kubiba urwango mu mwana uziko ibyo bintu ukora cg umubwira uwo mwana nawe bishobora kuzamukurikirana nakura kdi ingaruka zikarushaho kuba mbi kurusha uko wamubwiza ukuli we akihitiramo
22.09.2012 saa 04:44
seroo4
nimwihorere njye byaranyobeye. ariko njyiye kumufatira icyemezo nibiba ngombwa turajya mu rukiko tu. umwana wanjye ntagiye kwicwa n'agahinda. cyokora abo bana icyo nababonyeho aho bava bakagera bavuka basa na base. abagabo bihakana abana Imana izaborohereze
Musubize18.09.2012 saa 04:07
Rehema
Njye mbona impamvu yabyo nuko abo bitwa ko bari bakundanye nta rukundo njye mbibonamo ahubwo n'ubusambanyi rwose. Kuko ntiwabyara umwana uvuye mu rukundo ngo umute. Ikindi nsaba abakobwa niba umuntu mwitwaga ko mwari mukundanye, yagutera inda wamubwira ko ariye agahita akuka inabi, numara kubyara ujye urera umwana wawe n'urukundo rwawe rwose, maze ngusabe ntuzigere na rimwe utekereza kuzongera ngo kuzamumuha.
Musubize18.09.2012 saa 01:18
Pablo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!