Ababyeyi b’Abanyarwanda baracyafite impungenge mu kuganiriza abana babo kubuzima bw’imyororokere. Iyo ubajije umubyeyi niba agira igihe cyo kuganiriza umwana we kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akubwira ko akiri muto ko kandi atabona aho ahera amuganiriza.
Abana bari munsi y’imyaka 8 baganiriye na IGIHE, bagaragaje amatsiko bagira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ibyo bikagaragazwa n’ibibazo bibaza : Umwana anyura he avuka ? kuki afite igitsina (abana bita inyoni, agapipi n’ibindi) kitameze nk’icya musaza we cyangwa mushiki we ?, kuki anyara ahagaze undi agasoba yicaye n’ibindi.
Ayo matsiko ntagarukira kuri icyo kigero gusa, kuko n’abana bageze ku myaka icyenda gusubiza hejuru nabo bagira amatsioko ku buzima bw’imyororokere, aho usanga batangiye kwibaza impamvu umukobwa afite amabere mugenzi we bangana ntayagire, impamvu umuhungu atayagira, ibindi.
Kuri iki kigero ninabwo usanga abana bakenera kumara amatsiko yabo babaza abantu batandukanye, rimwe na rimwe bagahabwa amakuru atariyo. Urugero : “Nushyira inyogaruzi ku mabere nibwo azamera, nukora imibonano mpuzabitsina nibwo uzagira amabuno manini, ibindi”.
Twifuje kumenya niba bikwiye ko umubyeyi yaganiriza umwana we akamumara amatsiko nk’aya, maze twegera impuguke mu bijyanye n’ubumenyabantu Mukamana Adelite, atubwira ko iyo umwana akiri muto, ni ukuvuga guhera ku myaka itatu umusubiza ukurikije ibyo akubajije kandi ukirinda kumubeshya.
Akomeza avuga ko umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu nawe umusubiza umubwiza ukuri ku byo yifuza kumenya, kandi ugahera aho umubwira ko imiterere y’umubiri we igiye guhinduka.
Mukamana asobanura ko ubugimbi n’ubwangavu budatangirira igihe kimwe ku bana bose, ko hari abo butangira ku myaka icyenda.
Mukamana Adelite agaragaza ko kutaganiriza abana ku matsiko baba bafite bituma bajya gushakira amakuru ahandi, bikaba byanabaviramo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ikindi kandi ngo iyo umwana utamubwije ukuri akazakumenya akuze, bituma atakaza ikizere yari agufitiye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Bimwe mu bikurura abakobwa gukunda umusore
18.05.2013 |
|
Urupapuro rw’ubutumire bw’ubukwe rubera umutwaro bamwe
10.05.2013 |
|
Umwuga usaba kwihangana ngo utangire gukirigita ifaranga
2.05.2013 |
|
Ntabwo abantu twumva ibintu kimwe- Dady de Maximo
2.05.2013 |
|
Bamwe mu basore batinya kubwira abakobwa ko babakunda
30.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |