Airtel yatangiye ibikorwa byo gufasha ibinyujije mu “iminsi 14 y’urukundo”

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Gashyantare 2016 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Airtel Rwanda yatangije ubukangurambaga yise ‘iminsi 14 y’urukundo’ aho izakora ibikorwa bigamije gutuma ubuzima bw’abanyarwanda burushaho kuba bwiza.

Mu gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga, Airtel yatangiriye mu muryango Peace and Hope Initiative Center uherereye mu Kagali ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ukaba waratangijwe n’urubyiruko ruyobora ingo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gufasha abana b’impfubyi n’abatishoboye binyuze mu burezi ndetse no kubabera ababyeyi.

Airtel yahaye uyu muryango ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gufasha abanyeshuri 123 kubona ibikoresho by’ishuri ndetse itanga n’amata mu rwego rwo kunoza imirire y’abana.

Ubwo bagezwagaho iyi nkunga bagenewe, Umuyobozi wa Peace and hope Initiative, Albert Musabyimana yashimiye cyane Airtel Rwanda ku bw’iki gikorwa avuga ko amafaranga bahawe bazayakoresha mu bintu bitandukanye.

Ati “Turashimira cyane Airtel Rwanda, baje kuduha ubufasha. Iyi nkunga baduhaye tuzayikoresha mu gusana ikigo, kugura ibikoresho by’ishuri ndetse no kwishyura amafaranga y’ishuri. Uyu ni umugisha.”

Uwari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Airtel muri uyu muhango, Brian Kirungi yavuze ko bazi neza ko ukwezi kwa Gashyantare ari ukwezi k’urukundo ari nayo mpamvu bashaka kurusakaza mu miryango myinshi mu Rwanda.

Ati “ Twateganyije ibintu bitandukanye tuzaha imiryango, ibigo, abantu ku giti cyabo bazatoranywa n’abakozi ba Airtel Rwanda. Twizeye ko ibi bizagira icyo bihindura ku mibereho y’iyo miryango.”

Muri ubu bukangurambaga bw’iminsi 14 y’urukundo Airtel izatanga ibikoresho bitandukanye n’amafaranga ku miryango n’amashyirahamwe atandukanye kugira ngo arusheho guteza imbere ibikorwa byayo.

Abana bo muri Peace and Hope Initiative
Abakozi ba Airtel n'abana bo muri Peace and Hope Initiative

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza