Amakosa akorwa n’abagiye kurushinga bigatuma ingo zitaramba

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Abenshi iyo babonye ingo zisenyutse cyangwa hari ibitagenda bibaza niba ibyo bibaye ako kanya cyangwa byari bimaze igihe kinini bitutumba.

Ikiba gikomeye ni ugusubiza amaso inyuma, buri wese akareba impamvu yatumye abana na mugenzi we, niba rwari urukundo cyangwa ikindi.

Urubuga elcrema rwandika inkuru zerekeye urukundo n’imibanire y’abashakanye, rugaragaza amakosa akomeye akorwa n’abagiye kurushinga muri iyi minsi bigatuma ingo zabo zitaramba.

Guhatirwa gushyingirwa

Kuba warahatiwe gushyingiranwa n’umuntu runaka bituma ageraho akumva araguhararutswe cyangwa nawe ukumva ko utakimwiyumvamo bitewe n’uko atigeze yumva ufata umwanya wa mbere mu buzima bwe.

Hari uguhatirwa gushyingirwa kuko watewe inda, ukumva ko uwayiguteye agomba kukujyana byanze bikunze mukabana kubera ko umufitiye umwana.

Ibi uko byagenda kose byatinda cyangwa byatebuka bigira ingaruka kuko uwahatiwe gusanga undi bigeraho akumva adashaka kugumana na we.

Iyo kandi umuntu ukize ahatiye undi kumushaka yirengagije ko urukundo rutagurwa na yo ni indi mpamvu ituma urukundo rw’ubu rutaramba ndetse ingo zigasenyuka.
Amafaranga ntahindura imico y’uwo muntu kandi ari cyo gikomeye hagati y’abagiye kubana.

Gushaka utiteguye neza mu mutwe

Ikintu nyamukuru gituma urugo ruramba, ni ukuba buri wese ubigiyemo aciye ubwenge, azi inshingano ze ndetse akuze neza mu mutwe.

Igihe utiteguye neza mu rugo,ntabwo ushobora guhangana n’inshingano z’urugo ndetse ngo ube wafata imyanzuro ihamye.

Abenshi muri iki gihe bihutira gushaka kubera ko inshuti zabo zashatse, kuko ababyeyi babo bifuza ko bashaka atari uko bo ubwabo bumva ko biteguye neza.Umusaruro uvamo rero ni uko usanga izo ngo zuzuyemo ibibazo byinshi.

Kunanirwa kubahiriza inshingano

Hari aho bigera ugasanga hari abatazi gutandukanya ubuzima bwa gisore n’ubuzima bw’uwubatse urugo.

Iyo uri ingaragu hari ubwo uba ugomba gukurikiza amambwiriza y’ababyeyi n’inshuti ariko mu rugo, ibyo ntabwo bihakora.

Kuba waha urwaho abantu bo hanze y’umuryango wawe akaba aribo bafata ibyemezo by’uko ubana n’uwo mwashakanye, uba wamaze kunanirwa inshingano z’urugo.

Imico mibi itihanganirwa

Nk’uko byavuzwe haruguru, iyo ushatse utabyiteguye neza ntabwo bigukundira kuba wagirwa inama ziganisha ku guhindura imyitwarire yawe, iyo ubona ko ari ikibazo k’uwo mugiye kubana.

Kugira ibyo wigomwa ngo urukundo rubashe kubaho ni ikintu cy’ingenzi kinakomeza gufasha igihe mwashinze umuryango.

Iyo bitabaye ibyo ukomeza gusharirira no gukomeretsa uwo mwashakanye mu myanzuro ndetse n’ibyemezo ufata.

Ubugizi bwa nabi cyangwa guhohotera ndetse n’ubusambanyi ni zimwe mu ngero zikomeye umuntu aba agomba gucikaho igihe yumva adashaka ko urugo rwe ruzasenyuka.

Kutabonera umwanya mugenzi wawe

Igihe utajya ubonera umwanya mugenzi wawe ngo mube hamwe, burya ni byinshi uba urimo gutakaza mu buzima bwawe.

Igihe utazi ibyo ahugiyemo, niba ari byiza cyangwa ari bibi, burya uwa wamaze kumutanga mu maboko y’undi muntu utazi.

Nubwo bitakunda ko umuha umwanya wawe ariko muri gahunda ugira, uba ugomba kugira umwanya wageneye kuvugisha umukunzi wawe, gusekana nawe, kuruhukana na we ugakora ibyo ushoboye byose kugira ngo urukundo rwanyu rukure.

Gucana inyuma

Igihe uca inyuma uwo mwashakanye, ntibitinda bigenda bihinduka ibisanzwe kuri wowe.Bigeraho bigateza umwiryane kuko ushobora gufatwa no gutakarizwa icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza