Bashunga ukinira Rayon Sports yarushinze n’umukobwa w’inzozi ze bifotoreza muri Car Free Zone (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Ukuboza 2017 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017 yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Cyuzuzo Djamila bari bamaze imyaka hafi itanu bakundana.

Cyuzuzo yari yemereye Bashunga kuzamubera umugore muri Kanama uyu mwaka ariko yaraye amwegukanye imbere y’imiryango n’inshuti, nyuma yo kwambikana impeta z’urudashira mu mihango y’idini ya Islam.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu busitani bwa La Grace Deus i Nyamirambo saa 10:00 za mu gitondo, bikurikirwa n’imihango yo gusezerana mu idini; nyuma abageni bajya kwifotoza mu bice bitandukanye harimo mu Kiyovu no mu busitani bw’imbere y’Umujyi wa Kigali nyuma bajya kwakira abashyitsi i Nyamirambo.

Ubukwe bwa Bashunga wakiniye amakipe arimo APR FC, Gicumbi FC na Rayon Sports akaba amaze kwegukana igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona ari kumwe nayo, bwitabiriwe n’abakinnyi batandukanye yaba abo bakinanye n’abo mu yandi makipe bari baje kumushyigikira.

Bashunga yambikana impeta n'umukunzi we bagiye kubana by'akaramata
Bashunga yakiniye amakipe arimo APR FC, Gicumbi FC na rayon Sports
Rutahizamu wa Rayon Sports, Bimenyimana Caleb (iburyo) yari yamwambariye
Tidiane Kone ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bitabiriye ubu bukwe
Ubwo Bashunga yajyaga gusaba no gukwa umugeni we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza