Gasabo:Ubukwe bwapfuye bitewe na nyina w’umukobwa witwaye nabi imbere y’umukwe

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 Mutarama 2017 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Ntabwo bimenyerewe ko umuhungu wamaze gufata irembo yahitamo guhagarika ubukwe bidaturutse ku myitwarire y’umukobwa yifuzaga kuzabana nawe ariko hari ubwapfuye kubera imyitwarire ya nyina w’umukobwa itarishimiwe n’umukwe wo mu Karere ka Gasabo.

Mu karere ka Gasabo ahari abiteguraga ubukwe, haje kumvikana inkuru mu miryango yombi ko ubukwe bwahagaze kuko umusore yisubiyeho gusa ngo yirinze gutangaza impamvu yabimuteye nk’uko yabiganirije umunyamakuru wa IGIHE wamubazaga aho agejeje imyiteguro y’ubukwe yateganyaga muri Gicurasi 2017

Bigitangira urukundo rwari umunyenga

Uyu musore yatangarije IGIHE ko umukobwa batandukanye yamwishimiraga cyane ndetse ngo kubera urukundo yari amufitiye hari nubwo babaga barimo gutembera maze akamuheka kugira ngo yishime. Ati “Njye naramukundaga cyane, hari nubwo namuhekaga ntitaye ku byo abantu bavuga kuko numvaga nakora icyamushimisha cyose.

“Twakundanye imyaka ibiri, ishize tujya gufata irembo kuko twari twaremeranyijwe kuzabana muri Gicurasi 2017.”

Uyu musore avuga ko nyuma yo gufata irembo ngo umukobwa yamweretse ko ashira isoni, atangira kubona umukobwa amwubahuka ndetse akamusubiza uko yishakiye bitandukanye na mbere.

Uyu musore ati “Rimwe hari ubwo yampamagaye ndi mu rusaku rwinshi Nyabugogo sinayumva, ngeze mu rugo muhamagaye arambwira ngo arabona nzamuharika akiri muto ngo ubwo narindi mu bandi bagore.”

Uyu musore avuga ko ibyo byatumye bashwana gusa nyuma y’igihe gito basabana imbabazi maze urukundo rwongera kuryoha.

Uko nyirabukwe yabaye nyirabayazana

Bitewe n’uko ari umuhungu ndetse n’umukobwa batuye mu murenge umwe, ngo basuranaga kenshi ndetse uyu muhungu akaba ataca ku rugo atabasuhuje niyo yaba azi uko umukunzi we adahari.

Kera kabaye ngo yanyuzeyo nk’uko yabimenyereye, gusa icyo gihe umukunzi we yari ahari maze amuha ikaze, bicara mu ruganiriro baba bari kureba televiziyo na nyina w’umukobwa yari ahari.

Haciyeho akanya gato sebukwe nawe ngo yaratashye avuye ku kazi asuhuza abari mu ruganiriro nawe aricara areba amakuru.

Bitewe n’uko uwo musaza akundwa cyane n’abana, ngo abana bo muri icyo gipangu bahise buzura mu ruganiriro baje kumusuhuza kuko azi kubakinisha no kubaterura akabakoresho n’udukino.

Uyu musore wahaye ubuhamya IGIHE yakomeje agira ati “Uwari Mabukwe yasohotse hanze gato ubanza yari agiye nko kwitaba telefoni, agarutse yasanze abana buzuye mu nzu barimo guhobera umusaza. Ati ‘Ese ubundi aba bana bangana gutya babwiwe n’iki ko uje, umusaza nawe mu gutwenga ,asubiza ko atajya amenya ikibabwira ko atashye kuko igihe cyose abona bamwirunzeho.”

Ngo nyirabukwe yahise yimyoza ati “huum, babuzwa n’iki kuza se? Ibi byerekana ko uri inshuti ya ba nyina .”

Umutima w’umusore wahise uzinukwa

Uyu musore ngo yarebanye n’umukobwa baraceceka, umusaza nawe agwa mu kantu ariko ntiyagira icyo avuga. Yakomeje atangaza ko yahise yibuka uburyo umukobwa ahora amukeka ngo amuca inyuma ndetse ngo yaba atinze kwitaba telefoni akamucyurira ko aba ari mu bagore.

Ati “ Najyaga nirengagiza ibintu byinshi ancyurira, kwakundi bavuga ngo urukundo ni impumyi ariko maze kubona ukuntu nyina asuzuguye umusaza mpari, nabonye ko nta burere n’umukobwa we afite. Byatumye mfunguka amaso nibuka ko na mukuru w’uwo mukunzi wanjye nawe yatadandukanye n’umugabo mpita mbivamo.”

Umukobwa ntazi icyo yazize

Uyu musore aganiriza umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko yahaye uburenganzira umukobwa ngo azishakire undi ngo kuko yumva we byaramuvuyemo.

Ati “Sinatinyuka kumubwira impamvu, mbura aho mbihera, gusa umusaza wamfatiye irembo narabimubwiye ambwira ko n’ubundi hambere uwabaga ashaka kuzagira umugore mwiza yitaga ku mico ya nyina, yayishima akabona ko n’umukobwa ajyanye azaba ingirakamaro.”

Uyu musore avuga ko abantu bakimenya ko yatandukanye n’uwo mukobwa, bamutinyutse bakamubwira ko uwo muryango abakobwa bawo bashira isoni kandi ntawe batinya.

Iyo ubajije uyu musore niba ateganya gushaka akubwira ko agiye gufata nk’imyaka ibiri akabitekerezaho ngo kuko abona bigoye kumenya umukobwa w’imico myiza.

Hejuru ku ifoto: Ifoto y’abantu babiri bakundana batabanye neza / Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244