Ibibazo ukwiye kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo kurushinga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 11:36
Yasuwe :
2 0

Kimwe mu bintu bitanga umunezero ni ukubana n’umuntu muziranye, mwakundanye kuko biguha icyizere ko urugo rwanyu ruzarangwa n’ituze n’ubwumvikane.

Nubwo bigoye kumenya uko umuntu ateye wese, kabone n’iyo mwaba mumaranye imyaka myinshi, Dave Willis, umujyanama mu bijyanye n’ingo ahamya ko hari ibibazo ushobora kwibaza wowe ubwawe, bigatuma ubasha kuvumbura uko bizaba bimeze nyuma yo kubana n’umukunzi wawe.

Willis avuga ko nyuma yo kuganira n’abagore n’abagabo baherereye hirya no hino ku isi, yasanze byinshi mu bibazo bituma ingo zisenyuka bishobora kwirindwa, mbere yo kurushinga umuntu aramutse afashe umwanya uhagije wo kwibaza bimwe muri ibi bibazo tugiye kubagezaho, agafata umwanzuro bitewe n’igisubizo yihaye:

Ese hamwe n’uyu muntu nshobora kuba njye nyawe?

Mbere yo gufata umwanzuro wo kubana n’umuntu akaramata, ugomba kubanza gusubiza amaso inyuma ukibaza niba iyo uri kumwe na we bitagusaba kwihinduranya, ukagerageza kumuhisha bimwe mu bintu ukunda, kuko uba uzi ko adashobora kubishyigikira.

Umufasha mwiza agufasha kuvumbura ibyiza byinshi byari bikurimo ariko utabizi, ibi kandi akabikora bitabaye ngombwa ko abanza kuguhindura uko we ashaka.

Niba umukunzi wawe atabasha kukwakira uko uri, bikaba ngombwa ko wihinduranya nk’uruvu ngo ubashe kwisanisha na we, ku buryo uwakubonye muri kumwe nimuhurira ahandi atazakumenya, ibaze nawe uko bizamera nimumara kubana.

Ese agira uruhare mu gutuma imyitwarire n’imyizerere yanjye bishinga imizi?

Imyitwarire y’umugabo cyangwa umugore wawe izakugiraho ingaruka ubuzima bwawe bwose.

Ni yo mpamvu mbere yo kwemera kubana n’umuntu ukwiye kureba niba ashyigikira uburyo witwara ndetse akagufasha gushimangira imyizerere yawe binyuze mu kukugira inama no kukwereka aho wacitse intege, aho kuba wa wundi uguhatira kurenga ku ndangaciro zawe.

Ese umuryango wanjye utekereza iki ku ishyingiranwa ryacu?

Mbere yo kwemera gushyingiranwa n’umuntu, banza ufate umwanya uhagije wo kumenya icyo umuryango wawe by’umwihariko ababyeyi n’abavandimwe bawe babitekerezaho.

Niba ubona batishimiye inkuru y’uko ugiye kurushinga n’umukunzi wawe, akenshi ni uko baba babona hari byinshi baba babona bizatuma mutarwubaka ngo rukomere.
Aba ni abantu bafite agaciro mu buzima bwawe ndetse bakwifuriza ibyiza, ni na yo mpamvu ibitekerezo byabo ari ingenzi mu gutuma uhitamo umufasha mwiza.

Ese wifuza ko abana bawe bakura bamufata nk’icyitegererezo?

Hari ikibazo nkunze kubona ku mbuga nkoranyambaga kigira kiti ‘ese wifuza gushaka umugabo umeze nka so cyangwa umugore umeze nka nyoko?’

Iki kibazo buri wese afite uko yagisubiza bitandukanye n’undi bitewe n’uko abona indangagaciro z’ababyeyi be cyangwa abamurera ndetse n’ubuzima bwa buri munsi babamo.

Nawe rero mbere yo kubana n’umuntu, ugomba kubanza ukibaza uti ‘ese nzaterwa ishema no kubona abahungu banjye cyangwa abakobwa banjye bitwara nk’uko umukunzi wanjye ameze?’

Niba igisubizo ari oya, ntukwiye rwose kubana n’uwo muntu kuko abana bawe batazitwara nk’uwo muntu gusa ahubwo bazaba nka we, zirikana ko bazaba bahuje amaraso.

Ese intumbero yacu ni imwe?

Ntacyo bitwaye kuba wowe n’umukunzi mwagira ibintu bitandukanye mwumva mwifuza gukora ariko ni ngombwa cyane ko mu byo mukora byose, aho mwifuza kuganisha ubuzima bwanyu n’ejo hazaza haba ari hamwe.

Nusuzuma ugasanga uko wifuza kubaho ejo bitandukanye n’iby’umukunzi wawe, gushyingiranwa na we bizaba ari ukwitegurira inzira y’umusaraba.

Ese wumva icyaba cyose wakomeza kubana na we?

Mbere yo kubana n’umuntu ugomba kuzirikana ya ndahiro igira iti “kugeza dutandukanyijwe n’urupfu”, ukabanza gutekereza niba koko uzabasha kuyishyira mu bikorwa.

Ntuzigere ufata umwanzuro wo kurushinga n’umuntu ngo nurangiza uniteganyirize inzira izagufasha kurusohokamo igihe bizaba bikomeye.

Nyuma yo kwibaza ibi bibazo ugasanga wagiye ubona igisubizo cya oya, ni byiza ko ufata umwanya uhagije ukongera gusuzuma imibanire yawe n’umukunzi wawe kuko isezerano ryo gushyingirwa ari ikintu gikomeye kitakwemerera gufata umwanzuro uhubutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza