Ibishobora gutuma umugore yigarurira umutima w’umugabo bashwanye

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 22 Mata 2018 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Mu mibanire y’abashakanye hashobora kuvuka amakimbirane ndetse akanagira ingaruka ku mubano w’umugabo n’umugore bigatuma batatira indahiro yo kubana akaramata bakoreye imbere y’imbaga y’abagize imiryango n’inshuti zabo.

Nubwo umugore ashobora gushwana n’umugabo we rimwe na rimwe, hari uburyo ashobora gukoresha akamwigarurira bwangu akoresheje iturufu yo kumumara uburakari.

Umwanditsi w’Ibitabo Christian Carter washinze urubuga Catchhimandkeephim rwandika inkuru z’urukundo n’uburyo abagore bakwiye kwitwara ku bagabo, yagaragaje ibyatuma umugore yongera kugirana umubano mwiza n’umutware we mu gihe bashwanye.

Uyu mwanditsi avuga ko kurakara no guta umutwe atari igisubizo muri ibyo bihe, ahubwo umugore agomba kumenya uko yitwara mu buryo bumufasha gukemura ikibazo kiri mu rugo abereye umutima.

-  Kumenya ko ibyiyumviro by’umugabo bihinduka vuba

Igihe ugiranye ikibazo n’umugabo wawe cyangwa se umusore w’inshuti yawe ukabona aguteye umugongo, ugomba kwibuka ko hari impamvu zari zaratumye agukunda. Nubwo aba yagutaye, ugomba kuzirikana ko abagabo bashobora guhinduka vuba ndetse ugaha agaciro urukundo mufitanye, yasembuye ukarumwemerera.

Abagore bazi iryo banga ntibagirana ikibazo n’abagabo ngo baterere iyo ahubwo barikoresha mu kubafasha gucururuka.

Christian ati “Ku mpande ebyiri birashoboka, ushobora gucisha make umugabo wari waguhuzwe akakugarukira, akumva nta wundi muntu yifuza kubana nawe atari wowe, kumenya ko bahinduka vuba ni amahirwe yo gutuma umugusha neza.”

-  Gusembura ibiganiro mukongera kuvugana

Mu kugarura umubano n’umugabo wawe biba ngombwa iyo umusembuye wifashishije ibiganiro bigamije guhembera inseko kuko bibafasha kongera kunga ubumwe aho kuba ba nyamwigendaho.

Muri iki kiganiro uca ku ruhande icyatumye mushwana, ukaba wazagikomozaho mwongeye kuvuga rumwe, umutima wasubiye impembero.

-  Kumwibutsa ibyo umukundira

Uyu mwanditsi avuga ko nubwo haba habaye ikibazo hagati yawe n’umusore mukundana cyangwa umugabo wawe, uba ukwiye kumwibutsa ibyo umukundira bituma yumva ko adakwiye guheranwa n’icyabatanyije.

Ati “Aho kugumana uburakari ahubwo umwibutse ibintu umukundira n’impamvu ukimwifuza mu bihe byawe biri imbere. Ibyo bizatuma acururuka yumve ko ibyiza mufitanye biruta ibibi byabaye.”

-  Kora ku buryo agutekerezaho

Uburyo umuntu yitwara mu kibazo butuma gikomeza kugira ubukana cyangwa se kigakemuka.

Ibikorwa by’umugore n’imyitwarire ye yo kwishyira hejuru, kurakara mu gihe habaye ikibazo bituma umubano we n’umugabo bagiranye ikibazo uba mubi cyangwa ukagaruka bitewe n’uburyo yabyitwayemo.

Mu mibanire y’abari mu rukundo haba hakenewe koroherana mu gihe habaye ikibazo no kwiga kwitwara neza mu buryo kitazasubira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza