Icyo umusore yakora igihe abona ko umukobwa bakundana amutegeka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2017 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Burya urukundo rw’abitegura kubana rubamo ibintu byinshi, harimo abahirwa n’urugendo ariko harimo n’abahuriramo n’ibyo batari biteze.

Abagabo bamwe bavuga ko nta kintu kibi kibaho nko gutegekwa n’umugore.Iyo rero urambagiza umukobwa ukabona ari we wiharira ijambo ndetse agafata ibyemezo, ngo wabigereranya n’uko umusore aba ari nk’umusifuzi wo ku ruhande kuko ari we ugira ijambo gake cyane ugereranyije n’umusifuzi wo hagati.

Urubuga elcrema rugaragaza ko igihe umukobwa afata ibyemezo, wowe wajya kuvuga akagucecekesha cyangwa akakwereka ko buri gihe uvuga ibintu bitari byo uba ugomba gukora bimwe muri ibi bikurikira:

1.Banza umenye icyo ushaka

Mbere yo gukundana uba ugomba kubanza kumenya icyo wifuza kuzakura muri ubwo buzima uba utangiye ndetse n’icyo bizakugezaho.

Igihe ubona urukundo urimo ruyobowe n’umugore burya ngo uba ugomba kwibaza niba hatarimo ibibazo.

Numara kubona ko urukundo urimo atarirwo wifuzaga, ibyo hizatuma ufata imyanzuro.

2.Mugaragarize uruhande uhagazemo

Igihe uzi icyo ugambiriye mu rukundo, ugomba kwereka umukobwa mukundana intego zawe ndetse ugashyiraho n’imipaka y’uburyo wifuza ko mwabigendanamo, yanarengera ukabimwereka.

3. Iheshe agaciro

Ugomba kwihesha agaciro, ukumva ko nubwo umukunda ariko utari igikoresho cye, utari umuntu ucishwa hirya no hino.

Ugomba kwigirira icyizere,niba ari umusore mwiza na we akeneye umugabo mwiza, mugomba kuzuzanya.

4.Ujye uhora witeguye ko wahagarika bene urwo rukundo

Igihe ubona ibintu bikomeza kuba uko utabyifuza kandi bidahinduka ,uba ugomba kwitegura kubivamo.

Ntabwo uba ugomba guhatiriza wihambira ku mugore utazatuma mufatira ibyemezo hamwe.

Biragoye ko wakwihanganira umugore uzatuma uhora ubabaye, bityo rero uba ugomba kibitekerezaho neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza