Itandukaniro Mariya Yohana abona mu rukundo rw’ubu n’urwa kera

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 Gashyantare 2017 saa 07:08
Yasuwe :
2 0

Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi cyane nka Mariya Yohana yitezweho gutanga inama zerekeranye n’urukundo mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali ku munsi w’abakundana.

Mariya Yohana ni umwe mu baririmbyi bafite amateka yihariye n’ibigwi, yamenyekanye cyane biturutse ku ndirimbo ’Intsinzi’ yahimbye mu 1992 agamije guha imbaraga ingabo zari iza RPA zari ku rugamba zirwana intambara yo kwibohora.

Uyu muririmbyi yitezweho gutanga inama z’urukundo mu gitaramo cyiswe "Kigali Lovers Night" kizabera kuri Ambassadors Park i Gikondo ku munsi w’abakundana.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa African Entertainment Corporation (AEC) yateguye iki gitaramo, Sebagabo Eric, yavuze ko kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo guhabwa umwanya wo gutanga impano ku bakundana no guhabwa inama z’urukundo na Mariya Yohana n’abandi bahanzi bakuze bazabasusurutsa.

Ati "Uyu mubyeyi azagenda atanga inama, si ukuririmba gusa cyangwa indirimbo kuko ari umunsi wo gukundana, n’aba babyeyi bakuru bazagenda bagira izindi nama zijyanye n’urukundo baha abazaba bitabiriye iki gikorwa."

Mariya Yohana yabwiye IGIHE ko kuri uwo munsi afatanyije na Makanyaga Abdoul, na Mavenge Sudi bahuriye mu itsinda ryitwa ’Beninganzo’ bazaririmba indirimbo z’urukundo zo mu bihe byabo ndetse hakanatangirwa inama zerekeye imibanire mu rukundo.

Ati "Ni ukuri bazaze, nzanabaririmbira indirimbo z’urukundo zacu za kera, mbumvishe uko twavugaga bitari muri aya magambo y’ubu, amagambo meza nibura bazagira icyo bakuramo."

Asobanura ishusho abonamo urukundo muri ibi bihe, Mariya Yohana yagize ati "Erega gukundana ntabwo bijya biba bibi, ahubwo abakundana nibo babigira nabi, kera n’ubu ntaho bihuriye! Nubwo nta byera ngo de, na kera mu rukundo wenda hazagamo akantu ariko bidahuje n’ibyo muri iki gihe tubona. Bwo byaranatindaga nibura, ntabwo ari nk’iki gihe, kera habagaho kubanza kurambagirizwa, waba uri umuhungu bakakurambagiriza, bakakubwira umukobwa w’i Runaka mwiza babonye ufite umuco w’umukobwa nyamukobwa, bakazabwira na wa mukobwa bati ’hari umuhungu twabonye twabonye’.”

Mariya Yohana asobanura ko muri iki gihe abantu basigaye batandukana bamaranye igihe kirekire

Yakomeje ati "Nko mu bihe byacu nitanzeho urugero, byanyuraga mu twandiko duto, ariko agapapuro waba ukabonye ntugahishe umubyeyi ukamubwira uti ’dore umuhungu wanyandikiye yambwiye ko ankunda, na we akakungura inama y’icyo gukora.’ Iby’iki gihe mushobora no gukundana imyaka itanu, mukazangana kandi mwarabibayemooo... abantu twarabirambiwe mbese tuvuga tuti iyaba barongoranaga, bamara kurongorana ugasanga babanye amezi abiri."

Iki gitaramo kizatangirwamo inama z’urukundo ku bazakitabira, kizanasusurutswa n’umuhanzi Andy Bumuntu umaze kwerekana ubuhanga mu miririmbire mu ndirimbo nke yasohoye. Azaririmba Karaoke, indirimbo abakundana bazagenda bahitamo z’abandi bahanzi zivuga ku rukundo nazo azaziririmba.

Muri iki gitaramo, Mariya Yohana, Makanyaga Abdoul na Mavenge Sudi bahuriye mu itsinda Beninganzo bazanamurika amashusho y’indirimbo bise ’Shishoza’ ikubiyemo impanuro zisigasira urukundo rw’umwimerere. Bayikoranye n’abandi bahanzi barimo Umutare Gaby, Mporera Victor n’uwitwa Marvin Artum.

Iki gitaramo cyateguwe na African Entertainment Corporation ku bufatanye na Ambassadors Park iri i Gikondo aho kizabera kuri Saint Valentin guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kirangire saa yine. Kwinjira ahasanzwe ni amafaranga y’u Rwanda 2000 Frw, 3000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 5000 Frw ku basohokanye ari babiri.

Makanyaga Abdoul azaririmba muri iki gitaramo
Mavenge Sudi na we azaririmba muri iki gitaramo
Andy Bumuntu azaririmba indirimbo zizasabwa n’abakundana

Amashusho y’indirimbo ’Shishoza’ y’itsinda Beninganzo ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza