Kigali: Inzoga yararikoze hagati y’abamaze imyaka ine bakundana

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 27 Gashyantare 2017 saa 03:44
Yasuwe :
2 0

Umugani w’Ikinyarwanda uvuga ko ’akarenze umunwa karushya ihamagara’, biganisha ku kuba icyo wamaze kuvuga nta bundi buryo wabasha kukigarura ngo ukivane mu matwi y’abacyumvise.

Mu kwezi gushize kwa Mutarama 2017, nibwo umusore n’inkumi tutashatse gutangaza amazina yabo bahuye n’ibihe bitaboroheye bitewe n’uko umusore yiyeretse umukobwa bakundana bigira ingaruka ku rukundo rwabo abura uko azigobotora.

Uyu musore n’umukunzi we basanzwe ari abarokore batemerewa n’idini yabo kunywa inzoga ndetse bari no muri korali ariko umusore yakirijwe inzoga arayinywa bukaba ngo ari uburyo umukobwa yakoresheje bwo kumusuzuma kuko yahoraga amubwira ko aramutse amusengereye atamusuzugura.

Nubwo biteguraga kubana nk’umugabo n’umugore, urukundo rwabo ruri mu cyeragati kuko umukobwa yananiwe kubyakira ndetse iyo abyibutse araturika akarira, mu gihe umusore we avuga ko atari kwanga izimano ry’inshuti ye.

Bijya gutangira…

Ubuhamya umunyamakuru wa IGIHE yahawe n’inshuti ya bugufi y’uyu mukobwa buvuga ko yashenguwe no kubona umukunzi we adaterwa ipfunwe no kuminina agasembuye.

Mukamana (Izina twahaye inshuti y’uwahuye n’ikibazo) yavuze ko bamenyanye mu 2013.

Ati “Kuva twamenyana ni umukobwa w’umurokore, ukunda Imana ndetse wanga inzoga urunuka.Nyuma y’amezi nk’atatu yamenyanye n’umusore na we w’umurokore bagiye kuririmba ahantu.Barakundanye karahava barizerana ndetse umukobwa ashaka ko bategura ubukwe ariko umuhungu amubwira ko hari imishinga yihaye yo kubanza kubakira iwabo kandi atabifatanya no gutegura ubukwe.”

Icyaje kurikora

Uyu mukobwa waduhaye ubuhamya yatangaje ko mu biganiro umuhungu yakundaga kugirana n’umukobwa nk’abantu bakundana,yajyaga amubwira ko nubwo atanywa inzoga ariko abazinywa nta cyaha ababaraho, ko ikibazo cyaba ari ukunywa nyinshi zikagukoresha amakosa.

Uko bakundaga kuvugana ngo umusore yabwiraga umukobwa ko yasohokanye n’abandi bahungu mu kabari gusa akamubwira ko we atanywa inzoga.

Umukobwa ngo yahitaga yivumbura ndetse bagashwana, gusa kuko umuhungu yamukundaga cyane akamubwira ko we atayinywa ari ukubaherekeza gusa.

Byarakomeje rimwe baganiriye basetse umuhungu ati “Nubwo ntanywa inzoga ariko uyinyakirije nayinywa.”

Nyamukobwa ngo yaritaye mu gutwi maze agerageza uburyo bwose azagenzura koko niba umukunzi we anywa inzoga.

Haciye igihe umusore ategura kujya gusura umukobwa , maze abimenye asaba mubyara we (na we unywa inzoga) kuzaba ahari akaganiriza umushyitsi.

Ikiganiro cyarashyushye maze umukobwa ajya kuzana ibyo kwakiriza abashyitsi nta n’umwe abajije icyo anywa.

Yazanye ’red wine’ aha mubyara we ikirahure n’ikindi umukunzi arangije arasenga maze batangira kunywa.

Yitegereza umukunzi we, uyu mukobwa ngo yabonaga anywa nk’umuntu usanzwe anywa inzoga ndetse nta n’ikintu cy’uko atunguwe yigeze agaragaza.

Uyu mukobwa yarihanganye, akomeza kunywa fanta ariko nyuma biza kumwanga mu nda.

Yararize arongera ararira

Kera kabaye yaguye mu kantu ararira ndetse araboroga bitewe n’uko umukunzi we yamweretse ibyo atari yiteze, abura n’imbaraga zo kumubabarira.

Tuganira na Mukamana twamubajije icyo umusore yabivuzeho maze adusubiza agira ati “We yavuze ko ubusanzwe atanywa inzoga gusa ngo icyatumye ayinywa kwari ukwereka umukobwa ko kuva ayimuzimaniye atamusuzugura ngo ayange kandi amukunda.”

Nubwo umuhungu yireguye atyo ngo ntibyamubujije no guca bugufi ngo asabe imbabazi ariko n’uyu munsi ntarababarirwa.

Mukamana ati “Yasabye imbabazi aranarira ariko umukobwa yanze kumubabarira. Buri mugoroba hari umusore w’inshuti ye uza kumusabira imbabazi ariko umukobwa yavuze ko kuva yaramugaragarije ingeso afite adashobora kubirengaho.”

Ari ku ruhande rw’umukobwa ndetse n’urw’umusore ngo bari biteguye ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, nyamara umukobwa ngo yabuze uko agira kandi yumva atabana n’umuntu unywa inzoga.

Abaririmbyi ndetse n’abandi bazi iby’urukundo rwabo nyamara umukobwa yibaza ukuntu azababwira icyatumye batandukana bikamuyobera kuko yaba amuvuyemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza