Kurambagizanya ku mbuga nkoranyambaga: ubuhamya bw’abahiriwe n’abahakuye imbwa yiruka

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 Gicurasi 2017 saa 08:45
Yasuwe :
1 0

Uko bucya bukira hari abashakira inshuti z’abagabo n’abagore kuri facebook, instagram, whatsapp, amaradiyo, imbuga za internet n’ahandi. Ababinyuzemo bavuga ko bisaba kwitonda kuko nta wumenya icyo umuntu aba agambiriye.

Nubwo mu Rwanda rwo hambere kurambagiza hagati y’umusore n’inkumi byitonderwaga kuko nta n’uwafataga umwanzuro wo kubwira undi ko amukunda hatarabanje kubaho umuranga, ubu si ko bikimeze.

Kuri ubu imbuga nkoranyambaga zisa nk’aho zoroheje ibintu ku buryo usanga bamwe bakururwa n’amafoto y’ikimero cyangwa ibindi ba nyirubwite baba bashyizeho maze bagakundana kakahava.

Hari bamwe baganiriye na IGIHE bahiriwe n’urugendo bigera n’aho bategura ibirori byo kubana bagakora ubukwe babikesha izo mbuga, gusa hari n’abo byaviriyemo ingorane n’ihungabana rikomeye.

Abaganiriye na IGIHE ni abo umunyamakuru yabaga azi amakuru macye y’uko byabagendekeye, akabegera ngo babyihamirize, gusa amazina yabo yarahinduwe.

Rukundo na Carine bakundaniye kuri Whatsapp

Rukundo umaze amezi abiri ashakanye na Carine, yaganiriye n’umunyamakuru wari wabasuye afite ayo makuru ko bahujwe na Whatsapp, maze nyirubwite ati “Njya gukundana n’umugore tumaze igihe gito dushyingiranywe, byaturutse kuri Whatsapp navuga ko ariyo yaduhuje rwose nta banga ririmo.

Twize ku kigo kimwe ariko njyewe nahavuye ataraza kuhiga. Kwa kundi abantu bahurira ku rubuga rwa whatsapp rw’ikigo bizeho, nakunze kujya mbona ibyo yandika, uko asubizanya ikinyabupfura mpita njya mu gikari ndamwandikira.

Ibiganiro byarakomeje kuri whatsapp bigeraho nkajya namuhamagara, hazaho no gusurana . Twamaze igihe tuganira tubona ko hari ibintu duhuje byatuma tubana maze dukora ubukwe.”

Abajijwe niba nta mpungenge abona z’abantu barambagirizanya kuri internet yavuze ko kuri we nta kintu bitwaye igihe habayeho gushishoza kuko usanga imiterere y’ubuzima bwa none idatuma abantu bahura imbonankubone ngo barambagizanye.

Ati “Nkurikije uko ubuzima bumeze muri iyi minsi abantu birirwa bava hamwe bajya ahandi bashakisha ubuzima, nta mwanya umuntu abona wo kwiga mugenzi kuko badatindana. Numva ko iyo habayeho gushishoza ntacyo byaba bitwaye, ni nk’uko wajya mu rusengero ukahabona umuntu mutaravugana na rimwe ariko wazamwibwira bigacamo. N’imbugankoranyambaga icyo zikora n’ukubahuza ubundi ibindi ukabimenya nyuma.”

Karangwa na Noella bamenyaniye kuri facebook

Abwira umunyamakuru uko bakundanye, Noella yavuze ko yakundaga gushyira amafoto kuri facebook maze umuhungu akayakunda agashyiraho n’ibitekerezo (likes and comments).

Ngo byageze aho umuhungu akajya amwandikira noneho yegeranyije ifoto ye n’iya Noella nk’abantu bakundana.

Noella ati “ Nashyiraga ifoto kuri facebook, mu kanya gato nkabona Karangwa yayifashe arayitunganya muri photoshop akayegeranya n’iye maze akayinyoherereza mu buryo bw’ibanga.

Nakomeje kubona koko dusa nk’uko yabimbwiraga, maze ansaba ko tuzahura tukaganira, nasabye mubyara wanjye kumperekeza kuko ntari nizeye uwo muntu nari ntarabona imbonankubone.

Twahuriye ahantu hari restaurant ituje mu mujyi wa Kigali, turaganira maze koko mbona turasa, nahise mwishimira, nubwo nahavuye ntabimubwiye ariko ubanza na we yarabibonaga.”

Noella yatangaje ko urukundo rwabo rwakomeye bakaba barimo kwitegura ubukwe muri Nyakanga 2017 kandi ko imihango yo gufata irembo yamaze gukorwa.

Abandi urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga rwarabashegeshe

Nubwo hari abishimira ko imbuga nkoranyambaga zabahuje urukundo rwabo rugasagamba, bamwe bakitwa abagore ndetse abandi abagabo babikesha izo mbuga, hari n’abo byashegeshe bakanahakura ihungabana rikomeye.

Umukobwa waganiriye na IGIHE avuga ko atazibagirwa agahinda yatewe n’umusore bamenyaniye kuri facebook bagakundana kakahava, bagapanga n’ubukwe ariko bikarangira umusore ataje.

Ati “ Nakundanye n’umuhungu kuri facebook, yambwiraga ko ari umunyarwanda wagiye hanze kwiga ariko yifuza ko yazagaruka tugahita dukora ubukwe.

Twarizeranye yankoreraga buri kimwe cyose nk’uko abakundana babigenza binyuze mu kunyoherereza amafaranga n’impano.

Imbuga nkoranyambaga ni bumwe mu buryo busigaye bukoreshwa mu guhuza abashaka gukundana ku rwego rwo kubana nk'abashakanye

Yambwiraga ko we mbere yo kujya hanze yari asanzwe anzi ariko byari bitaramuzamo kubimbwira. Narabyemeye nkumva ko ari ukuri ndetse agahatiriza ngo dutangire gutegura ubukwe.

Namubwiye ko bidashoboka igihe ababyeyi batamuzi ariko yarabinyemeje nkajya mbamuha bakavugana kuri telefoni na bo bageraho barabyemera.

Umunsi w’ubukwe habaye kidobya

Uyu mukobwa akomeza avuga ko umusore yari yaramubwiye ko azagera mu Rwanda ari ku wa Kane azanye n’inkwano maze hagacamo umunsi wo ku wa Gatanu ku wa Gatandatu bagakora ubukwe.

Ku wa Kane igihe umukobwa yiteguraga kujya kwakira umusore, ngo yumvise telefoni imuhamagaye, nyamuhungu amubwira ko indege itakije kubera ikirere kitari kimeze neza aho yari guturuka.

Umukobwa avuga ko byabateye inkeke ariko bakarindira ku wa Gatanu ngo barebe amaherezo. Byarangiye noneho atitaba impapuro zitumira zari zaramaze gutangwa.

Uwamahoro ati “ Bigeze ku wa Gatanu nimugoroba ataje atanitaba, kubwira abantu ko bitakibaye byaratunaniye, twumvise biturenze, abaje ku wa Gatandatu mu gitondo ku munsi w’ubukwe twababwiye ko ingendo z’indege zahagaze aho umusore yagombaga guturuka ubukwe bukaba bwasubitswe bakazamenyeshwa indi tariki.”

Uyu musore ngo yakoresheje amanyanga akomeye ku buryo hari n’abantu b’abasore yajyaga atuma kuri uyu mukobwa ariko ntibatindane ngo atazabamenyera.

Uyu mukobwa avuga ko iwabo hose nta wakomaga, bamaze igihe bari mu majune ndetse badafite n’aho bashakira uwo wababeshye.

Ati “ Kugeza na n’uyu munota izo nimero ntizibaho ubanza barazijugunye, gusa iyo ntekereje neza numva ko ari nk’umuntu wenda tuziranye naba narabenze wabinkoze gusa nta wigeze abimbwiraho ko anteganyiriza ikintu kibi.”

Undi mukobwa we ngo yagiye gutegereza umusore ahantu bari basezeraniye ko bari buhure bakamenyana bitari ibyo kuri telefoni gusa ngo yiriwe ategereje umunsi urira, na n’ubu ntarongera kumwitaba.

Nubwo nta wavuga ko imbuga nkoranyambaga ari mbi ariko nta n’uwavuga ko ari nziza ku bijyanye no kurambagizanya kuko hari abazikoresha bagamije gutesha abandi umutwe.

Hari abahiriwe n'imbiga nkoranyambaga zabahuje kugeza ubwo bakora ubukwe none barubatse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza