Munyaneza Didier ’Mbappé’ agiye kurushinga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukuboza 2019 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare ukinira Benediction Excel Energy, Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé, agiye kurushingana na Niyomubyeyi Joselyne bamaze imyaka ine bakundana.

Amatariki y’ubukwe bw’uyu mukinnyi yamaze kujya hanze, aho azasezerana na Niyomubyeyi tariki ya 28 Ukuboza 2019.

Kuri uwo munsi saa 09:00 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu Nzu mberabyombi ya EAV Bigogwe mu gihe saa 13:00 bazasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kora (Mubyeyi Ugiribambe), abatumiwe bakakirirwa mu Nzu mberabyombi ya Volcanoes Gate Motel iri ku i Sashwara.

Aganira na IGIHE, Munyaneza yavuze ko we na Niyomubyeyi bamaze imyaka ine bakundana, ariko we yamumenye mbere ho umwaka umwe.

Ati "Kuri njye maze imyaka itanu muzi, ariko hashize imyaka ine dukundana kuko byamfashe umwaka wose murambagiza kuko akenshi nabaga nagiye mu masiganwa. Ni umukobwa nkundira uko yitwara kuko nafashe igihe cyo kumwitegereza.’’

Munyaneza Didier w’imyaka 21 ni umukinnyi usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse aracyari no muri iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe yo ku migabane muri uyu mwaka.

Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda.

Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’uwa cyenda muri rusange.

Muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka wa 2019, aho aheruka kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’ikipe ye ya Benediction Excel Energy.

Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15 bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Mu masiganwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup 2019), uyu mwaka yegukanye Farmers Circuit na Kivu Race.

Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé agiye kurushinga
Uyu mukinnyi usiganwa ku magare yamaze gushyira hanze amatariki y'ubukwe bwe
Munyaneza ukinira Benediction Excel Energy n'ikipe y'igihugu ari mu bahagaze neza uyu mwaka
Munyaneza Mbappé ari mu bakinnyi 15 bazavamo uw'Umwaka wa 2019 muri Afurika
Uyu mukinnyi yegukanye amarushanwa abiri ya Rwanda Cycling Cup 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza