Ni ikosa kwangira uwo mwashakanye gutera akabariro, igihe wumva utabishaka?

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 21 Werurwe 2017 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Ibijyanye no gutera akabariro birenze igikorwa cyo guhuza imibiri kuko bifata n’intekerezo ndetse n’ibyiyumviro bya buri muntu. Gutera akabariro bibaho igihe umuntu yumva afite ubwo bushake kuko iyo ntabwo icyo gikorwa ntikibaho kandi n’iyo kibaye nta byishimo umuntu agikuramo.

Igihe umwe mu bashakanye afite ubushakanye bwo gutera akabariro undi we atabufite biba bigomba kwitonderwa kuko igihe hari uhatirije, ntaho biba bitaniye no gufata ku ngufu.

Urubuga elcrema rwandika inkuru zerekeye urukundo ndetse n’imibanire rutangaza ko kuba umwe yagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina undi atabufite ari ibintu bisanzwe kandi ko ari ubumuntu.

Gutera akabariro ni igikorwa cy’abantu babiri kandi bose babyumva kimwe, iyo rero ukinjiyemo uri umwe ntacyo kimarira mugenzi wawe.

Igihe umugore wawe cyangwa umugabo wawe akubwiye ko yumva adafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, si igitangaza, hari igihe imisemburo iba idakora neza kubera umunaniro, cyangwa akaba atishimye wowe utabizi.

« Uwo mwashakanye afite uburenganzira bwo kwanga ko mutera akabariro igihe yumva umubiri we nta bushake bwabyo ufite kandi ni byiza kubimwubahira mukaganira ku cyaba kibimutera.»

Igihe guhakanirwa bibaye ibintu bihoraho ni bwo ugomba kugira amakenga ugashaka n’impamvu yaba ibitera.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari igihe uwo mwashakanye aba agaragaza ko atagukunda bigatuma akwangira kuko gutera akabariro biba hagati y’abantu bishimanye cyangwa bukaba ari uburyo bwo kuguhana kubera ikosa wakoze.

Ukutumvikana mu hagati y’abashakanye bigira ingaruka zikomeye ndetse no gutera akabariro ntibikunde kuko umwe ba atiyumva muri mugenzi we.

Ku rundi ruhande ariko hagaragazwa ko igihe mugenzi wawe yifuza icyo gikorwa uba udakwiye kumwicisha ubushake witwaje umunaniro cyangwa se ikindi kintu.

Muri icyo gihe ngo wamuha amasaha runaka, ukabanza ukaruhuka cyangwa se ukabitekerezaho ku buryo hagati yanyu nta we ubangamira undi, bikaza kubaho mwese mubifitiye ubushake.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza