Porogaramu eshanu zafasha abakundana kurambana

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Uko iminsi yicuma akenshi usanga abari mu buryohe bw’urukundo barushaho kurubagarira, barutegurira kwera imbuto zizasoromwa mu gihe kirekire bijyana no kugira umubano urambye.

Mu mibereho y’isi ya none hari abakundana bari mu bice bitandukanye gusa mu mibanire yabo abashobora kugera ku ntego bihaye ni abarangwa no guhuza urugwiro ngo urukundo rwabo rurusheho gukomera no gushinga imizi. Ibi byubakira ku cyizere hagati ya bombi, kubabarirana no kwihanganirana bituma ibishashi by’urukundo birushaho kuzamuka mu byiyumviro byabo.

Benshi bagorwa no kuba kure y’abakunzi aho badashobora kubabona ngo basohokane bafatanye agatoki ku kandi, barebana akana ko mu jisho cyangwa bongorerana amagambo y’urukundo.

Muri iki gihe nibwo bahitamo izindi nzira zo kuganira no kumarana urukumbuzi haba mu koherezanya ubutumwa, amafoto n’amashusho cyangwa guhamagarana.

Inkuru ya Metro igaragaza ko abahanga mu ikoranabuhanga bashyize ahagaragara porogaramu eshanu zagufasha kwiyumva nk’uwegeranye n’umukunzi wawe n’ubwo yaba ari mu bilometero amagana.

1. Couple

Iyi porogaramu yagenewe abari mu rukundo muri rusange, gusa ikoreshwa cyane ku bantu bari ahantu hatandukanye. Ni urubuga nkoranyambaga ruto rukoreshwa n’abantu babiri bari mu rukundo, aho ushobora koherereza mugenzi wawe amafoto, video, amatariki y’ingenzi ndetse n’ubutumwa bugufi.

Iyi porogaramu ibika mu buryo bwizewe ibintu byose byayinyuzeho, kandi ikabishyira ahantu hamwe ku buryo kubishaka byorohera uyikoresha. Bityo umuntu ashobora kongera gusoma ubutumwa cyangwa akareba amafoto yohererejwe akiyibutsa ibihe byiza yagize. Iyi porogaramu iboneka muri telefone zo mu bwoko bwa iOS na Android.

Couple, uburyo bwafasha abakundana guhora mu munyenga w'urukundo

2. Klikaklu

Iyo ushaka koherereza umukunzi wawe ibintu byiza biherekejwe n’indabo ndetse n’amajwi nyuramatwi, iyi porogaramu iboneka muri telefone zikoresha iOS ishobora kugufasha.

Ushobora gutegura ibikorwa bitandukanye, wamara kwemeza amatariki inshuti yawe ikabibona kandi utari hafi yayo.

3. Dreamdays

Iyi porogaramu igira ubushobozi bwo kubara iminsi isigaye ngo igikorwa kibe, uko umunsi wateganyijwe ugenda usatira. Ibika amajwi kandi ikakwibutsa bimwe mu bikorwa, kandi ushobora kuyikoresha woherereza inshuti cyangwa umuryango wawe, ibintu by’ingenzi n’ibikorwa bimwe na bimwe wagiye ukora bishimishije. Icyo gihe wabinyuza ku rubuga rwa Twitter cyangwa Facebook.

4. Lovense

Lovense nta bwo ifite imikorere ihamye ya porogaramu yo guhererekanya amakuru gusa ihuza telefone n’ibipupe bigaragara mu buryo bukururira abantu mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kabone n’ubwo waba uri kure.

Ushobora gukomeza kuryoherwa n’ibihe byiza ugirana n’umukunzi wawe kubera kureba ibipupe bigaragara mu buryo bukurura abantu nubwo waba uri muri ntera ndende.

Ushobora guhuza ibyo bipupe (ikigabo n’ikigore) bikaba byabyina nk’umuziki, cyangwa bigahana ubutumwa bugufi mu gihe waba uri no kwigendera ugakomeza kubikurikirana.

5. Good old iMessage

Iyi porogaramu ifite uburyo igaragazamo ibintu ugereranije n’uko dusanzwe tubizi. Igira uburyo bwa Digital Touch, bugaragara nk’umutima, bwemerera umuntu kohereza amafoto agaragara mu buryo we ashaka, ukaba wamenya uko mugenzi wawe muri kuganira amerewe, ndetse ukaba wamwoherereza uko umutima wawe uri gutera. Ushobora no kohereza ubutumwa buri mu buryo bwa video, amajwi n’ibindi.

Abahanga mu by’urukundo bagaragaza ko ubu buryo atari ihame ntakuka rikwiye kurangamirwa na buri wese kuko bishobora gutandukana bitewe n’umuco w’igihugu runaka.

Benshi bibasaba umutima wihangana ngo barambane n'abakunzi babo mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza