Kwamamaza

Si ngombwa ko umukunzi wawe mushya amenya amateka yawe ku rukundo

Yanditswe kuya 17-09-2014 saa 16:10' na Emma-Marie Umurerwa


Bamwe mu bakundana babwirana buri kimwe cyose ku mateka yabo n’abo bahoze bakundana. Ibi ariko hari aho bigira ingaruka zitandukanye bikaba byanabatandukanya.
Birashoboka ko utagize amahirwe yo gukomezanya mu rukundo n’umukunzi wawe wa mbere cyangwa uwa kabiri, uwo muri kumwe mu rukundo kugeza ubu akaba yifuza kumenya amateka yawe mu rukundo. Wamubwira iki n’iki utamubwira?
Urubuga Terrafemina rutangaza ko hari ibintu bitandukanye umuntu aba akwiriye kwirinda kuvuga kuko bisenya urukundo aho (...)

Bamwe mu bakundana babwirana buri kimwe cyose ku mateka yabo n’abo bahoze bakundana. Ibi ariko hari aho bigira ingaruka zitandukanye bikaba byanabatandukanya.

Birashoboka ko utagize amahirwe yo gukomezanya mu rukundo n’umukunzi wawe wa mbere cyangwa uwa kabiri, uwo muri kumwe mu rukundo kugeza ubu akaba yifuza kumenya amateka yawe mu rukundo. Wamubwira iki n’iki utamubwira?

Urubuga Terrafemina rutangaza ko hari ibintu bitandukanye umuntu aba akwiriye kwirinda kuvuga kuko bisenya urukundo aho kurwubaka.

Uru rubuga rutanga urugero ko kubwira umukunzi wawe inshuro wakoranye imibonano mpuzabitsina nabo mwakundanye mbere, imiterere y’imyanya yabo y’ibanga, urutonde rw’abo mwakundanye mbere ye, cyangwa se guhora uvuga ku bihe byiza mwagiranyengo bituma uwo muri kumwe mu rukundo akuzinukwa cyangwa bikazana ubwumvikane bucye hagati y’abakundana.

Bamwe mu bavuganye na IGIHE bagize icyo babivugaho. Leonie ni umukobwa warangije kaminuza uvuga ko umukunzi we amubwira ibyo abona byakubaka urukundo rwabo gusa.

Yagize ati “Amateka y ’umuntu haba harimo ibintu byinshi ibyiza n’ibibi.Ibyo mbona byakubaka urukundo rwajye n’uwo turiki kumwe rugakomera nibyo mubwira. Muri make mubwira ibyo mbona ko ari ngombwa.”

Sadiki umunyeshuri muri “Mountain kenya university” avuga ko uwo bemeranyije kubana akaramata ntacyo yamuhisha. Yagize ati “Inshuti isanzwe mudateganya kubana njye numva ntamubwira ihahise hanjye, kuko ni Private Life (ubuzima bwite) yanjye, kandi ejo cyangwa ejobundi dushobora gutandukana, akaba yashyira hanze ibyanjye byose. Muri make umuntu aba agomba kugira ubushishozi mu byo abwira uwo bakundana bitewe na gahunda bafite.”

Impuguke zitanga inama y’uko abakundana baba bakwiye kuganira ku byubaka , bakirinda kuvuga ibyo babona ko byakomeretse cyangwa byakwakirwa wa nabi n’ubibwiwe, cyane ko hari n’ibyo wavuga bikagutera gukumbura uwo mwahoze mukundana .

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 21 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved