Uburyo uzamenya ko umuhungu mukundana ntacyo azakugezaho

Yanditswe na Bizimana Jonathan
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Ibintu bikunze kubabaza mu buzima, ni ukugira umukunzi mutajya inama, rimwe na rimwe ukaba ushaka icyabateza imbere we yibereye mu bintu byo kwishimisha igihe cyose.

Niba uri umukobwa ufite umukunzi udatekereza ejo hanyu hazaza, ushaka ubuzima bworoshye gusa; dore bimwe mu biranga imyitwarire ye nk’uko tubikesha urubuga Metro rwo mu Bwongereza.

1. Muhura mugiye gukora imibanano mpuzabitsina gusa

Mukobwa, nubona umuhungu mukundana ashishikazwa gusa no gukorana nawe imibonano mpuzabitsina, adatinya kugusaba kuyikora atitaye ku ho muri, uzamenye ko uwo musore ntacyo azakugezaho.

2. Akunda kugukorakora aho muri hose

Burya gukoranaho ku bantu bakundana ni byiza, gusa umuhungu mukundana nashaka kugukoraho cyane mwagiye nko mu birori runaka kugeza ubwo anashaka gukora ku myanya y’ibanga, uzamwitondere. Nta gaciro azaba aguha, ibye ni ukukwishimishirizaho gusa.

3. Ntiyita ku kumenya aho ukora

Nta bintu by’ibiganiro byinshi aba yumva yagirana nawe, ntashaka kumenya aho ukora cyangwa abo mukorana, ntakubaza uko wiriwe mu kazi, icyo aba ashaka gusa ni uko muhura mukaryamana.

4. Akubaza niba utari mu mihango mbere y’uko umusura

Iyo mufitanye gahunda yo guhura cyane cyane uri bujye kumusura, araguhamagara akakubaza niba uri mu mihango, wamubwira ko ariko bimeze akakubwira ko atari kuboneka.

5. Iyo urwaye ntakuvugisha

Ubusanzwe inshuti ni ikuba hafi mu bibi n’ibyiza. Ni iguhumuriza urwaye ikamenya uko uraye n’uko uramutse. Umusore utakwitayeho, uzamumenya urwaye, kuko niba telefone ye yahoragamo umuriro, uzamuhamagara wumve itariho, ninabaho yange kukwitaba cyangwa akubwire ko ahuze.

6. Ntakwerekana mu nshuti ze cyangwa mu muryango

Uzasanga yirinda ko inshuti ze zasanga muri kumwe, ndetse ntihagire n’umuntu wo mu muryango we akwereka. Mbese, ni we uba uzi gusa.

Umuhungu uhora ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina ashobora kuba umwe mu badafite icyo bakugezaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza