Uko Musenyeri Hakizimana abona imyizihirize ya ‘Saint Valentin’ muri iki gihe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Gashyantare 2017 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Bimaze kuba ikimenyabose ko tariki ya 14 Gashyantare ari umunsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, amateka akaba asobanura ko mu bihe byo hambere uwo munsi wahoze ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke.

Muri iki gihe hamwe na hamwe usanga uwo munsi bawizihiza bahana impano zirimo indabyo, impapuro zanditseho imitoma, abakundana bagasohoka bakajya gusangira, ndetse abasore n’inkumi bakoherezanya ubutumwa bugaragaza urukundo bafitanye.

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Célestin Hakizimana, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa 14 Gashyantare 2017, yavuze ko uyu munsi w’abakundanye ufitanye isano n’Ukwemera Gutagatifu, ariko ababazwa n’uko kuri ubu ugenda utakaza isura yawo.

Musenyeri Hakizimana ati “Tariki ya 14 Gashyantare Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Cilile na Methode, bagiye kwigisha Ivanjiri i Burayi, bakaba ari abarinzi b’u Burayi. Hiyongeraho rero Mutagatifu Valentin, umurinzi w’abakundana”.

Yakomeje agira ati “Kiriziya Gatolika rero ibona uyu munsi uri kugenda uba ‘umupagani’, gukundana ukabona barabihindura ibindi, ahubwo haravamo ubusambanyi”.

Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro avuga ko kiriziya Gatolika imaze kubona uburyo umunsi wa Saint Valentin ugenda utakaza isura, yafashe ingamba zo gukaza amasengesho no gushyiraho ibihe byihariye.

Ati “Komisiyo y’abepisikopi ishinzwe umuryango yateguye iminsi icyenda yo gutegura umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin, kugira ngo dushyiremo ikintu cy’ubukirisitu.

Ubwo rero twagira ngo twite ku muryango, twita ku rubyiruko cyane cyane, kugira ngo tubigishe urukundo nyarwo urwo ari rwo. Ubwo rero twatangiye ‘Noveni’, amasengesho ategurira urubyiruko gukundana nyabyo atari ubusambanyi cyangwa kugira fiancé gusa”.

Iyi Noveni cyangwa amasengesho y’iminsi icyenda yatangiye tariki ya 10 akazasozwa ku Cyumweru kuya 19 Gashyantare 2017.

Musenyeri Hakizimana yakomoje no ku bakobwa baterwa inda zitateguwe biturutse ku busambanyi ahanini bukorwa kuri Saint Valentin, aho baba bishimana n’abakuzi babo (abasore cyangwa abagabo).

Yavuze ko tariki ya 19 Gashyantare ubwo haba hasozwa Noveni, hizihizwa umunsi mukuru w’abana ku Isi hose, aho bakangurira abantu gukunda abana no kubabyara biturutse ku rukundo nyarwo, kwirinda gukuramo inda, kandi bakabyara abo bashoboye kurera.

Musenyeri Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro

Ati “Tuba tugira ngo twerekane ko urukundo nyarwo ko ari rwa rundi rutanga abana, rutica abana, kandi abana bakaza ari imbuto y’urukundo rwiza kandi bakabyara abo bashoboye kurera.Ubwo rero urukundo ni rwa rukundo rufunguye rudafunze, ni ukugira ngo twigishe abakundana n’abazakundana urukundo nyarwo n’imbuto zarwo”.

Urubyiruko rufata uwo munsi gute?

Mu bitekerezo bitandukanye bitangwa n’urubyiruko rwo mu turere twa Huye na Nyamagabe, bahuriza ku kuba umunsi mukuru wa Saint Valentin ari uwo kwishimisha hagati y’abakundana.

Abaganiriye na IGIHE, ushingiye ku biteketrezo batanga ukabihuza n’ibyo Musenyeri Hakizimana avuga, ntiwashidikanya kuvuga ko uwo munsi ugenda utakaza isura koko.

Valens Bakari wo mu Karere ka Nyamagabe ati “Ni umunsi wo kugira ngo abakundana basohoke bishimishe uko bishoboka basangire icyo kurya n’icyo kunywa, niba ufite umukunzi muhane impano, nawe ube wamujyana ahantu heza nyine umutungure,mugaragaze ko mukundana koko”.

Undi witwa Pauline Irimaso wo mu Karere ka Huye ati “Kuri Saint Valentin, njyewe numva abakundana bagomba kurushaho kunoza umubano wabo, niba hari harajemo agatotsi bakagakuramo. Kuba baryamana byo ni uburenganzira bwabo bapfa kubyumvikanaho, kandi byose ni urukundo”.

Abakuru bavuga iki kuri ‘Saint Valentin’ ?

Bamwe mu bageze mu zabukuru n’abandi bagabo n’abagore bubatse ingo bavuga ko hari bamwe mu rubyiruko bitwara nabi kuri Saint Valentin bitwaje ko ari umunsi w’abakundana bagakora amahano.

Basanga umunsi w’abakundana ukwiye kwizihizwa, by’umwihariko abakiri urubyiruko bakareba imbere bategura ahaza habo heza, bakareka kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi.

Janvier Mpimuye ati “Biriya byo kujya kwishimisha bajya mu bintu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kuri njyewe ntabwo ari byiza, ubona bijyana abantu nzira zitari zo, bagahura n’ingaruka zirimo guterwa inda n’ibindi by’indwara. Ahubwo umukobwa n’umuhungu niba bakundana bari bakwiye kwicara bakareba imbere, bagategura ejo habo heza hafite gahunda”.

Abagabo n’abagore babatse ingo bahuriza ku kuba uyu munsi ari umwanya mwiza kuri bo wo kuvugurura umubano wabo no kuwunoza, guhana impano, gushimisha abana babo babagurira ibintu bitandukanye birimo imyenda, inkweto, ibikinisho n’ibindi bibafasha kwishima.

Ubusanzwe Mutagatifu Valantini ni nde?

Urubuga www.teteamodeler.com, ruvuga ko mu mateka ya Kiliziya Gatolika habayeho ba Valentin batatu baje no kugirwa Abatagatifu bitewe n’ibikorwa bitandukanye bakoze bigaragaza gukunda Imana, kuyemera no kuyizera.

Abo ba Valentin uko ari babatu baje kwicwa ahagana mu kinyejana cya gatatu ku ngona z’igitugu zayoboraga i Roma, bazize ukwemera kwabo.

Uwa mbere ni Mutagatifu Valentin wa Roma, yari padiri, mu kinyejana cya gatatu aza kwicwa azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia.

Uwa kabiri ni Mutagatifu Valentin wa Terni, yari umwepiskopi, na we akaba yarishwe azize ukwemera kwe kutajegajega,ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe.
Uwa gatatu ni Mutagatifu Valentin w’Umumaritiri ukomoka mu Majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza.

Muri aba ba Valentin uko ari batatu, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’Umwami w’Abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka umugore. Hagati aho, Valentin w’i Roma we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Nyuma byaje kumenyekana arafatwa arafungwa, ku munsi yagombaga kunyongwa hari hagati mu kwezi kwa Gashyantare(bamwe bavuga ko hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe”.

Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza