Umwihariko w’urwajyanye Irambona wa Rayon Sports ku Kacyiru gushaka Olivia bagiye kubana akaramata

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso muri Rayon Sports Irambona Eric kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019, arasezerana imbere y’amategako na Mugeni Olive uzwi nka Olivia bamaze igihe bakundana.

Ubwo aba bombi bamenyanaga bwa mbere, Irambona yabaga i Nyamirambo mu gihe Olivia we mu rugo iwabo ari ku Kacyiru.

IGIHE yaganiriye n’uyu mukinnyi umaze igihe kirekire kurusha abandi muri Rayon Sports, dore ko ayimazemo imyaka itandatu, adutangariza uburyo yamenyanye na Olivia bitegura kurushingana ndetse n’icyo yamukundiye.

IGIHE: Igitekerezo cyo kurushingana cyaje gute?

Irambona: Tumaze imyaka itatu dukandana. Igitekerezo cyo kurushingana ukuntu cyaje, iyo ugiye kubana n’umuntu urabanza ukamwigaho, ukareba uko ateye, mukagira igihe mukundana mukagira n’igihe cyo gutekereza ko mubana. Twamaze igihe dukandana ngeze aho ndabimusaba ko twabana arabinyemerera, niko kubishyira mu buryo.”

IGIHE: Muhura bwa mbere, mwahuriye he? Byagenze gute?

Irambona: Twari twagiye ahantu mu birori, turahahurira, turasuhuzanya bisanzwe, tuba inshuti, tumara igihe tuvugana turi inshuti bisanzwe, umwaka urenga warashije turi inshuti bisanzwe. Nyuma nibwo naje kumusaba ko twakundana aremera.

IGIHE: Wakurikije iki kugira ngo umukunde?

Irambona: Ikintu nakurikije kugira ngo mukunde, burya biragoye kubona umukobwa usenga kandi utuje. Muri rusange namukundiye imyitwarire ye, uko ateye biratandukanye ku buryo nahisemo ko twabana.

Ikintu nivumburiye njye ubwanjye ni uko ari umukobwa witonda agafata icyemezo adahubutse kandi aratuje muri we.

IGIHE: Ntabwo waba waritinye ubwo wategerezaga umwaka wose mbere yo kumusaba ko mukundana?

Irambona: Ntibyabura. Burya nk’umusore wese, iyo ugiye kubwira umukobwa ko umukunda uba utekereza ko ashobora kuguhakanira cyangwa akemera.

Na byo narabitekerezaga ariko si cyo cyatumye ntabimubwira, numvaga ari inshuti yanjye bisanzwe, nkumva gukundana bitazamo ariko nyuma ndabimubwira arabyemeye biranshimisha.

Yabanje gutinda bikomeye, yarangoye cyane. Uburyo yandushyagamo, ni ko nakomezaga kumukunda birushijeho.

IGIHE: Atarakwemerera, ntabwo wigeze wumva ucitse intege?

Irambona: Nageze aho nkajya ncika intege ariko nkumva mukeneye kuko nari muzi, nzi imico ye. Niyo mpamvu numvaga byanze naba mbabaye, najya gucika intege nkavuga nti oya ngomba kongera ngashyiramo imbaraga. Ngize amahirwe aza kwemera.

IGIHE: Gukundana n’icyamamare kuri we ntacyo byamutwaye?

Irambona: [Kuba yari azi ko nkina muri Rayon Sports], nicyo kintu cya mbere cyatumye bitinda. Yarambwiye ngo njyewe ntabwo nakundana n’umuntu nkawe, umeze gutyo, ariko na we nyuma yagiye abona uburyo nteye akabona ni ibintu bisanzwe, akabona ko ntandukanye, uko yumva abantu asanga si ko bimeze, abona ko yabyemera nta kibazo.

IGIHE: Nk’umukinnyi, ni iki ubona gushinga urugo bizagufasha?

Irambona: Nk’umuntu ukina hari igihe gushaka bigufasha gusigasira ahazaza hawe. Iyo ushatse imyitwarire yawe nk’umukinnyi hari ikiyongeraho kurusha uko yari imeze. Ntekereza ko nk’abakinnyi tuba dukeneye imyitwarire myiza iri ku rwego rwo hejuru niyo mpamvu ya mbere yatumye numva ko nashaka.

Irambona Eric na Mugeni Olive bazasezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatanu mu Murenge wa Gitega naho imbere y’Imana umuhango ube tariki ya 23 Werurwe mu itorero rya Church of God Kicukiro.

Uyu mukinnyi akinira Rayon Sports guhera mu 2013 ndetse akaba aheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu Ukwakira umwaka ushize.

Mugeni Olive aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower
Aba bombi baritegura gutangira urugendo rushya rw'ubuzima nk'umugore n'umugabo
Mu mpera za 2018 nibwo Irambona yateye ivi agasaba Mugeni ko amubera umugore
Mugeni Olive yari yasazwe n'ibyishimo ubwo yatungurwaga na Irambona akamwambika impeta
Irambona Gisa Eric ni we mukinnyi umaze igihe kirekire mu ikipe ya Rayon Sports
Akina inyuma ku ruhande rw'ibumoso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza