Wahitamo kubana n’umuntu ugukunda uko ubyifuza cyangwa uzi gutera akabariro neza?

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 2 Werurwe 2017 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi bavuga ko igihe mu buriri bw’abashakanye bitagenda neza, urugo rwabo ruba rwamaze gusenyuka. Ushobora kwibaza impamvu itera ibi ikakuyobera.

Iyo uganiriye n’umugore kuri iyo ngingo, akubwira ko n’ubundi iwabo yari asanzwe abayeho neza akabona ibyo kurya n’ibyo kwambara ndetse n’umugabo bikaba ibyo, bagashimangira ko baba barabanye kugira ngo bafatanye ubuzima bw’umunezero bunashingira ku gushimishanya mu buriri.

Urubuga elcrema rukunze kwandika ku nkuru z’urukundo n’imibanire, rwasohoye inkuru ishingiye ku kwibaza niba mu mubano w’abashakanye umuntu yahitamo kubana n’uzi gutera akabiriro neza cyangwa se umukunda uko abyifuza.

Gukora neza imibonano mpuzabitsina ni ikintu cy’ingenzi, cy’agaciro mu buzima bw’abashakanye kandi buri wese adashidikanya ko cyongera urukundo mu rugo iyo kigenda neza.

Iyo uhaza ibyifuzo by’uwo mwashakanye mu gutera akabariro, umunezero urizana kandi nibwo bumuntu kuko wumva wishimye cyane ukishimira n’uwo muri kumwe.

Gukora imibonano mpuzabitsina neza mu buryo bwishimiwe n’impande zombi ngo binavura umunaniro ukabije, kwiheba, kurwaragurika bya hato na hato n’ibindi.

Nta kintu kibabaza abashakanye nko kuba umugore cyangwa umugabo yafata icyo gikorwa nk’ikintu kititaweho cyangwa se kitamureba.

Igihe mu muryango hari umwiryane, nta bwumvikane n’amahoro, uko waba uzi kubikora kose ntibyabashimisha kuko nta mwuka mwiza uba uri hagati y’abawugize.

Kubana n’umuntu ugukunda cyane uko ubyifuza

Kubana n’umuntu ugukunda uko ubyifuza, bisobanuye kubana n’umuntu ukuba hafi, ukurengera kandi akakurinda icyaguhungabanya.

Uwo muntu aba ari wa wundi muzasangira ibyiza ndetse n’ibibi ukumva akuri hafi. Ariko se uramutse ufite umugabo cyangwa umugore utazi kugushimisha mu buriri ariko ugukunda nk’uko ubishaka wamurambaho cyangwa wamuziza icyo?

Buri wese afite uko abyumva niba imibobano ikozwe neza yaza ku mwanya wa mbere kurenza urukundo wifuza.

Umuryango wuje ibyishimo(Ifoto yakuwe kuri internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza