Ku butumire bw’ubukwe bwe yahisemo gukoresha ijambo ryo mu gitabo cye

Yanditswe na
Kuya 9 Werurwe 2012 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe yari bimenyerewe ko benshi mu bakoresha ubukwe bifashisha ijambo ryo muri Bibiliya, Nsanzabera Jean de Dieu umenyerewe ku izina ry’Umusizi, we yahisemo gukoresha ijambo akuye mu gitabo cye yise “Imitoma y’Abato”.
Ayo magambo agira ati: “Naramubonye nshira agahinda, umutima utangira kuvumera, kumukunda biwuvugisha, n’uko nigaba mu nganzo, mwita inyange idaharanira kwera” (Imitoma y’Abato Vol. 1 Jean de Dieu).
Aganira na IGIHE, Umusizi Nsanzabera yavuze ko impamvu yatumye akoresha amagambo (...)

Mu gihe yari bimenyerewe ko benshi mu bakoresha ubukwe bifashisha ijambo ryo muri Bibiliya, Nsanzabera Jean de Dieu umenyerewe ku izina ry’Umusizi, we yahisemo gukoresha ijambo akuye mu gitabo cye yise “Imitoma y’Abato”.

Ayo magambo agira ati: “Naramubonye nshira agahinda, umutima utangira kuvumera, kumukunda biwuvugisha, n’uko nigaba mu nganzo, mwita inyange idaharanira kwera” (Imitoma y’Abato Vol. 1 Jean de Dieu).

Aganira na IGIHE, Umusizi Nsanzabera yavuze ko impamvu yatumye akoresha amagambo yo mu gitabo cye ari uko yumva Abanyarwanda bari gutera intambwe yo kuba bahimba imitoma yabo bwite bajya bakoresha mu butumire bwabo batarinze kwifashisha iy’Abayahudi.

Yagize ati:”Salomo yari umusizi kandi abantu benshi iyo bagiye gukoresha ubukwe bifashisha amagambo yuje ubusizi n’ubuhanga bwe na bagenzi be. Nashatse kugaragaza ko natwe dufite ubuhanga bwo kwandika amagambo y’imitoma n’ibisigo bisa nk’amagambo aboneka mu ndirimbo za Salomo, mu migani ndetse no muri Zaburi za Dawudi".

Ubukwe bw’Umusizi Nsazabera Jean de Dieu na Agashami Uwanyagasani Ange Theodette buzaba kuwa 25 Werurwe 2012, bubere imbere y’Itorero ryAbadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rya Kigali English Church i Kibagabaga. Abatumiwe bakazakirirwa mu ‘Gicumbi cy’Umuco’ kuri Stade Amahoro i Remera.

Nsazabera Jean de Dieu na Agashami Uwanyagasani Ange Theodette bitegura kurwubakana

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2012, Umusizi Nsanzabera azasaba, akwe anasezerane imbere y’amategeko mu Murenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku rupapuro rw’ubutumire kandi hagaragaraho ko Nsazabera Jean de Dieu na Agashami Uwanyagasani Ange Theodette bazakora Inkera y’ishimarongora (umuhango wakorwaga nyuma y’ishyingirwa bamaze kumenya ko umusore n’umukobwa barashe intego). Uyu muhango ukazaba kuwa 1 Mata 2012, ubere ku Ntebe y’Abasizi, i Nduba, mu Karere ka Gasabo, aho avuka.

Nsanzabera Jean de Dieu ni Umushakashatsi, Umusizi, Umwanditsi, Umuhanga mu mateka n’umuco, ubuvanganzo n’ibitekerezo, ibisakuzo, imivugo n’ibisigo by’u Rwanda. Yasohoye ibitabo bitandukanye birimo icyitwa “SUBIRA KU ISOKO”, “INKA Z’INDATWA” na “IMITOMA Y’ABATO Vol. 1” ari nacyo yakuyemo interuro igaragara ku butumire bwe.

Ni Gacamigani, umuhanzi n’umuririmbyi akaba na rwiyemezamirimo ufite isosiyete SOFUN Ltd ikora ibintu bitandukanye birimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yabaye umurezi (umwarimu) wigisha ibijyane n’umuco n’amateka y’u Rwanda.

Mu magambo ye yuzuye ubusizi akunze kuvuga ko ari intiti itekerereza ingoma akaba n’umuhanga mu kuvuga amahamba n’amazina y’inka mu mihango ijyanye no gusaba no gukwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza