Uko wakwibagirwa umukunzi mwatandukanye

Yanditswe na
Kuya 9 Mutarama 2012 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Kwibagirwa ibihe byahise ntabwo ari ibintu byoroshye kubyumva. Niba ufite uwo mukundana, kwiga uko wakwibagirwa ibihe byahise bishobora kuba ntacyo bivuze kuri wowe, ariko ushobora kuba ushaka uburyo waha umukunzi wawe amahirwe yo kongera kumugarurira icyizere.
Twifashishije urubuga rwa internet: allwomenstalk.com, hano hari inzira 8 zagufasha kwibagirwa ibyabaye mu buryo bworoshye.
1. Kurira
Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa (...)

Kwibagirwa ibihe byahise ntabwo ari ibintu byoroshye kubyumva. Niba ufite uwo mukundana, kwiga uko wakwibagirwa ibihe byahise bishobora kuba ntacyo bivuze kuri wowe, ariko ushobora kuba ushaka uburyo waha umukunzi wawe amahirwe yo kongera kumugarurira icyizere.

Twifashishije urubuga rwa internet: allwomenstalk.com, hano hari inzira 8 zagufasha kwibagirwa ibyabaye mu buryo bworoshye.

1. Kurira

Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.

2. Shaka ibyo uhugiramo

Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.

3. Gusabana n’inshuti zawe

Kuba uri kumwe n’inshuti zawe zigukunda bishobora kukwibagiza mu buryo bworoshye ibyakubayeho.

4. Kwishimisha

Uretse guhugira mu kazi kawe, ushobora no guhugira nko ku gakino cyangwa akantu ukunda kagushimisha nko kwandika cyangwa gushushanya, na byo bikakwibagiza ibyakubayeho.

5. Gushyira kure amafoto ya kera

Gusiba cyangwa gushyira kure amafoto y’inshuti yawe mwakundanaga na byo ni ingenzi mu byagufasha.

6. Kwiyitaho

Mu gihe ibi bikubayeho, kugira ngo wibagirwe, gerageza kwiyitaho kandi unarya neza. Numera neza ku mubiri no mu bitekerezo byawe bizagenda neza, uzatekereza neza. Iyi na yo ni indi ntera yagufasha kwibagirwa ibyahise.

7. Ibagirwa ibya kera

Niba utandukanye n’umukunzi, ibyo ari byo byose hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni igihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza.

8. Tangira bundi bushya

Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira, ugashaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye.

Kwibagirwa ibyakubayeho biragoye cyane kuko ntibyoroshye gutekereza ku mukunzi wawe mwatandukanye ndetse n’ibihe mwagiranye. Ibyo byose rero biri hejuru bishobora kugusfasha.

Inkuru dukesha: UMUGANGA.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza