IGIHE.com > Abantu > Kubaho > Urukundo

Waba uzi ko uburyo umugabo wawe arara(Aryama n’ijoro) bifite icyo bisobanuye ?


Yanditswe kuya 30-06-2011 - Saa 14:09'

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagize icyo bugaragaza mu myitwarire ifitanye isano ya hafi n’uburyo umugabo arara yambaye, niba arara mu myenda izwi nk’ipinjama (Pyjama), ikariso (caleçon) cyangwa se niba arara yambaye ukuri, ndetse n’uburyo aryamamo byose bifite icyo bisobanuye mu miterere n’imyitwarire bye.

1. Niba arara yambaye ipinjama(Pyjama)

Nyuma y’ikorwa ry’inyigo ku bagabo barara bambaye ipinjama, byagaragaye ko aba bagabo baba bakora ibintu vuba kandi batabinyuze ku ruhande (direct) ; ntibakunze kugendera mu kigare cyane, bazwiho kandi kuba intahemuka mu buzima bwabo, aba bagabo kandi bazwiho gukunda umurimo ndetse no gukora ingendo.

Aba bagabo kandi ni abantu bishimira cyane uko bateye, byongeye ni abantu bakunda ko abo babana (abagore babo) babereka ko babitayeho cyane babakorakora (caresser).

Nyamara ariko abantu benshi bakeka ko kurara mu ipinjama biterwa n’uko hari ubushyuhe buringaniye, mbese ibihe bimeze neza.

2. Umugabo urara yikubaganya (yihindukiza cyane, sleeps jogging)

Iyo nyigo yagaragaje ko umuntu nk’uyu aba yiyumvamo kwiyizera, nyamara ariko byagaragaye ko icyo cyizere aba yiyumvamo ntacyo aba afite kuko akenshi atagendera ku bitekerezo ndetse n’ibyifuzo bye.

3. Umugabo uryama yambaye ukuri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugabo uryama yambaye uko yavutse (mbese ibyo umuntu yakwita kwambara ukur)i aba ari umuntu wifitemo ubushobozi bwo guhanga udushya, uretse ko uyu mugabo azwiho cyane guca inyuma uwo bashakanye, bizwi cyane ku nyito y’ubuhehesi.

4. Umugabo urara yambaye akenda k’imbere (sous-vêtements, caleçon)

Iyi nyigo yagaragaje ko abagabo barara mu twenda tw’imbere bakunda kugira amatsiko cyane atuma yifuza kumenya byinshi akenshi bitanabareba. Umuntu nk’uwo kandi ukunda kugira impungenge cyane. Gusa uyu mugabo akunda kurangwa na gahunda cyane ndetse yifuza gukundwa cyane. 

IBITEKEREZO
ehee uwanjye ndamumenye murakoze
Musubize24.01.2012 saa 15:26
VANESSA
sibyo se,nonese niba uba uri kumwe numugore wawe mumaze gukora ibintu ubwo urambwira ngo mwajya gushaka imyenda ?ibyo byaba ari ubutindi cg se ibyo nta rukundo wabikoranye(cg se uba wabikoze wambaye iyo myenda). ibi rero muba mutubeshya mushaka kuduteramo imitima mibi ngo kanaka aguca inyuma kuko arara atambaye.ntimukagendere kuri gahunda z'abazungu ngo zituragire burundu disi we.
Musubize15.07.2011 saa 02:34
mutoni
jye ndemeza ko ari ukuri kuko nanjye mbyibonaho, muzatubwire n'abagore
Musubize8.07.2011 saa 11:30
######
Ndabyemeye nibyo pe ! hari umugabonzi uri muri kategore ya kabiri ndetse niyagatatu ariko niko ameze neza . Uyu mushakashatsi nda mwemeye 100%.Ariko muzatumenyere niba araye yambaye ipinjama byatuma ahinduka akajya mu kiciro cyambere. Murakoze
Musubize6.07.2011 saa 09:54
Hariet
njyewe nkunda kurara niyambariye ukuri kuko mba ndikumwe nuwanjye nakoye ariko biterwa nicy'umuntu akunda.
Musubize1er.07.2011 saa 09:37
######
It is possible for few percentage because it depends on the behaviors of someone is the raison we don't generalise this research.thx,this is my view according to what You have done.
Musubize1er.07.2011 saa 09:02
######
Ntabwo nemeranya namwe mwabazungumwe !
Musubize1er.07.2011 saa 08:20
Tka
Nonese abarara bambaye boxer gusa ? Kandi bagakunda kurara bagaramye,byaba bisobanura iki ??
Musubize1er.07.2011 saa 07:13
######
muratubeshya rwose pe !umuntu yarara kimwe iwe no muri lodge.kurara wambaye cg wambaye ubusa biterwa n'umutekano waho uraye ndetse nuwo muraranye.
Musubize1er.07.2011 saa 07:12
Merry
murasetsa bwakorewe USA nta bwo ar i kgl ubu uzajya gicumbi urarare utambaye.murassetsa koko,ahubwo igihe.muzakore ubwi kgl
Musubize1er.07.2011 saa 06:43
oho
cest du bidon ca
Musubize30.06.2011 saa 23:42
######
ntabwo aribyo 100% kubera ko akenshi biterwa nimico yabantu (aho utuye)
Musubize30.06.2011 saa 23:09
Alex
naho se abagore ??
Musubize30.06.2011 saa 22:37
Kuku
ibi nukubeshya umuntu uko aryama or arara yambaye biterwa naho aryamye uko hameze ubuse haba ari muri summer ukaryama wambaye ipinjama koko ? oya rwose namwe ntimugakurikize ibyo aba bazungu bababeshya ibyo bavuze byose njye ntabyo nemeye. Umuntu wese yaba umugabo cangwa umugore uko arara yambaye or uko aryama bivana nuko yumva biri comfortable kuri we mbese akumva ko yisanzuye or ko ari businzire neza dats all. Wowe mugabo urara wambaye ukuri ibi ntibiguteshe umutwe ngo utangire kurara wambaye ikariso or ipinjama birara bikujena because of what they said, wowe niba wiyizeye ukaba uziko ibintu bavuze ko utanigera ubitekerezaho dont worry wowe uzaze wiyambarira uko ushatse ugiye kuryama ibyo abazungu bavuga namabeshyo ntabwo ari byo.
Musubize30.06.2011 saa 22:28
Fofo
Ibyo uyu mushakashatsi avuze nibyo koko !!!!!
Musubize30.06.2011 saa 21:50
Kayima
yewe jyewe ndabyemera kabisa kurara wambaye ukuri nibyiza. kuko ntabwo ujya gutara ubushyuhe ahandi kabe niyo waba urikumwe nuwawe ahubwo ntabwo wakwirirwa ujya gu charging. sawa murakoze
Musubize30.06.2011 saa 21:11
emmy
ubwo wararana n'umugore wawe ukararawambaye ikariso !!
Musubize30.06.2011 saa 20:17
######
Nta wakemeza ko ari ukuri kuko buri wese abaho bitewe ibyo amenyereye
Musubize30.06.2011 saa 19:01
wfffdf
Birashoboka !
Musubize30.06.2011 saa 17:57
David
Nibyo kabisa. Nkurikije uko my husband ameze birahuye
Musubize30.06.2011 saa 17:22
Hope Jane Utete
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!