Ku nshuro ya kabiri Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga(RINA) ryongeye gutegura ibihembo ryageneye Abanyarwanda bafite impano zibateza imbere ndetse n’abandi muri rusange.
Nk’uko bisanzwe biba ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga “Rwandan International Network Association” ryateguye ibihembo ku Banyarwanda bafite impano zibafasha kwiteza imbere no guteza imbere abandi muri rusange.
Ibyo bihembo bihabwa Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse ubu bitangirwa mu nama yiswe “Urugwiro Conference” mu Rugwiro, nyuma y’amatora akorerwa ku rubuga rwa RINA ari naho ba nyiribikorwa bafite izo mpano biyandikisha, aho buzuza imyirondoro yabo ahabugenewe nyuma yaho, hagakurikiraho guhabwa ibihembo, bihabwa abanyarwanda bafite izo impano batowe kurusha abandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwayezu Olivier, Umuyobozi uhagarariye RINA mu Rwanda yagize ati : “Ibihembo bizatangwa biri mu byiciro bitatu aribyo : “RINA Leadership Award”, “Humanitarian Award”, “Cultural Promoters” abiyandikisha muri izi nzego bemererwa kwiyamamaza kuva tariki 1 Mata 2012, naho kugeza ku itariki kwiyandikisha bikaba kugeza kuya 31 Werurwe 2012”.
Iki gikorwa gisanzwe kiba ku Banyarwanda ku isonga cyahawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu rwego rw’imiyoborere myiza no mu rwego rwo gutiza umurindi banyirubwite muri gahunda nziza baba barihaye, dore ko biri no mu nshingano za RINA gushyigikira Abanyarwanda bafite izo mpano mu rwego rwo kurushaho kuzizamura nuko zarushaho kugirira abandi akamaro.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Bimwe mu bisobanuro by’amateka y’umunsi wa St Valentin
13.02.2013 |
|
Umunsi w’abakundanye cyangwa se “Valentine’s day” uregereje
12.02.2013 |
|
Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema
2.10.2012 |
|
Minisitiri Kalibata yashyikirijwe igihembo yahawe kubera guteza imbere ubuhinzi
30.09.2012 |
|
“Oya Mana ! Umurerwa Sylvie ntiyari uwo gupfa”
2.06.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |