Ibyo utamenye ku kwinjira mu gisirikare kwa Gen James Kabarebe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ugushyingo 2016 saa 06:09
Yasuwe :
1 4

Mu bwana bwe, Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yakuze yanga igisirikare urunuka ku buryo umutima we utatumaga hari n’uwo yagira inama yo kukijyamo cyangwa gukorana na bo; gusa wakwibaza icyatumye icyo yangaga aricyo akora mu buryo bw’umwuga dore ko amazemo imyaka 33.

Kwanga urunuka abasirikare ngo byaturukaga ku myitwarire mibi y’abo muri Uganda aho yabaga irimo kwanga abantu, byagera ku Munyarwanda bikaba ibindi bindi bakamwanga urunuka.

Mu kiganiro Gen Kabarebe aherutse gutangira i Rwamagana mu ihuriro ry’urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG, yabasangije amateka y’uburyo yagiye mu gisirikare abitewe n’ibibi byamubayeho bigatuma agira imbaraga zo gukora ibyiza.

Mu 1983 nibwo Gen Kabarebe yabonye inzira imwinjiza mu gisirikare cya Uganda ku ruhande rwa Museveni wari waragiye mu ishyamba mu 1981 mu rugamba rwo guhirika ku butegetsi Milton Obote.

Ni umwuga Gen Kabarebe yumvaga mu buzima bwe atazakora kuko mu bintu yangaga bibaho ku Isi igisirikare cyazaga ku isonga.

Imvano yo kwanga igisirikare

Urwango igisirikare cya Uganda icyo gihe cyari gifitiye Abanyarwanda, Gen Kabarebe arubara nk’uwarukorewe kuko ngo yiga mu mashuri yisumbuye (muri Uganda) yigeze kwigirwaho kurasa n’abasirikare batatu, bari bamubonye anyuze aho bari bicaye bakina amakarita banywa byeri.

Gen Kabarebe abara iyi nkuru agira ati “Nigeze kuba ndi mu mashuri yisumbuye nigendera ngira ngo navaga gushaka udufaranga, nari nambaye impuzankano y’ishuri abagabo bakinaga amakarita bisekera banywa byeri, bari abasirikare ba Leta y’icyo gihe, amakarita bayashyira hasi bafata imbunda, batangira kunyigiraho kurasa, umwe agafata imbunda akarasa nkabona bikubise inyuma yanjye, ndavuga nti niniruka barangirira nabi ahubwo reka mbe umwana mwiza nibabona ko ntabaye mubi barandeka.”

Icyo gihe ngo yari muto cyane, bakomeza kurasa ariko nawe agenda buhoro kugeza ubwo abacitse. Ibi ngo ni urugero rw’icyatumaga yanga igisirikare ku buryo atatekerezaga kukijyamo.

Urwango rwaje gushibukamo imigenzo ya gitwari

Mu 1982 ubwo Gen Kabarebe yari mu mashuri yisumbuye, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda bari baravuye mu nkambi bakajya mu giturage korora inka n’ibindi, we n’umuryango we bari muri abo.

Avuga ko byabatwaye iminsi 21 kugera ku mupaka w’u Rwanda bashoreye inka ari nako bagenda barwana n’ibisambo agereranya nk’interahamwe zo mu Rwanda. Muri uru rugendo rurerure we yafataga nk’amahirwe kubera ubwana, yatandukanye n’ababyeyi asigara ariwe mukuru mu bo bari kumwe.

Ati “Njye numvaga kuza mu Rwanda ari ibintu byiza, ndavuga nti ‘ese ubu baraduhimye ko turi Abanyarwanda, bakaba batwirukanye badusubiza mu Rwanda, reka n’ubundi twitahire’ urumva iyo uri umwana ntabwo uba uzi politiki zihari.”

Nyuma yo kurara mu mashyamba iriya minsi yose, we n’abo bari kumwe baje kugera ku mupaka w’u Rwanda basigaranye inka 60 muri 200 bari bafite. Ahamya ko iki cyari ikintu kitababaje ugereranyije n’ibyo yabonye ubwo bageraga ku mupaka w’u Rwanda ahitwa Kizinga, ahari akagezi kitwa Umuyanja gatandukanya Uganda n’u Rwanda.

Iyo umuntu yahagararaga mu mazi yo muri uyu mugezi, yamugeraga mu mayunguyungu. Waje kuba impamvu y’intangiriro y’icyiciro gishya cy’ubuzima bwa Gen Kabarebe kuko aribwo yaje gusobanukirwa ko ibyo yitaga amahirwe yo kwirukanwa muri Uganda ari ibyago bikomeye, kuko kaporali umwe mu Ngabo z’u Rwanda yaje kumubera isomo rikomeye.

Ati “Tugeze ku mupaka inka zatangiye kujya mu mazi natwe tujyamo, twagiye kubona tubona akajipe karaje gaturutse Rwempasha ahabaga abasirikare, bwari ubwa mbere nari mbonye umusirikare w’u Rwanda.”

“Uwo musirikare yaraje ati ‘muri kuja [kujya] he?, tubona ibintu birahindutse, arongera ati ‘bisubireyo n’ibyo bika byanyu ntaho byakwirwa muri uru Rwanda.”

Nyuma yo kwinginga no gutakamba, uwo musirikare ngo yabajije ‘akana’ gato kamwe mu bo bagendaga batoragura mu nzira abandi babasize, ati ‘mbese sha ubundi mu Rwanda mwahunze iki?, akana kati “Twahunze abahutu.”

Uwo musirikare yumvise amagambo y’ako kana akubita igitwenge ababwira ijambo ryasembuye Gen Kabarebe akanzura kujya mu gisirikare.

Uwo musirikare ngo yagize ati “Ba sha abo mwahunze barahari ntaho bagiye, muri make reka mbabwire, murabona u Bugande burabanze n’u Rwanda rurabanga, ni ukuvuga ko n’Imana ibanga.”

Arongera ati ‘nta handi mwajya mwigumire muri ayo mazi kandi mutaharenga.”

Wari umunsi ugoye kuko ngo ntawashoboraga kujya inyuma bitewe n’uko abagande bari babatangatanze, no kujya mu Rwanda bidakunda kuko kaporali [uwo musirikare] yari yatanze amabwiriza.

Guhagarara muri ayo mazi kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, bari kumwe n’inka no kuba bari babwiwe ko u Rwanda na Uganda bibanga n’Imana ikaba ibanga, nibyo byatumye Gen Kabarebe afata umwanzuro wo kujya mu gisirikare.

Yagize ati “Ayo masaha namaze mu nyanja niyo yatumye njya mu gisirikare, uwo munsi nibwo natekereje mvuga ngo nta yindi nzira umuntu afite.”

Gen Kabarebe yarwanye n’intare ijoro ryose

Kaporali amaze gutanga amabwiriza, Gen Kabarebe n’abo bari kumwe biyemeje kwambuka, ntiberekeza mu gice cyarimo abantu ahubwo bahitamo kugana muri pariki.

Bafashe iyo nzira mu ijoro barakambika. Bigeze nka saa sita z’ijoro Gen Kabarebe yumva intare yivugiye ku misozi ya Nyarupfubire, bidatinze iba ibagezeho iterura inka iyicisha hejuru ye iyikubita imbere yayiciye umuhogo irimo kunywa amaraso.

Ati “Nari ntararwana n’intare mu buzima ariko najyaga numva kera abantu bakuru bavuga ngo iyo urwana n’intare ikaza igusanga utera intambwe uyisanga, iyo ukoze ikosa ikaza igusanga ugatera intambwe imwe inyuma, iragufata.”

“Twarwanye n’intare burinda bucya turayishorera mu gitondo tuyinjiza mu Muvumba irambuka iragenda.”

Yemeza ko imbaraga yazikuye ku kuba aho muri iyo pariki, hari umuvandimwe wa Sekuru we wari warahiciwe n’intare, we yishyiramo ko itahamutsinda.

Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe

Yinjiye mu gisirikare cya Museveni atwawe mu ikamyo irimo inka

Gen Kabarebe avuga ko yageze mu nkambi yari yajyanywemo ababyeyi n’abandi agasanga umuryango wose urwaye macinya akiyemeza gusubira i Kampala muri Uganda n’amaguru anyuze muri Pariki kuko nta byangombwa yari afite byatuma aca mu nzira nyabagendwa.

Ageze ahitwa Rwentobo mu birometero nka 30 uvuye ku mupaka, yahasanze abantu bapakira inka mu ikamyo byabananiye ahitamo kuba umukoranabushake arazipakira baramwinginga ngo agende ku ikamyo azicunze kugera i Kampala nawe ntiyazuyaza agenda ku mahembe yazo.

Aho i Kampala niho yashakiye uburyo bwamugeza mu ishyamba ryarimo Museveni. Icyo gihe hari mu 1983.

Ati “Nagiye mu gisirikare kubera ibyambayeho byose, mbikuramo umujinya. Ako kababaro ko kutagira igihugu, ako kababaro ko gutotezwa uzira icyo uricyo, ako kababaro ko kubuzwa uburenganzira ntabwo ari njye njyenyine. Buri munyarwanda afite amateka amuremamo ishyaka rituma atibagirwa amateka.”

Intambara ya Uganda irangiye nibwo haje iyo kubohora u Rwanda, Gen Kabarebe avuga ko acyumva ayo makuru yayakiranye amaboko yombi kugeza we na bagenzi be batsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside muri Nyakanga 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza