Murenzi wahanze iziko n’ifuru bikoresha gaz, afite inzozi zo kubaka uruganda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Mata 2018 saa 01:43
Yasuwe :
5 0

Murenzi Nurudine wahanze iziko rya kijyambere rikoresha gaz, rifite n’ifuru yifashishwa mu kotsa ibintu binyuranye nk’imigati, inkoko n’ibindi, ahamya ko amaze kugera ku mushinga ugomba kuruhura abakoreshaga ikiguzi gihanitse bategura amafunguro.

Murenzi w’imyaka 24 wize Civil Engineering mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali ( IPRC) yakoze iri ziko nk’uburyo bwo gutura abaturage umutwaro bari bamaranye imyaka wo gushaka inkwi rimwe na rimwe badafite n’aho bazivana, bikaba binahura na politiki leta ishyize imbere yo gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

Mu kiganiro na IGIHE yahamije ko yasanze amashyiga ari ku isoko ubu yaba akoresha gaz cyangwa amashanyarazi, igiciro cyayo gihanitse, aca undi muvuno atekereza uko yakora ayahendukira benshi.

Yagize ati “Nari nsanzwe nkora amashyiga manini ya gaz akoreshwa mu bucuruzi. Natekereje ku yo Abanyarwanda bo mu ngo bakifashisha ariko akanabafasha gutegura nk’umugati cyangwa inkoko mu ifuru by’umwihariko ku bategetswe amafunguro yihariye na muganga.”

Yongeyeho ati “Nabonaga hari ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe kandi mbona gihangayikishije Isi ndetse n’imishinga yo kugabanya inkwi zikoreshwa mu guteka. Nabonye nkoze imbabura nziza yagabanyiriza umuturage igiciro, ikanamufasha mu buzima buzira imyuka ihumanye.”

Amashyiga yahanze ateganya kuyakora akayaha ibice by’inyuma bikomeye kandi akayafunga mu buryo bwihariye, buzatuma ashobora gukoreshwa mu buryo burambye, mu mudendezo usesuye.

Murenzi w’imyaka 24 yize Civil Engineering mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali ( IPRC)

Murenzi yaharuriwe inzira na Expo ya Made in Rwanda

Mu 2016 nibwo IPRC Kigali yateguye amarushanwa yo guhanga udushya yitabirwa n’imishinga y’ikoranabuhanga 89. Murenzi yahembwe muri ba rwiyemezamirimo beza, abikesha iziko rikoresha amakoro (Makoro Cooking) yahanze, intambwe avuga ko yamuremyemo imbaraga.

Yakomeje agira ati “2016 yampaye imbaraga zo gukora cyane. Nahuye n’abantu bambaza ibyo nakoze, biranshimisha. Nabonye ko nagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyanjye mu guhanga imirimo itanga akazi. Byampaye icyizere ko nakora uruganda rutunganya ibikoresho byaba ibikoze mu byuma cyangwa imbaho, byakemura ibibazo biri mu Rwanda no mu Karere.”

Icyitegererezo cye mu nzozi zo kubaka uruganda, agikomora kuri Samsung, uruganda rurangiranwa rwo muri Korea y’Epfo rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga guhera mu 1938. Rwinjije miliyari $174 mu 2016, mu gihe imibare yo mu 2014 igaragaza ko rwari rufite abakozi 489,000.

Murenzi akomeza agira ati “Nagize inyota yo guhanga akazi. Ubu nshobora kwishyura abakozi batanu bitewe n’imishinga ndi gukoraho. Gusa mfite inzozi zo kwagura. Dukwiye kurenga umupaka wo kwiga dushaka akazi ahubwo tukanareba uko tugahanga.”

Avuga ko kuva yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza yakemuraga ikibazo ahuye nacyo nk’umuntu ukunda kwishakamo ibisubizo. Ni uko impano yo kwikorera yagendaga imukuriramo, akura yumva ko agomba kuzatanga akazi ahokujya kugasaba, agahora yumva ko agomba “gushyira ku isoko ikintu gifatika.”

Murenzi ukorera mu Kigo cya IPRC kimufasha gusuzuma imishinga ye n’ireme ryayo n’uburyo izahangana ku isoko ndetse ahorana icyizere ko uko azagenda atera imbere, azagenda arushaho gushaka aho kwagurira ibikorwa bye.

Yavuze ko ahura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho by’ibanze birimo amabati akoresha ya Imana Steel, imashini zo gutunganya ibyo ari gukoraho n’ibindi.

Nta mabuye y’agaciro dufite, ubukungu bwacu ni mu mutwe

Murenzi yakomoje ku kibazo cy’urubyiruko rwa Afurika rufite imyumvire ko imibereho myiza ruzayibona ari uko rugiye guhaha i Burayi, hari abarohama mu Nyanja bajya mu bihugu bitandukanye gushaka amaramuko, nyamara nabo ibyo bafite barabigezeho mu myaka myinshi, banifashishije imitungo kamere bavanye muri Afurika.

Yagize ati “Mbabazwa n’uko hari ibyo twakabaye dushoboye ariko tudakora. Ibitekerezo by’imishinga birahari ariko abenshi biguma mu mitwe yabo. Tugomba gutumbera ikintu kandi tugakora cyane tukereka abanyamahanga ko nubwo tudafite (u Rwanda) ubutaka bukungahaye ariko dufite imitwe ikungahaye.”

Yasobanuye ko ayoborwa n’icyerekezo cy’Isi aho umuherwe ari ufite inganda zikomeye mu gihe mbere yari utunze ibikingi by’ubutaka.

Murenzi yavuze uko yanze kujya muri Amerika kuko afite inzozi ze atarakabya. Ati “Mfite mukuru wanjye uba muri Amerika. Buri gihe aba ambwira ati waje hano ariko nkamubwira nti aho ngaho bamaze kubaka iterambere ryabo mu myaka yashize. Mfite inzozi zo kubaka ibintu bifatika.”

Intego afite ni ukugaragaza ibikorwa bye binyuze mu mamurikagurisha atandukanye. Murenzi yanatangiye Ikompanyi ye yitwa “Here and Now Group”, ateganya ko izavamo uruganda ruzajya rukora ibikoresho by’ingeri zose.

Murenzi afite Ikompanyi yitwa Here and Now Grp afite inzozi zo kwagura ikaba uruganda rukomeye
Murenzi akorera imishinga ye aho yatijwe na IPRC Kigali
Murenzi Nurudine na mugenzi we Mukeshimana Innocent batunganya ishyiga rikoresha gaz
Murenzi Nurudine yahanze iziko n’ifuru bikoresha gaz mu mushinga uzaruhura abakoreshaga ikiguzi gihanitse bategura amafunguro
Nurudine yize amasomo ye afite intego yo kuzatanga akazi ku bandi
Imashini igezweho yifashishwa mu gusiga amarangi yifashishije umwuka
Imashini ikoreshwa mu guhina ibyuma mbere yo gutangira gukoreshwa
Iyi furu ishobora gutekwamo amafunguro atandukanye arimo n'inkoko
Mu gusuzuma iyi furu yatetswemo Pain coupé ndetse mu minota 20 yari yahiye; mu gihe inkoko yahiye mu gihe kiri hagati y'iminota 25 na 30

Amafoto na Video: Nizigiyimana Hassan U.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza