Prof Gahutu yakoze ubuhe bushakashatsi bwatumye ashimirwa ku rwego rw’Isi?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Ugushyingo 2016 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Prof. Jean Bosco Gahutu usanzwe wigisha mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe muri batatu bashyikirijwe imidali n’Ikigo Mpuzamahanga guteza imbere Ubumenyi, The Worl Academy of Sciences, TWAS.

Ni igikorwa cyabaye mu nama ngarukamwaka ya TWAS y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Mbere i Kigali, ihuje abahanga mu bya siyansi baturutse mu bihugu bisaga 52, ikaba ari ubwa kane ibereye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Nigeria mu 1995, Senegal mu 1999 na Afurika y’epfo muri 2009.

Uyu mudali wa ’TWAS Medal Lectures’ Prof Gahutu yasangiye na Prof Daan Frenkel wo mu Bwongereza, na Dr. Samira Omar Asem wo muri Kuwait, watangiye gutangwa mu 1996, hashimirwa abafite ibyo bagezeho mu bushakashatsi, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Prof. Gahutu yavuze ko byagaragaye ko mu bihugu byinshi abaturage bafite ikibazo cy’amaraso make, bigatuma barwaragurika n’abana ntibakure neza kandi bamwe ntibabashe kubona ibiribwa byose bakeneye.

Kuba nk’Abanyarwanda 80% barya ibishimbo kandi nibura umwe akarya garama 150 ku munsi, havutse igitekerezo ko kubona ibishyimbo by’indobanure byakemura ikibazo kurusha uko umuntu yakwiyemeza kujya yongera ubutare (Iron: yongera amaraso n’ibiyagize), mu byo barya, kuko bose batanabibona.

Mu gukorera hamwe n’abandi bashakashatsi, ngo babutangiye mu 2004 muri gahunda mpuzamahanga yo gukora ubushakashatsi mu by’imirire.

Ati “Aho ngaho rero dufatanyije n’ibindi bigo by’ubushakashatsi twagiye tugerageza kureba, ese bya bishyimbo by’indobanure bituruka ku kubangurira igishyimbo gifite intungamubiri nke ku gifite nyinshi, noneho hakaboneka igishyimbo cyagira akamaro kurushaho, ese niba bavuze ngo gifite akamaro, iyo ukigaburiye abantu koko biragaragara kogifite akamaro?”

Hamwe n’izindi mpuguke bafatanyije, ngo bakoze inyigo mu 2008, 2010, 2012, 2014 kugeza n’ubu, bakagenda bagaburira abantu ibishyimbo by’indobanure bakagereranya ibisanzwe bareba niba hari icyo byungura mu mubiri.

Abandi bashakashatsi ngo banyuzwe n’uko mu Rwanda byakozwe, abashinzwe gukwirakwiza ibihingwa no kongera umusaruro nabo batangira kubikora.

Prof Gahutu yakomeje ati “Ubu biriya bihingwa by’indobanure ubona, bituruka kuri izo nyigo tuba twakoze. Ni ukuvuga ko twe twagize uruhare mu kugerageza kubikora neza bigenda neza. Hari n’izindi nyigo twagiye dukora nko mu kurwanya malaria n’izindi ndwara.’’

Hakenewe ubushakashati buhindura imibereho y’abaturage

Prof Gahutu avuga ko uretse ubushakashatsi ku byerekeye imirire, hari n’ubukorwa ku zindi ndwara kuko nazo zigabanya amaraso n’ubushobozi mu mubiri, hakarebwa ibyagezweho mu kubonera abantu ubushobozi bwo kwivuza, ndetse “igikenewe ni ugukora ubushakashati butuma imibereho y’abantu igenda neza kurushaho”.

Yavuze ko icyo abashakashatsi baburaga mbere kigenda kiboneka, kubera ko kuba mu 1994 hari abashakashatsi n’abarimu bake, ariko ubu bakagenda biyongera, ndetse n’ubushobozi buke mu bikoresho ubu buragenda bubonerwa umuti.

Ati “Niyo mpamvu no muri za kaminuza zacu, zari zimaze kugira abantu bashobora kwishyira hamwe bafatanyije n’abandi hano mu gihugu cyacu, bagakora ubushakashatsi bwatuma babasha kubona umusaruro, kandi n’ibindi bikorwa bigashingira ku cyagaragaye y’uko gifite akamaro.’’

Muri ibyo bihembo kandi hahembwe benshi mu ngeri zirimo imibare, ubuvuzi, ubutabire n’ibindi, abahawe ibihembo bakaba barongerwagaho $ 15 000, bigahabwa abahanga bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, harimo igihembo gikuru, 2016 TWAS-Lenovo Prize cyegukanwe n’Umushinwa Zhao Dongyuan, wahawe igihembo na $100 000.

Muri iyi nama iteraniye i Kigali, u Rwanda ruzagaragaza intambwe yatewe mu myaka icumi ishize rutangije gahunda yo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya byafashije mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.

Mu biganiro by’abashakashatsi ku bumenyi bw’ikirere, hazavugwa ku bijyanye na telesikope ya mbere nini ku isi yiswe “Square Kilometre Array”, iteganywa gushyirwa muri Africa y’Epfo na Australia.

TWAS yashinzwe mu 1983, ifite intego yo gushyigikira iterambere rirambye binyuze mu bushakashatsi, uburezi, ingamba ngenderwaho na dipolomasi, binyuze mu gufasha urubyiruko rw’abahanga mu by’ubumenyi no gusangira ubunararibonye mu gukemura ibibazo bikomeye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bihura nabyo.

Prof Gahutu (wa kabiri uhereye ibumoso mu bicaye) mu ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Abitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza