Dr Rutagwenda yatowe mu nzego z’ubuyobozi za OIE


Yanditswe kuya 7-06-2012 - Saa 06:54' na IGIHE

Dr Rutagwenda Theogene wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi, nyuma yo kugirwa visi perezida ushinzwe igice cy’Afurika mu muryango Mpuzamahanga wita ku buzima bw’inyamaswa (Organization for Animal Health, OIE), yatangaje ko agiye guharanira gutsinsura nyinshi mu ndwara zikunze kwibasira inyamaswa kuri uyu mugabane.

Ubwo Rutagwenda watowe mu nama ya OIE iheruka kubera I Paris mu Bufaransa yaganiraga na TNT dukesha iyi nkuru, yagize ati : “Hari indwara zigera kuri 80 zizwi na OIE, kandi 54 muri zo zigaragara cyane muri Afurika, 24 muri zo zikaba zibasira inyamaswa zo mu ishyamba. Ibi bituma Afurika ikwiye kwita ku kamaro ka gahunda yiswe One Health, ubu bukaba ari uburyo bwo kongera imikoranire hagati y’inzego zose zirebana n’ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije.”

Yakomeje agira ati : “Afurika ikeneye gukora ubucuruzi bw’inyamaswa n’ibizikomokaho hirindwa izi ndwara(…)tuzakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu kuzirwanya.”

Ubwo Rutagwenda yatorerwaga visi perezida ushinzwe igice cy’Afurika mu muryango Mpuzamahanga wita ku buzima bw’inyamaswa, Dr Marosi Molomo ukomoka muri Lesotho yatorewe kuba perezida ushinzwe umugabane w’Afurika.

Mu byizweho kandi muri iyo nama ya OIE yabereye I Paris harimo indwara nshya ziri kwibasira amatungo ziturutse ku cyorezo gishya cyiswe Schimallenberg cyahereye mu Budage mu mwaka ushize none kikaba cyarakwiye ku mugabane w’u Burayi bw’Uburengerazuba.

IBITEKEREZO
you deserve it dr, u're a hard working man, honest, a good leader above all u're a genious. anybody who has got a chance to work with u gives testimony on it. Good luck and i know you are going to be a good Rwandan ambassador due to your unique blessed character. God guidance and protection in your new challenges.
Musubize11.06.2012 saa 15:28
hyht
Congratulations Dr, I wish you all the best, Komeza utsinde kuko urabishoboye.
Congratulations Dr, I wish you all the best, Komeza utsinde kuko urabishoboye.
Congrats Dr.Nkurikije uko mbazi aba Dr basobanutse muri iki gihugu babiri ba mbere ni RUTAGWENDA na ZIMULINDA.Dr bari baratinze,ni aha Zimulinda n'ubwo hari abatamwibonamo kubera uko yanga amatiku kdi atarya ruswa nta bwoba
Musubize8.06.2012 saa 05:21
Dr
Wawo ! Dr congratulations uwo mwanya warukwiye kubona umuyobozi ushoboye nkawe !! Imana zakomeze kukongerera Ubuhanga n'Umutimanama maze nabataribazi imikorere myiza yawe imahanga bazakwigireho. I wish You All the Best !
Musubize7.06.2012 saa 20:15
H. Ted
Grossomodo na Munyandekwe mufite icyo mupfa na ZIMULINDA ; ni uko mutamwibonagamo kandi akanga amatiku n'ubutirigaranya bw'abanyandiza mu tari mworoshye icyo gihe. Yahabaye mbere ya 1994 mutazi uwo ariwe ku bwa ba Mboneye E. Nyuma mu mubona ari S/P . Kuri bamwe nti byari byoroshye. Ubu ni umukozi wo mu rwego rwo hejuru, ni Dr Vétérinaire ufite uburambe bw'igihe kirekire. Erega ubundi iyo myanya mu gaba mutari n'abagaba si nacyo cyangombwa , icyi ngenzi ni ugukorana umurava no gukunda akazi hagamijwe kuzana agashya ku mibereho y'umunyarwanda nkuko prezida wa REPUBLIKA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME akunda kubitwibutsa. Aho uri gira icyo umurira umuturage atere intambwe. Niba ushaka icyororo cy' ingurube ukakibura, ntarukwavu rwakijyambere, iziriho zabaye amacugane, BRAVO ku nkoko zo n'umvise zaragarutse turuhutse inzira ya KAMPALA NA MILEMBE , ihene zibyara batatu zirihe ? Kandi brochette ari buri mugoroba. Imbata, ibishuhe, ubuki ? Gahunda y'intanga ? IKIGO CY'IGIHUGU Gishinzwe amatungo magufi (CNPE : Centre National du Petit Elevage) cyasimbujwe iki ? None ngo uragaba. Nageze muri BURUKINA FASO nsanga bigisha abahinzi gutera intanga amatungo magufi, iwacu wabikurahe ? ARIKO ABANYARWANDA TUGOMBA KUBA TUZI KUBESHYA NO KWIBESHYA MU BIREBANA N' ITERAMBERE. NYAMARA AHO BUKERA ABENSHI TUREGURA cg TWEGUZWE kubera ko gahunda ya VISION 2020 IGIHE .COM ngusabye kundekera inkuru igahita dore ko maze n'iminsi mbona amakuru mungezaho harajemo akabazo, mbona ariya abanza gusa andi sinzi uko mwabigenje. T H A N K S
Musubize7.06.2012 saa 17:09
gq
it z an honor for all rwanda vet family. Conglatulations.
Musubize7.06.2012 saa 15:01
ruks
dr .amina iyo ningororano y'imana uko ukunda abantu bayo ukabuabaha uka bacira bugufi,naho abigira intare nka ba shemu ngo niba pofu da,imana izakuge imbere muribyose.
Musubize7.06.2012 saa 14:31
bugingo
dr .amina iyo ningororano y'imana uko ukunda abantu bayo ukabuabaha uka bacira bugufi,naho abigira intare nka ba shemu ngo niba pofu da,imana izakuge imbere muribyose.
Musubize7.06.2012 saa 14:31
bugingo
Dr Z. ari Sous Prefet mwa ! Yari afite ibikabyo, dufite abayobozi baba babitohoje.
Musubize7.06.2012 saa 10:26
Grossomodo
Sha Dr zimurinda ! Uzabaze amateka ye ku Ndiza cg uzajye kubaza abaturage baho uko azwiyo nibwo uzamenya niba Imana yakwemera ko azamuka ! Yakurira mu ruhu mon cher• Tks
Musubize7.06.2012 saa 09:37
munyandekwe
Congrat Dr Theogene , I'm very happy for you that the whole world knows your performences and that you're Honest,Wise and Excelent leader . We love you Dr. May God bless and I wish u success.
Musubize7.06.2012 saa 09:03
Joel
Muraho mwese,ndabona ari DR Christine wakagombye kumusimbura kuri uwo mwanya
Musubize7.06.2012 saa 07:12
rudede
Congratulation to Dr amahirwe menshi mumumirimo mishya uhawe burya ugira neza ukabisanga imbere bonne chance
Musubize7.06.2012 saa 04:41
jane
Congrats mzee,birashimishije,the right person in the right place. Hari n'abandi basaza nka ba Dr Zimulinda nabo baheze iyo mu cyaro kdi bazi ibintu nabo barebe uko babazamura
Musubize7.06.2012 saa 04:33
irina
Congratulation to Dr. Rutagwenda uri umusaza mwiza, rwose uri imfura pe !! Imana igukomeza mu mirimo mishya uhawe.
Musubize7.06.2012 saa 02:10
hallooo
Congs Dr. Naho wariwaratinze kugirwa umuyobozi kurwego rwamahanga. nkwifurije imirimo myiza kandi urinfura yinyangamugayo uzagume uheshe ishema igihugu cyawe. Nunva ko nomumuryango wanyu murabahanga cyane mugemubishimira imana.
Musubize7.06.2012 saa 02:03
gasana
Congratulation Dr uri umusaza mwiza udasuzugura abakugana ubakirana urugwiro , ntabwo wikanyiza nk'abayobozi bamwe na bamwe. Ugushaka yinjira mu biro byawe yisanga. abagutoye bashishoje.
Musubize7.06.2012 saa 01:12
mutore
Ni byiza, gusa ni uko numva yongerewe akazi atazabona akanya gahagije ko gukebura abaveternaires bo mu cyaro ngo bafashe abaturage kurwanya izo ndwara no mu matungo yabo ndetse n'izindi gahunda nk'izo gutera intanga inka. Gushaka veternaire mu giturage ukamubona ni amahirwe kandi muri buri murenge twumva ngo aba ahari. Azabikorere iperereza arebe.

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!