Genève : Igitabo cy’Umunyandarwandakazi cyahize ibindi


Yanditswe kuya 27-04-2012 - Saa 15:13'

Scholastique Mukasonga ni Umunyarwandakazi umaze kwandika ibitabo bine, icyo yanditse bwa mbere yacyise “Inyenzi ou les Cafards”, yarakomeje arandika none icyo aherutse gushyira ahagaragara cyahawe igihembo cyiswe “Ahmadou Kourouma”.

Mukasonga wavutse mu 1956 yagize ubuzima bubi akiri umwana bushingiye ku gutotezwa no gushaka kwica umuryango we.

Mu mwaka w’1960 nibwo umuryango we wagiye gutura i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ubwo yari mu ishuri ry’abasosiyare i Butare mu 1973 (Ecole d’assistante sociale de Butare) yarirukanywe bituma ahungira i Burundi aho yamaze imyaka 19, nyuma akerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa (yahageze mu mwaka w’1992).

Mu mwaka w’1994 ubwo abasaga miliyoni bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 27 barimo nyina umubyara witwaga Stefania barishwe ; agahinda karushaho kwiyongera.

Nyuma y’imyaka 12 ni ukuvuga mu mwaka w’2006 nibwo yanditse igitabo cye cya mbere kivuga ku buzima bwe bwite aho yagaragaje imibereho ye n’iyaranze umuryango we acyita “Inyenzi ou les Cafards”.
Nyuma yo gushyira hanze iki gitabo cyasohowe n’icyapiro ryitwa ‘Gallimard’ Mukasonga avuga ko yinjiye mu buzima bushya bw’abanditsi agamije kugaragaza ibintu bitandukanye.

Nyuma y’imyaka ibiri nibwo yahise yongera ashyira ahagaraga ikindi gitabo kitwa ‘La Femme aux pieds nus’ (Umugore wambaye ibirenge). Iki gitabo yacyanditse mu rwego rwo kwibuka nyina umubyara wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bagore bose bagaragaje ubutwari.

Iki gitabo cyaramamaye kugeza n’ubwo cyahawe igihembo cyitwa ‘Prix Seligman’ nk’igitabo cyagaragayemo inyandiko nziza irwanya amacakubiri.

Uyu mugore uvuga imibabaro mu bitabo bye, bigaragaramo ubuhanga nk’uko imbuga za internet zitandukanye zo mu Bufaransa zibivuga, uretse kuba umwanditsi ni n’umusizi, akaba amaze kwandika ibitabo bine, bitatu muribyo bikaba byarahawe ibihembo.

Icya mbere yise “Inyenzi ou les Cafards” cyasohotse muri muri 2006, icya kabiri cyitwa “La femme aux pieds nus cyasohotse muri 2008, “L’Iguifou, Nouvelles rwandaises” cyasohotse muri 2010 kigahabwa igihembo cyitwa ‘prix Renaissance de la nouvelle 2011’ cyari igitabo cye cya gatatu, ndetse n’icya kane aheruka gushyira ahagaraga ku itariki ya 1 Werurwe 2012 cyitwa “Notre-Dame du Nil” cyahawe igihembo kuri uyu wa 26 Mata 2012.

Uko yakiriye igihembo yahawe

Kuri uyu wa 26 Mata 2012, i Genève mu Busuwisi nibwo Mukasonga yakiriye igihembo cyiswe Ahmadou Kourouma kubera igitabo cye yise “Notre-Dame du Nil”.

Iki gihembo yagihawe nk’Umunyafurika wanditse igitabo cyiza ndetse kigakundwa n’abantu batandukanye. Uretse uyu Munyarwandakazi wahawe iki gihembo abandi Banyafurika bigeze guhabwa igihembo nk’iki barimo Nimrod, Kossi Efoui, Florent Couao-Zotti na Emmanuel Dongala. Nkuko ikinyamakuru Tribune de Genève kibitangaza.

Agira icyo avuga ku gihembo yahawe, Scholastique Mukasonga ku rubuga rwe rwa facebook yanditse ati : “Nejejewe cyane n’igihembo Ahmadou Kourouma nahawe kuri uyu wa 26 Mata kubera igitabo cyanjyeNotre-Dame du Nil”.

Iki gihembo cyitiriwe Umwanditsi w’Umunyacote d’Ivoire Ahmadou Kourouma witabye Imana kuwa 11 Ukuboza afite imyaka 76, iyi ikaba yari inshuro ya cyenda gitanzwe.

Ibitabo byanditswe na Mukasonga
Igitabo Notre-Dame du Nil cyahawe igihembo kuri uyu wa 26 Mata 2012
IBITEKEREZO
Nyuma yakababaro you are sucessfull, thats a good example to some of us twaheranywe n'amateka. Mme ibyo bikorwa bitwemeza ya mvugo " IBYIZA BIRIMBERE. God Bless You our sister, ukomeze kwesa imihigo. Ariko ibyo bitabo ugerageze ubigeze mu Rwanda ku bwinshi.
Musubize30.05.2012 saa 11:17
gaby
Congratulation to Scholastique Go a head
Musubize28.04.2012 saa 06:24
Freedom
Nanjye ndagushimiye cyane gusa utumenyesheje uko icyo gitabo twakibona byadufasha cyane twibuka uko ababyeyi bacu babayeho mu bihe byashize cyane cyane mu bihe by'itotezwa kugeza ababisha babadukuyemo tukibakunda. Imana ikurinde aho uri ariko uzananyaruke utange ibiganiro kuri ibyo bitabo ntibizashimwe n'abazungu gusa.
Musubize28.04.2012 saa 05:53
mukuzimana philbert
Numvise limwe kuli RFI umunyamakuru w'umufransakazi avuga kugitabo IGIFU cyarimo utuntu dusekeje ariko harimo na message igaragaza uko Scholastique yavuye mubukene akagera kubundi buzima anyuze munzira yo kwiga amashuli n'uko yagiye amenya ibigezweho ahereye ku mibereho yo mugiturage. Numvisemo akababaro, numvamo ibishekeje ariko isomo navanyemo ryari iry''icyizere. Bravo
Musubize28.04.2012 saa 05:36
Jean M.
Mukasonga ni umudamu w'umuhanga ndamwemera cyane ! yandika igitabo cye cya mbere yaje i Nyamata kureba uko u Rwanda yaburiyemo abe rumeze, kandi uretse no kwandika yateye inkunga APEBU (Nyamata) ; Twishimiye igihembo cyawe.
Musubize28.04.2012 saa 04:39
kaka
Ma Soeur, conglatulations hari n'abandi batavugwa, not only ko batabazi ahubwo ko, ...............Umunyarwanda yaravuze ngo "Abahanga bari inyuma", Future pas "outside" ; urwego ugezemo, uzafashe barumuna na basaza bawe bato kururenga ariko nibaruhagera bazaguhe impundu bavuga bati : "Utugejeje aha niyibukwe".
Musubize28.04.2012 saa 03:42
ndugaruga
Sinasomye ibitabo byawe ariko ndagushimiye. Go ahead.
Musubize27.04.2012 saa 16:33
rwubaka
Félicitation Schola !
Musubize27.04.2012 saa 14:21
Chris
Birashimishije. Big up Mme
Musubize27.04.2012 saa 14:04
J
nibyiza ko natwe abanyarwanda dukora udushya haba mu Rwanda, muri Africa ndetse no kwisi yose. MUKASONGA atubere urugero rwiza.
Musubize27.04.2012 saa 12:32
didi
Ndashimira Scholastique kuba yarashyize ahagaragara imibereho yabanyarwanda 1960-1994 mubitabo bye. Ibyabaye byarabaye, ayo n'amateka yacu ! Duharanire kubaho n'ejo hazaza heza.
Musubize27.04.2012 saa 11:39
assumpta
Komereza aho Sister. We are proud of you.
Musubize27.04.2012 saa 10:55
Dan
komerezaho. ibyo ukora abanyarwanda turabikunda. Scholastique Mukasonga, courage !
Musubize27.04.2012 saa 10:10
shyaka
courage our sister ,na komeze umurego turamushyigikiye kandi komeza ube aho abawe bali kuba.
Musubize27.04.2012 saa 09:48
bumva
cngratulations to her
Musubize27.04.2012 saa 09:38
rc
Felicitations Schola, Therese, Elodie na Marie barakwishimiye kandi barakuramutsa cyane, komeza ujye imbere, kandi ntugaheranwe n'agahinda, ubuzima burakomeza. Imana niyo Nkuru, Iguhe umugisha
Musubize27.04.2012 saa 09:20
Rugwiro
Felicitations Schola, Therese, Elodie na Marie barakwishimiye kandi barakuramutsa cyane, komeza ujye imbere, kandi ntugaheranwe n'agahinda, ubuzima burakomeza. Imana niyo Nkuru, Iguhe umugisha
Musubize27.04.2012 saa 09:20
Rugwiro
Muvandimwe dufatanije akababaro, ndagushimye cyane kandi Imana ikomeze kuguha imigisha no kubana nawe ! Komereza ahao kugirango dukomeze guha abacu agaciro kandi tunabaha gukoeza kubaho muli izo nyandiko kandi tunamenyesha isi ishyano twagushije. Umva mu byukuli sindabona intege zisoma ibitabo bya Genocide aliko icyo cyawe undangiye aho nakigura numva nagisoma. Ndavuga la Femme aux pieds nus kuko nanjye bituma numva na mama wanjye kimureba. Ngaho komera Mama !
Musubize27.04.2012 saa 09:19
Maya
Tumuhaye impundu. Nakomeze aduheshe ishema ye ! Njye nkunda abantu b'abanyabwenge kandi bandika. Ureke abirirwa mi bigambo by'amatiku bitampaye agaciro, ariko bagatinya gufata ikaramu ngo hato hatazagira ababaseka bamaze kubasesengura. Bravo Schola !
Musubize27.04.2012 saa 09:16
Rekandebe

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!