Kaneza Elisabeth yashinze ihuriro rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga


Yanditswe kuya 22-10-2012 - Saa 05:46' na Olivier Muhirwa

Umunyarwandakazi Kaneza Elisabeth uba mu gihugu cy’u Budage yashinze ihuriro rihuza urubyiruko rw’ Abanyarwanda baba mu Budage, Ruanda Connection, aho kugeza ubu hari ibikorwa byinshi we na bagenzi be bamaze gukora byo guhuriza hamwe urubyiruko.

Mu Kiganiro kirambuye Kaneza Elisabeth w’imyaka 25 y’amavuko, yasobanuriye IGIHE aho igitekerezo cyo gushinga iryo huriro cyaturutse, ndetse n’uko yabashije gushyira mu bikorwa icyo gitekerezo cye.

IGIHE : Turagushimiye kuba uduhaye umwanya wo kuganira nawe, ese watwibwira kugirango abatakuzi babashe kukumenya ?

Kaneza : Nitwa Kaneza Elisabeth mba mu Budage hashize imyaka 18 ariko navukiye mu Rwanda, mfite imyaka 25, ndakora kandi ndimo ndaniga ikiciro cya gatatu cya kaminuza.

IGIHE : Uwakumva imyaka umaze mu Budage ntabwo yatekereza ko uvuga Ikinyarwanda kimeze gutya, ni irihe banga wakoresheje kugirango ukomeze uvuge Ikinyarwanda kandi neza ?

Kaneza : Ikinyarwanda navuye mu Rwanda mvuga gikeya ariko ngeze hanze nibwo nakimenye cyane kuko ababyeyi banjye bakomeje kukivuga, ariko tuniga n’Ikidage kandi dutozwa kuvuga Ikinyarwanda mu rugo.

IGIHE : Kugirango se muve mu Rwanda mujya kuba mu Budage byagenze gute ?

Kaneza : Twavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ubwo twari duhunze, ni uko twaje dutangira amashuri n’ababyeyi babona akazi, duhitamo kuba mu Budage.

IGIHE : Ubu se ujya ukurikira amakuru yo mu Rwanda ?

Kaneza : Amakuru yo mu Rwanda ndayakurikira, n’ukuntu ibihe byagiye biba byiza n’ababyeyi bagasubira mu Rwanda bakahasura natwe tukahasura. N’ubwo byamfashe igihe kinini kugirango ntinyuke gusubira mu Rwanda ariko ubu njyayo nibura rimwe mu mwaka, kandi mbona harabaye heza cyane. Njyayo bwa mbere naratunguwe kuko usanga abantu baba hanze baza mu Rwanda aribo baba bafite ikibazo kugirango baze mu gihugu, abantu mu gihugu ubona barateye imbere kandi bafungutse mu mutwe.

IGIHE : Ese nkawe nk’umuntu w’urubyiruko utekereza iki ku gihugu cyawe ? Utekereza kuba uzagaruka se, cyangwa wafashe ubwenegihugu bw’u Budage ?

Kaneza : Ntabwo nafashe ubwenegihugu, gusa numva ndi Umunyarwanda kandi ushobora kuzasubira mu Rwanda kubayo. Gusa numvaga ko igihugu cyakora uburyo bwo gutanga amahirwe ku rubyiruko kandi bakabona icyo bakoresha ubumenyi bafite ariko ibi biragenda bigerwaho kuburyo mbona hari ikizere cy’ahazaza igihugu gifite.

Uko yashinze ihuriro

IGIHE : Ni iki se uteganya mu gufasha urundi rubyiruko rutarabasha kugera mu Rwanda kumenya amakuru yarwo ?
Kaneza : Mvuye mu Rwanda natangiye kuganira n’urundi rubyiruko bambaza uko nagiye yo, kuko bari bafite ibibazo byinshi bibaza, urubyiruko rubura amakuru kubera kuba hanze igihe kinini, ibi rero byo kutabona amakuru ahagije bituma abana bato batinya kugaruka gusura igihugu cyabo.

Aho rero niho nakuye igitekerezo cyo kuba nashinga ihuriro, maze nkabasha kugeza ya makuru meza yo mu Rwanda ku bandi baba mu mahanga nkanababwira ko hari urubyiruko rurimo kubaka igihugu kandi ubu dufite igihugu kimwe, gitandukanye n’icy’ababyeyi bacu, kuko ubu hari ikindi gihugu y’abakiri bato, gikomeye, gikora, kandi cyinihuta mu iterambere kandi dufite inyungu zimwe kuko dukunda ikoranabuhanga, iterambere ndetse n’ibindi. Aho rero niho mu mutwe wanjye hajemo ijambo Connection (Umuyoboro) ntekereza guhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze mfata icyemezo cyo gutangira gutyo.

IGIHE : Ese iri huriro ryatangiye ryari, kuva ryatangira mumaze kugera kuki ?

Kaneza : Iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2011, dutangira duhuza Abanyarwanda bari i Berlin n’inshuti z’u Rwanda dukora ibirori byo kwizihiza Noheli, byabaye byiza kuko aribwo bwa mbere byari bibaye, kandi byari byiza bitangaje kuba ari urubyiruko rutangiye guhuza Abanyarwanda, ibi byaturutse mu rubyiruko rw’Abanyarwanda badaheruka mu Rwanda cyangwa se n’abandi batari bagerayo. Kugeza ubu turi batanu mu buyobozi, ariko tumaze guhuza urubyiruko rwinshi aho dukoresha cyane cyane imbuga nkoranyambaga.

Twakoze kandi n’irindi huriro ry’i Kigali kugirango n’urubyiruko ruri mu Rwanda ruduhe amakuru, dore ko hari ababaye mu mahanga bagasubira mu Rwanda, ibi byose tubikora kugirango habe amakuru atandukanye urubyiruko ruhanahana.

IGIHE : Hanyuma ubu mukora iki muri iri huriro ?

Kaneza : Tuzi ko hari urubyiruko ruri hanze rufite amatsiko yo kumenya ibiri mu Rwanda, bakibaza ngo amahirwe dufite mu Rwanda ni ayahe ? Hari Urubyiruko ruba hanze ariko rutabona icyo rwaza gukorera mu Randa dore ko n’imiryango yabo iba hanze cyangwa se batagifite abavandimwe mu gihugu. Ibyo rero nibyo bituma dukora kugirango dusobanurire urwo rubyiruko amahirwe babona n’ibyiza biri mu gihugu cyabo.

Icya mbere ariko twakoze ni ugushaka uburyo Urubyiruko rwabanza guhura kandi tukanakomera ku muco wacu, kuko dufite ababyeyi bawuzi, ndetse bakanatwigisha amateka tukagarura umuco Nyarwanda mu buzima bwacu hanze. Kuko urubyiruko usanga barakuriye hanze bakagerageza gufata umuco w’ahandi ariko sosiyeti ubamo bahora bakubwira ko utari uwaho n’iyo waba ufite ubwenegihugu bakubaza inkomoko yawe byanga bikunze.

IGIHE : Ese ubona urubyiruko rw’Abanyarwanda rukeneye iki ?

Kaneza : Kuri ubu urubyiruko icyo rukeneye ni ukurubaha amahirwe bakabona icyo bagomba gukora kandi bakabona ubushobozi, bakabona akazi, atari akazi gusa ariko ndetse bakabona n’aho babonera aho bagararariza impano zabo bakabona aho bashyirira mu ngiro ubumenyi bafite, kandi icyi mbona ibi ari iby’ingenzi cyane, gufasha urubyiruko kwifasha. Ibi biragenda bigerwaho,twafata nk’urugero rw’urubyiruko rwinshi rwarangije amashuri bagatangira guhanga imirimo cyangwa se bakaba abahanzi. Iri ni iterambere ryiza.

IGIHE : Ni iki wabwira ababyeyi barerera mu mahanga

Kaneza : Ababyeyi ni ingirakamaro nibo bafite urufunguzo rwo gutuma abana basubira mu Rwanda cyangwa se bagira ubushake bwo kuhagaruka, gusa icyo nababwira ni uko ibyo ababyeyi banyuzemo byaba byiza cyangwa bibi badakwiye kugusha abana mu mateka, niba ibyiza cyangwa ibibi dufatanyirize hamwe kubikosora ariko byegutuma abana banga iwabo kuko ibyabaye mu Rwanda byose byabaye hagati y’abantu, gusa twemere ko abana batagomba kugwa muri ayo mateka. Kuko n’iyo wakurira mu mahanga uba byanga bikunze ushaka kumenya aho ukomoka, kandi n’ababyeyi nabo bagerageza bashake amakuru y’ibibera mu gihugu cyabo.

IGIHE : Turagushimiye kuba wemeye kuganira natwe, kandi mukomeze mugire ibihe byiza.

Kaneza  : Turabashimiye namwe murakoze.

Bamwe mu bagize Ruanda Connection
Abagize iri kuriro bagira n'umwanya wo kujya gusura u Rwanda, aha bari bagiye muri gahunda ya Ngwino urebe
Kaneza na bagenzi be bamufasheje gushyira igitekerezo mu bikorwa

Ushobora gukanda aha ukamenya ibikorwa by’iri huriro

IBITEKEREZO
abanikire ibigoli namwe ngo akunda urwanda !!!!mon yeux !!! yohoho iyaba mwari muziko se ari fdrl nsansansa,kandi cg nawe araneka !!! mwizugire ejo rizabagwira....a suivre.....
Musubize18.03.2013 saa 12:52
thierry
C´est bon ca !Umuntu wese uzashobora kureka amacakubili, azaba yabonye inzira y´ukuri Nsomye iyi nyandiko ya Kaneza na bagenzi be nsanga ibihe biri imbere ari byiza .Kuko tugerageje kworoherana ,nibwo twareba neza ibiduhuza ,ibidutanya tukabinenga ,tukabikosora.Gusa ndabashimiye.Ibikorwa byanyu binyuze umutima. Ndili
Musubize3.12.2012 saa 12:24
Ndili
abo bahakanya Franck, ntibanazi yuko bari ama chlone, erega ntamunyarwanda uba hanze, birababaje kubona abanyarwanda bagikomeza ubwicanyi bwomumayeri. ahaaaaaa
Musubize28.11.2012 saa 10:28
Jeringa
birababaje kubona abanyarwanda bakomeza umurego mubu ryarya, ese kuki mu rwanya Franck ? cg se nuko arwaye ? ese mwagerageje gukurikirana ko ibyo avuga atari ukuri ? cyangwa nukumuzira gusa, nyamara ibyo avuga nukuri, nuko abanyarwanda ukuri bakubona amazi yarenze inkombe, twese turabizi ko ntamunyarwanda uri hanze, na minisiteri y'ububanyi namahanga, bari bakwiye kuyita Minisiteri ya bagambanira igihugu, ayo ma connection ntagaciro.
Musubize28.11.2012 saa 09:27
Jery
Frank ifatire imiti yawe ,ureke Rwanda connection yaratsinze. Abana bajya gusura urwababyaye ,bahuriyehe nizo za stories zawe . Ahubwo saba umugisha w´Imana ,uzagere mu bwami bw´ijuru ukeye. Ugerageze useke nkaba bana ubona haruguru,nibwo umubabaro wawe uzagabanyuka .Akana
Musubize23.11.2012 saa 15:58
Akana
Bugabo Franck, uretse niyo Sida irimo kukumunga ,wagira ngo ufata ibiyobyabwenge.Ibyo byose uvuga ,abo bantu bose wijunditse nibo baguteye iyo Sida urwaye .ko hano dushima abakora ibikorwa byiza ,nawe se tugushimire ko wakwirakwije agakoko mu bantu.Ko utinya gupfa ,ahubwo umaze kwica bangahe ?Aho wibutse gusaba imbabazi abo wanduje .Ese ubwo uraburana uruhe ?Ndumva wapfa kigabo , aho kwisasira abo mudahuje dossier .Uvuze uti ibi byanditse hano sibyo,naho ubundi uragaragaza ubugome bukuranga .Muri make uri umurakare !Reka urubyiruko rukore ,wowe ibitekerezo byawe byataye igihe. Rwara ubukira,kandi niba ukeneye inkunga ,utabaze tugufashe.Gakwege
Musubize23.11.2012 saa 10:06
Gakwege
Nokuva nakera, ukuri kurarwanywa kuko abagome babaye benshi, ndagirango mbanze mbabwire yuko ndi mu rwanda, kandi nibwo murikushaka kunyita umusazi, ntimuzatinda kubona yuko mwibeshye, nimba @Michou ashaka yuko mbimubwira muburyo rusange, sibye ko nunvise asa nubizi bicuritse, bitewe ni ngenga bitekerezo iri mu mutwe wawe. wabaza uwo Kaneza ahantu twahuriye, nicyo yahakoraga, Banyakiriye ahantu bahimbye Ambassade itazwi n'Urwanda, kugirango bacure umugambi wabo mubi ntaubizi sibye abo bahuje umugambi, hari wiyita ngo ni Ambassadrice ngoni Nkurikiyinka Christine, nuwiyitaga ngo ni premier secretaire Felix Sangano, n'uwo Kaneza rero ngo numunyamabanga wihariye wa Ambassader, ese uragirango babikoze badafite ubufasha hano mugihugu, ese nimba uvuga ko Louise Mushikiwabo ntawo ahuriye na Sida yanjye, umwana yohereje witwa Gasigwa Aimable, twari duturanye Mubudage kugirango azabavuganire nibamarakunyica bazamwunva. Ntabwo mbizi icyo mwebwe mwita ububanyi namahanga, ese kuba yafashe umukobwa twabyaranye amushiramo ingenga bitekerezo kugirango umwana bamwitirire undi, atazagira nubimenya, kuburyo sinzi icyo uwo mukobwa nawe yababeshye, mbanza yababwiye ko ntakimwibuka, kuburyo bamushize muri secretaria kandi atahakora kugirango ninzana ibaruwa barebe ko mumenya, ko basabye indi passport yanjye kwizina ryanjye nkaho ninjira mubudage ntayo ninjiranye, ese iyo passport naraibonye ? tuvuge ko nayo atayizi ? ariko ndabamenyesha ko gusakuza ntabwo ariwo umuti wibibazo. gutekereza mbere yo kuvuga nibyiza. Icyo nakwiziza nuko wanze kunva ntiyanze nikubona. icyo nababwira naratsinze, kandi nzihorera bizaba kumugaragaro. ngaho mureke nifatire imiti yanjye.
Musubize22.11.2012 saa 15:43
Bugabo Franck
Iyi nyandiko y´ibyiza Kaneza na abagenzi be bakora mu budage ,irashimishije kabisa.Nsomye ibitekerezo abantu bagiye batanga ;nsanga demokarasi tuyigeze kure. Barutwitsi,na ba contre-Succes babamaganye ,baberetse ko ntaho bagipfunda imitwe . Nishimiye kubona urubyiruko ruseka ,binteye akanyamuneza.Mukomeze mutwereke ubushobozi bwanyu ,turabakunda !Mabera
Musubize8.11.2012 saa 09:06
Mabera
Mukomere bana bacu .Muze mudusure ,mwamamaze urwababyaye .Naho abo birirwa barabwejagura,babuze amahwemo,kubera ibyo basize bakoze. .....Félicitations Rwanda connection !
Musubize7.11.2012 saa 16:31
Berwa
Numvise imvugo ya Sindambiwe na Bugabo ,nongera kugira ubwoba Abantu nkaba ,nibagaruka mu Rwanda bazaturimbura .KAneza arashimwa kubyo akora na bagenzi be aho aba .Mwebwe mukora iki ?Mwilirwa mubaza amahiri ,muzamenesha imitwe bene wanyu ? Ubugome bwanyu bwaragaragaye.Abantu nkamwe ntaho mugikenewe ,ibyo bitekerezo byanyu ;ntaho bizabageza ,mutangire musenge ,Imana ibababalire ku bantu binzirakarengane mwamaze . Gatege
Musubize7.11.2012 saa 16:02
Gatege
Aba biyita ba Sindambiwe na ba Bugabo ,ni babandi bafashe abantu bakabagira ingwate , bababesha ngo bazabacura none bakaba basaziye hanze cga ngo bategereje umuzungu uzabacura ,akabereka aho bari batuye.Imvugo yabo ntihinduka ,niyo guca imitwe.Ntibifuza ko hagira uvuga u Rwanda neza. Ni babandi bakirota batema abandi !Mwegere uru rubyiruko rubahugure , mugabanye uwo mujinya wo kurimbura .Babacure iwanyu mu mahoro ,mutarinze gutaha mu mapingu .Cyaka
Musubize7.11.2012 saa 15:34
Cyaka
Nibyo koko aka kana ni keza, gafite n'amayeri y'inda, njyewe nkeka ko ali se uKOSHYA. NDAMUZI NEZA NI UMUVUGIZI NTAVUGA KO ALI UMUCENGEZI NKABIZIRA.
Musubize5.11.2012 saa 07:58
SINDAMBIWE
Ntabyo mbona hariya njye ntabwo nzareka kuvuga, nimba nabo batareka gukomeza kugira nabi, uyu Kaneza agiye kwigisha amacakubiri gusa , n'uibwicanyi, nkuko bagera geje kunyica, nanubu bakaba bakinkurikirana, bafantanyije na Louise Mushikiwabo nabandi batandukanye. aranzi mumubaze nitwa Bugabo Franck twahuriye aho biyitiriye ambassade kandi itari ambassade. ahubwo nahantu bayobereza abantu kugirango babagirire nabi.
Musubize31.10.2012 saa 07:14
Bugabo Franck
@Bugabo Frank : Iyo uvugo ngo bari bagiye kkwica bafatanije na Mushikiwabo, bishatse kuvuga iki ? Tujye tumenya kwihagarararaho no kwakira ibyatubayeho mu buzima kdi bidusigire isomo, ni ukomeza gutyo no gusara uzasara niba bitaranabaye ahubwo. Ambassade, Elizabeth na Mushikiwabo bahuriye he na SIDA urwaye cg se abazungu bajya kugukoreraho ubushakashatsi nibo bakujyanyeyo cg wabanje kubagisha inama ? Muzajya muhaguruka mujye kunyanayimbwa mu mahanga, nibibayobera musarane abantu, ubundi ujya kwangara wari wabuze iki i Rwanda ??? Nakugira inama yo gutuza no kwiyakira, ukifatira imiti maze ubuzima bugakomeza naho ubundi ejo bundi tuzahura wiruka ku musozi !!
8.11.2012 saa 00:05
Michou
Excellent !!!!!!!!!!!!!!
Musubize24.10.2012 saa 07:46
rwesamugabo
Ndibuka ubwo nari mu Budage, Rwanda connection yanyakiriye neza cyane. twunguranye ibitekerezo, turasangira, turidagadura, tujyana ku kazuba kuko hari muri Summer (gusa njye numva nta kinini bimbwiye kuko nari ndisize Kigali !). Mbese Imana ihe umugisha Kaneza Elisabeth, na Rwanda connection. Uwo mutima mwizan''ibitekerezo byubaka igihugu muzabigumane.God Bless U
Musubize23.10.2012 saa 11:30
Noel
ni byiza nagirerero duhure natwe dufite icyo Bita Rusizi Youth Network tujye dusurana rwose mrci abantu nkabariya nibo dukeneye bagira initiative
Musubize23.10.2012 saa 05:52
Jean Paul RUKUNDO
Urakoze Kaneza ku gitekerezo wagize ,njyewe nishimiye ko weretse abantu ko inzira yo gusubira mu Rda ,atari iyo gukubitana amakofe ,ni inzira yo kuganira abantu bakungurana ibitekerezo,ni inzira yo kutangaga abawe cga abanyu. Ndashimira kandi Uriya Cyiza wakoze ka analze avuga ko Urubyiruko rureba kure .NItureke abana bacu baseke ,babyine ,batekereze neza ,batakomeza kunigwa na amateka ,batazanasobanukirwa .Ngaho rero bana bo mu Budage ,abifuza kujya kureba kwa ba Sekuru na Nyogokura ,babanyureho ,mubabwire ko imihanda iteguye .
Musubize23.10.2012 saa 01:12
Ilibagiza
UBUNDI SE UYU KANEZA ELISABETH KO ASANZWE ARI UMUKOZI WAMASSADE YU RWANDA MURI GERMANY ICYO ATAZI KU RWANDA KANDI NI IGIKI. NI BYIZA KO WE AFASHA ABATAZI U RWANDA CG SE ABAGEZWAHO AMAKURU ACA IGIKUBA GUSA, ARIKO WE NUBWO YAHUNZE AKIRI MUTO NK`UMUKOZI W`AMBASSADE KANDI W`UMUNYARWANDA IBYO MU RWANDA AGOMBA KUBA ABIZI. NAKOMEREZE AHO KANDI WE BIGARAGARA KO AKZI ADAFITE KO KANDI AZAKOMEZA KUKAGIRA KUKO QUI A BU BOIRA.
Musubize22.10.2012 saa 21:44
Kalisa
Ndabasuhuza rubwiruko rwa Rwanda connection mu Budage,Ndashimira kaneza washoboye kugeza igitekerezo cye ku bandi.Muzaze kudusura mwese iwacu i Rwanda tubakinire,gusa tubahobere ;bana bacu.
Musubize22.10.2012 saa 12:50
Muhirwa
Ndashimira uyu mwari Kaneza,n´ubwo atugejejeho uko yahujije urubyiruko ,aduhaye ubutumwa bwa Amahoro n´ubwiyunge ;agira ati :abana ntibagomba kugwa mu mateka,ahubwo bajijuke ,bamenye ubumenyi mu ngero zose ,bateganya kuzubaka cga gukorera urwa ababyaye .Ati :ibibi dufatanye tubikosore ,ndumva urubyiruko rureba kure .Iyi mvugo Kaneza akoresheshe itubere isomo .Ntuye mu Rwanda ,yabaye ,ndi mu Budage nari kuzanira akaroza .Merci ! Cyiza !
Musubize22.10.2012 saa 11:53
Cyiza
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!