Bisanzwe bimenyerewe ko Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko (JCI) buri mwaka rihitamo abantu 10 baba barigaragaje mu nzego zitandukanye zo guteza imbere ishoramari, politiki, amategeko umuco, ubugiraneza, ubuganga, imyitwarire ya muntu n’ibindi.
Mu rwego rwo guhitamo abo bantu rero, habanza kuba amajonjora atambuka umugabo agasiga undi, aho ubuyobozi bwa JCI bwa buri kimwe mu bihugu 117 ikoreramo bwohereza urutonde rw’abenegihugu bitwara neza kurusha abandi muri izo nzego zavuzwe haruguru. Iyo bigeze ku buyobozi mpuzamahanga bwa JCI batoranyamo abo babona bujuje ibyangombwa, bakaba aribo bahatana.
Uko byagenze muri uyu mwaka wa 2011 ni uko hatoranyijwe abantu 160 ku isi yose, harimo n’umukandida umwe rukumbi wari watanzwe na JCI Rwanda. Muri abo 160 nabo inzobere zitandukanye zakuyemo 130, hasigara 30 gusa, na none wa munyarwanda agumamo.
Twifuje kumenya uwo munyarwanda uwo ariwe, maze tuganira na Fabrice Shema Ngoga, Visi-Perezida wa JCI ku rwego rw’isi. Yadusobanuriye ko mu gutoranya uzahagararira u Rwanda babyitondeye cyane.
Ati “JCI Rwanda yatoranyije Murindabigwi Meilleur Derek, Umuyobozi Mukuru (CEO) wa IGIHE LTD, akaba ari nawe wayishinze (Founder). Hari abashoramari cyangwa abandi basore n’inkumi bakora ibintu bitangaje mu Rwanda, ariko mu guhitamo ureba umuntu uzaserukira igihugu agahangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga. Niwe watoranyijwe rero kandi ubu ari muri 30 ba mbere ku isi, bikaba byerekana ko JCI Rwanda yahisemo neza.”
Bwana Shema Ngoga kandi yatubwiye ko ubu irushanwa rigeze ahakomeye kuko muri abo 30 basigaye, abazatanga amanota (judges) bazaba bahindutse, yewe ngo hagati yabo ntibazaba baziranye. Ati “bariya 30 bazahabwa amanota n’aba judges 5 batandukanye batanaziranye, bakorera ahantu hatandukanye nko mu nzego zo hejuru mu Muryango w’Abibumbye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’amakompanyi akomeye ku isi n’abandi. Ni abantu basobanukiwe kandi bazatanga amanota nta marangamutima. Twizeye ko aha naho Meilleur azahacana umucyo.”
Murindabigwi Meilleur yatoranyijwe na JCI Rwanda haherewe ku buryo yabashije kwiteza imbere, ndetse akanaba urugero mu rungano rwe (abari munsi y’imyaka 30) ashinga IGIHE LTD, ikompanyi izwi cyane mu bikorwa bitandukanye nka IGIHE.com, urubuga rukora itangazamakuru kuri internet, akaba ari rwo rusurwa cyane mu zikorera mu Rwanda (abashyitsi barenga 65 000 ku munsi).
Mu marushanwa ya JCI, uwo musore yashyizwe mu cyiciro cya Personal improvement and/or accomplishment, nk’umuntu werekanye ubushake budasanzwe bwo kwiteza imbere kandi akabigeraho, mu gihe yahuye n’ibibazo byinshi mu buzima bwe, nk’ibyago byo kubura bamwe mu bari bamufatiye runini, guhura n’ibibazo bikomeye mu kazi ntacike intege n’ibindi. Shema ati “nk’umusore wabashije kurenga ibyo byose akajya mbere, agaragaza isura y’u Rwanda rushya, nk’igihugu cyababaye ariko ubu kikaba cyemye.”
Aramutse atsindiye kujya mu 10 ba mbere, abo bita TOYP (Ten Outstanding Young Persons in the World) bazamenyekana tariki ya Mbere Nzeri 2011, Murindabigwi yaba abaye umunyarwanda wa kabiri ugeze ku isonga, nyuma ya Dr Joseph Ryarasa, wari watsinze mu cyiciro cyo kwita ku burenganzira bw’abana, amahoro n’uburenganzira bwa muntu (Contribution to children, world peace and/or human rights) mu mwaka ushize wa 2010.
Byaba kandi ari intsinzi ikomeye kuri JCI Rwanda imaze imyaka 7 gusa itangiye gukora, n’imyaka 4 gusa yemejwe mu ruhando mpuzamahanga rwa JCI World.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kwiharika ni byo byatumye ngera aha - Sina Gerard
18.03.2013 |
|
Umunyarwandakazi Scholastique Mukasonga yegukanye igihembo cya Renaudot
7.11.2012 |
|
Kaneza Elisabeth yashinze ihuriro rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga
22.10.2012 |
|
Kigali : Bamwe mu Banyonzi bahakorera bahamya ko bibazanira atubutse
24.09.2012 |
|
Umubyeyi w’imyaka 62 n’abana 9 yatomboye moto muri Sharama na MTN
13.09.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |