Amafoto: Umunsi wa kabiri w’umwiherero wa 15 w’abayobozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gashyantare 2018 saa 10:12
Yasuwe :
4 0

Ku munsi wa kabiri w’Umwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu, bagiranye ibiganiro bivuga ku iterambere ry’igihugu no kureba ibibazo bihari uko byabonerwa ibisubizo birambye.

Abayobozi barenga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, abikorera n’imiryango yigenga kuva ku wa 26 Gashyantare bari mu Mwiherero w’iminsi ine mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, biga ku bibazo byugarije Abanyarwanda, bashaka ibisubizo ku byagaragajwe baniyemeza kubishyira mu bikorwa.

Ku munsi wa mbere w’uyu Mwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana bashaka umuti w’ibibazo bihari kuko bigaragara ko bizwi ariko ntibikemurwe, ku buryo usanga bigarukwaho buri mwaka.

Ku munsi wa kabiri, baganiriye ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nka kimwe mu bikorwa n’abanyarwanda benshi.

Muri uyu Mwiherero watangiye ku wa 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018, hazaganirwa aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yakoraga imyitozo yo kwiruka kuri 'tapis roulant'
Abayobozi babyukira mu myitozo ngororamubiri, uw'iburyo ni Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta (ibumoso) yagendaga aganira na mugenzi we
Mu myitozo bagorora amaguru, ari nako ibindi bice by'umubiri birambuka
Abayobozi mu gitondo babanza gukora imyitozo ngororamubiri bitegura ibiganiro bibahuza muri rusange no mu matsinda
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé yakoze siporo yo kwiruka
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Claude Nikobisanzwe yakoraga imyitozo ikomeza imikaya y'inda n'umugongo
Perezida Paul Kagame na Madamu basohotse mu cyumba cyaberagamo ibiganiro mu Mwiherero w'abayobozi
Perezida Kagame na Madamu baganira na Minisitiri Louise Mushikiwabo mu gihe cy'akaruhuko
Abayobozi mu nzira bagana aho bafatira amafunguro
Abayobozi bitabiriye Umwiherero bamanuka bagana aho bafatira ifunguro
Abayobozi basubiye mu cyumba cy'ibiganiro nyuma y'ikiruhuko. Abari imbere uhereye iburyo ni Perezida Kagame na Madamu; Umunyamabanga wa Leta, Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo
Perezida wa Sena, Bernard Makuza, atanga igitekerezo mu mwiherero
Perezida Kagame ageza impanuro ku bayobozi bari mu Mwiherero w'iminsi ine i Gabiro
Uko bunguranaga ibitekerezo ku munsi wa kabiri w'umwiherero, banyuzagamo bagaseka
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Hategeka Emmanuel, atanga ikiganiro
Uhereye iburyo: Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi, bari mu kiganiro
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni atanga ikiganiro
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, Clare Akamanzi
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb Gatete Claver, atanga ikiganiro ku bitabiriye Umwiherero wa 15 w'abayobozi
Abayobozi basaga 300 bagiye kumara iminsi ine mu Mwiherero mu Kigo cy'Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro
Minisitiri Johnston Busingye aganira n'abayobozi barimo Ambasaderi w'u Rwanda i Addis Ababa, Hope Tumukunde (ubanza iburyo)
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana; Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Abayobozi b'uturere ni bamwe mu bitabiriye umwiherero ubaye ku nshuro ya 15
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney atanga igitekerezo mu mwiherero w'abayobozi
Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Seraphine Mukantabana

Kanda hano urebe amafoto yaranze umunsi wa mbere w’Umwiherero

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza