Amafoto y’Umunsi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 24 Ukwakira 2016 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Umwami Mohammed VI wa Maroc, yaraye asoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize.

Umwami Mohammed VI yageze mu Rwanda ku wa 18 Ukwakira, aje mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ariko yamaze mu gihugu iminsi itandatu.

Umwami Mohammed VI yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa kabiri w'icyumweru gishize
Akigera i Kigali yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016, Umwami Mohammed VI nibwo yavuye mu Rwanda, aho yaherekejwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bari biganjemo abo mu ngabo na Polisi by’u Rwanda.

Muri iki gihe cyose amaze mu Rwanda, Umwami Mohammed VI n’intumwa yari ayoboye, basinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ubuvuzi, ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ibindi.

Yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yashyize indabo ku mva ndetse anunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse atambagizwa mu bice bitandukanye by’urwibutso, asobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Umwami Mohammed VI yakomereje uruzinduko rwe mu bihugu bya Tanzania na Ethiopia.

Perezida Kagame niwe waherekeje Umwami Mohammed VI ubwo yari avuye mu gihugu
Umwami Mohammed VI asezera Perezida Kagame ubwo yari asoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza