00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Abakinnyi ba Rayon Sports basuye inyambo mu Rukali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports basuye Ingoro y’Abami iherereye i Nyanza mu Rukali, basobanurirwa umuco gakondo w’Abanyarwanda n’andi mateka arangwa muri iyi nzu harimo n’inyambo zihaboneka.

Mu mafoto bafashe hagaragaramo iyo bafatiye ku nka y’inyambo, aho wabonaga banejejwe no kubona ubu bwoko bw’inka, budapfa kugaragara aho ariho hose.

I Nyanza mu Rukari ni hamwe mu habumbatiye amateka y’u Rwanda yabayeho mu gihe cy’abami kuko hagaragaza ubuzima Abanyarwanda babagamo mbere y’ubukoloni.

Aba bakinnyi basuye iyi Ngoro ku wa 14 Ukwakira 2020 ubwo bari bagiye gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya Nyanza Fc, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Rayon Sports yagiye i Nyanza mu bukangurambaga bwiswe “Gikundiro ku ivuko”, ku bufatanye n’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Rayon Sports kugira ngo itange umusanzu wayo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Abakinnyi ba Rayon Sports bafatiye ifoto ku nyambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .