Ifoto y’umunsi: Minisitiri Sezibera na Ingabire Victoire bahuriye mu muganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Ku wa 27 Mata wari umunsi w’Umuganda rusange usoza ukwezi, aho abaturarwanda bose bakoze ibikorwa bitandukanye birimo; kubaka inyubako zitandukanye, gusibura imihanda n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yakoreye umuganda mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, aho yahahuriye na Ingabire Umuhoza Victoire, uyobora ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda.

Muri uyu muganda hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ibiro bya polisi, sitasiyo ya Remera.

Amafoto yo muri iki gikorwa, agaragaza Minisitiri Sezibera usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Gasabo muri Guverinoma, Meya Rwamurangwa Stephen na Ingabire Victoire baganira akanyamuneza ari kose.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ingabire Victoire wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame. Kuva yafungurwa yakunze kugaragara mu ruhame ari mu bikorwa byo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, ni umwe mu bashimye uko ‘Ingabire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akomeje nibura kugaragara mu bikorwa by’umuganda buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi’.

Ingabire Victoire yakoranye umuganda na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Richard Sezibera
Ingabire, Rwamurangwa na Sezibera bagaragaye bafite akanyamuneza ku maso
Bose banyuzagamo bakaganira baseka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza